Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya BK y’amafrw 25,000 gusa
Kuri uyu wa mbere Isoko ry’Imari n’imigabane ntabwo ryitabiriwe cyane, hacurujwe imigabane 100 ya Banki ya Kigali (BK) gusa, fite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25,000.
Iyi migabane yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 250 ku mugabane ari nacyo giciro wariho kuwa gatanu w’icyumweru gishize.
Kimwe na BK, ibiciro by’imigabane y’ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane ntibyahindutse.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 19,100 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 250 – 255 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.
Ku isoko hari kandi imigabane 116,800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 139 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.
Hari kandi imigabane 206,900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura bahari.
Hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 101, gusa ntabifuza kuzigura bahari.
Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW