Digiqole ad

Abajyaga gushakira ubuzima bwiza i Burayi 200 birakekwa ko barohamye bagapfa

 Abajyaga gushakira ubuzima bwiza i Burayi 200 birakekwa ko barohamye bagapfa

Ahanini abimukira bava muri Africa bagenda mu bwato budatwikiriye ku buryo byoroshye kurohama

Nibura abantu babarirwa muri 200 b’abimukira bajyaga gushakisha ubuzima bwiza ku mugabane w’Uburayi, bashobora kuba bishwe n’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri barimo burahamye ku nkombe za Libya, nk’uko umuryango w’ubutabazi muri Espagne ubuvuga.

Ahanini abimukira bava muri Africa bagenda mu bwato budatwikiriye ku buryo byoroshye kurohama

 

Umuryango witwa Proactiva Open Arms watangaje ko warohoye imirambo itanu yarerembaga hejuru y’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri bwari butwaye abimukira burohamye, bivugwa ko buri bumwe bwari butwaye abantu 100.

Umwe mu bakora muri uyu muryango witwa Laura Lanuza yavuze ko imirambo yarohowe mu nyanja ya Mediterranee yari iy’abasore biboneka ko barohamye.

Umuvugizi w’abarinda inkombe z’amazi mu Butaliyani, bakaba ari na bo bakora ibikorwa byo gutabara abarohama mu nyanja ya Mediterranee yemeje aya makuru y’abantu bapfuye barohamye batanu.

Yatangarije BBC ko atakwemeza umubare w’abimukira 200 baba barohamye bagapfa nk’uko byemezwa Proactiva, kandi ngo nta mpuruza bakiriye iturutse ku muntu uwo ari we wese.

Lanuza yatangake nibura abantu 240 b’abimukira bapfuye barohamye bitewe n’uko ababajyana i Burayi bari barengeje umubare w’abantu ubwato butwara.

Kuri facebook y’uyu muryango bagira bati “Twarohoye imirambo itanu yarerembaga hejuru y’amazi y’inyanja nta n’umwe ukiri muzima.”

Bongeyeho ko “Ibiba ni ibintu bibabaje cyane bigaragarira buri wese ariko Uburayi bwabirengeje amaso ntibubibona.”

 

Imibare y’abimukira bagerageza kwinjira ku mugabane w’Uburayi banyuze muri Libya bakagera mu Butaliyani ikomeza kwiyongera cyane nyuma y’aho inzira yo muri Turukiya n’Ubugereki yafungiwe.

Abarinda inkengero z’amazi mu Butaliyani bavuga ko bakoze ibikorwa birenga 40 byo gutabara abari barohamye.

Umuryango Mpuzamahanga w’Abinjira n’Abasohoka (International Organization for Migration, IOM) uvuga ko abimukira 20 000 binjiye mu Butaliyani muri uyu mwaka, nibura abagera kuri 559 bapfuye batarahagera cyangwa baburirwa irengero.

Mu mwaka wa 2016, abimukira 19 000 babashije kugera mu Butaliyani abagera kuri 350 bapfa batarahagera.

Umuvugizi wa IOM Joel Millman agira ati “Ukwezi kwa gatatu nibura ntikuranarangira, kandi dutangiye guhangana n’umuvuduko wo kwiyongera kw’abimukira barenze igipimo kitigeze kibaho mbere ku bakoresha inyanja ya Mediterranee.”

Avuga ko uko abantu barushaho kugerageza kujya i Burayi ari benshi ari na ko imfu zirushaho kwiyongera.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • arko iyi nyanja ihoramo imiraba nigute ubwato bwose butwaye abimukira burohama menya babarohamisha kubushake

Comments are closed.

en_USEnglish