Tags : Rwanda

Ntihakwiye kubaho kuvuga ngo abafite Mutuelle ntibavurwa neza – Murekezi

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi ku bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, yavuze  ko mu mbogamizi zikiriho mu buvuzi, abitabira mutuelle de santé bakiri 83%, hakaba hakigaragara serivise ziri hasi mu rwego rw’ubuvuzi kubera umubare muke w’abaganga b’inzobere. Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari byinshi byakozwe mu buvuzi […]Irambuye

Amakipe y’i Rubavu ababajwe no kwimwa ikibuga yahawe na Leta

Akarere ka Rubavu gafite amakipe abiri azamura impano nyinshi z’umupira w’amaguru; Etincelles FC na Marines FC. Aya makipe yombi ahangayikishijwe no kubura ikibuga akoreraho imyitozo kuko bimwe uburenganzira ku bibuga bibiri bya stade Umuganda. Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bita akarere ka Rubavu ‘Brazil’ bashaka kugaragaza ko ari igicumbi cya ruhago kubera kuzamura […]Irambuye

Abanya-Maroc barifuza gushora imari igera kuri $100M mu Rwanda

Uyu munsi i Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe yigaga uko hatezwa imbere ubuhahirane hagati ya Maroc n’u Rwanda,  abashoramari bo muri Moroc berekwa ahari amahirwe bashobora gushoramo imari yabo mu Rwanda. Ngo ubu hari imishinga ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 100 z’amadolari bamaze kugaragaza ko bashaka gushora mu Rwanda. Ni inama yetuwe n’ikigo cy’abanya Maroc […]Irambuye

Abagororwa bigaragambije bagiye gufatirwa ibihano harimo no kubatandukanya

*Kuki Kimironko ariho abagororwa bashobora gutinyuka kwigaragambya? *Imyigaragambyo yabo ifitanye isano n’ingaruka zo gushya kwa Gereza ya Kimironko, *Akarere ka Gasabo n’Urwego rw’Amagereza bagiye kureba ibyangijwe n’imyigaragambyo. Amategeko y’u Rwanda ntiyemera imyigaragambyo itasabiwe uruhushya, ku bagororwa ba Kimironko iryo tegeko basa n’abaryirengagije, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu batangira gutera amabuye […]Irambuye

Hakenewe ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside -Min Uwacu

Nyagatare – Mu gihe habura iminsi micye ngo igihugu kinjire mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda bose muri rusange ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba AERG na GAERG mu gusoza  ibikorwa byo mu cyumweru cya ‘AERGGAERG […]Irambuye

Ngoma: Abo muri FPR-Inkotanyi muri IPRC n’abo ku karere mu

Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Abanyamuryango ba “Special Cell” ya IPRC-East n’iy’abakozi b’Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru bahuriye hamwe bareba uko bahuza imbaraga mu kurushaho guteza imbere imibereho y’abatuye aka karere muri rusange. Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya […]Irambuye

Niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataratunga ibihumbi 200 urubanza ntirwashoboka

Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka. Me Evode Uwizeyimana […]Irambuye

Urugamba rwo kubohora igihugu rwagiriye akamaro buri wese – BrigGen

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kamunuza yigisha icungamutungo ya Kigali (KIM) n’abamugariye ku rugamba, Brig Gen John Bagabo yavuze ko gutsinda urugamba rwo kubohoza igihugu byagiriye akamaro impande zombi zari zihanganye kuko muri iki gihe bose babanye neza, bafatanyije kubaka igihugu, ibyo yise ‘Win Win Situation’. Yavuze ko byerekana akamaro ka ‘Ndi Umunyarwanda’ aho […]Irambuye

Ibikorwa byakozwe mu kwezi k’Umugore byabariwe agaciro ka miliyoni 900

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana b’ibitsina byombi kimwe, yabivuze asoza ukwezi k’Umugore, aho ibyagukozwemo byose byahawe agaciro ka miliyoni 900 Rwf. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore. Uku kwezi […]Irambuye

en_USEnglish