Digiqole ad

Miss Rwanda 2017 yatangiriye ibikorwa yahize i Rutsiro hafi ya Kivu

 Miss Rwanda 2017 yatangiriye ibikorwa yahize i Rutsiro hafi ya Kivu

Yahaye aba bana inama zinyuranye zo kwitwaza mu biruhuko bagiye kujyamo

Ibi bikorwa Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ejo yabitangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Boneza. Biri mu byo yahize mu gihe azaba afite ikamba birimo harimo kumenyekanisha no gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’ubukangurambaga mu rubyiruko mu gushishikarira kwiga no kwitwara neza.

Miss yabanje gusura ishuri rya Kinunu
Miss yabanje gusura ishuri rya Kinunu

Ujya hano unyura umuhanda wa Pfunda ya Rubavu. Kuva aha Pfunda ujya aha Kinunu muri Rutsiro hari urugendo ruri hagati y’isaha imwe n’igice n’amasaha abiri n’imodoka.

Kuri uyu munsi wa mbere w’ibikorwa bye yasuye ikigo cy’ishuri cya College Indashyikirwa iri i Kinunu aganira n’abana bahiga bari gusoza ibizamini ababwira ko bagomba kwitwararika cyane mu biruhuko kandi ibiruhuko bitavuze kwibagirwa ko ishuri ribaho.

Ati: “Ibiruhuko  birumvikana ko ari ukuruhuka ariko ntibivuze kuraruka no guca ikiziriko,  ahubwo ni umwanya mwiza wo kwegera ababyeyi mukabafasha imirimo ndetse mugafata umwanya wo gusubira mubyo mwize igihembwe cyose gishize kandi ukabasha no gushyira ingufu kubyo uba utaratsinze neza.”

Yabasabye aba bana kurangwa n’ikinyabupfura kuko ngo ari cyo kintu cy’ibanze gituma umuntu wese abaho yiyubashye kandi yubashywe bityo akagera ku byo aharanira.

Yasabye aba bana kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari ikintu kibi cyane kiri kwica urubyiruko rwinshi muri iyi minsi.

 

Miss Rwanda 2017 yakomereje urugendo rwe ku ruganda rwitwa Kinunu New Vision  rwatangijwe n’urubyiruko rukora inkweto, imikandara, amasakoshi n’ibindi mu mpu.

Yasobanuriwe  ibihakorerwa, abarukoramo nabo bamusaba ubufatanye mu gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Uru ruganda ruto rufite abakozi 10, abagabo bane n’abagore batandatu.

Uyobora uru ruganda yavuze ko bagamije guteza imbere iby’iwabo.

Ati “Kandi turi kubugeraho kuko dufite amasoko mu bice bitandukanye mu Rwanda, ubu dufite abakiriya no muri Bugesera. Usanze turi gukora imiguru 20 y’inkweto.

Imbogamizi dufite ijyanye ahanini n’imashini dukoresha kuko ubu dukoresha izagenewe kudoda imyenda. Twatera imbere cyane tubonye imashini zabugenewe. Uzadukorere ubuvugizi tubone ibikoresho bigezweho.”

Yahaye aba bana inama zinyuranye zo kwitwaza mu biruhuko bagiye kujyamo
Yahaye aba bana inama zinyuranye zo kwitwaza mu biruhuko bagiye kujyamo

Mu gushyigikira ibyo bakora Miss Elsa Iradukunda yahaguze inkweto kandi abasezeranya kuzabakorera ubuvugizi n’ubundi bufatanye bazakenera ngo azabwitabira.

Umwe mu bari aho yasabye Abanyarwanda gufatira urugero kuri Nyampinga Elsa.

Ati “Nidukunda ibikorerwa mu Rwanda tukanabikoresha bizateza imbere igihugu cyacu kandi ibi byose ntibyagerwaho hatabayeho ingufu za buri wese cyane abo abantu bafatiraho urugero harimo nawe Nyampinga w’u Rwanda.”

Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza muri Rutsiro yishimye igikorwa cya Miss Elsa cyamuzanye aha i Rutsiro kandi avuga ko abatekereza ko Miss aba agomba gukorera ibikorwa bye i Kigali gusa bibeshya ngo kuba yahereye muri Rutsiro ni ikimenyetso kivuguruza ibyo.

Avuga buri muturage wa hano wamubonye yanezerewe.

Abaturage bari benshi baje kureba Nyampinga w’u Rwanda 2017 Elsa Iradukunda bamwereka urugwiro nawe abereka ko abishimiye kandi atewe ishema no kuba yatangiriye urugendo rwe rwa mbere ry’akazi muri Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba.

Urugendo rwe azarukomereza muri Rubavu aho afite imishinga irimo no gufasha mu bikorwa biteza imbere uburezi.

Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro
Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro
Mu murenge wa Boneza hafi y'ikiyaga cya Kivu
Mu murenge wa Boneza hafi y’ikiyaga cya Kivu aho Miss Rwanda yatangiriye ibikorwa bye
Yakomereje ku ruganda ruto rukora inkweto hano Kinunu
Yakomereje ku ruganda ruto rukora inkweto hano Kinunu

Bishimiye cyane gusurwa na Miss Rwanda bamuha ikaze iwabo
Bishimiye cyane gusurwa na Miss Rwanda bamuha ikaze iwabo
Baramusobanurira uko bakora ibikoresho binyuranye mu ruhu
Baramusobanurira uko bakora ibikoresho binyuranye mu ruhu n’imbogamizi bafite
Miss Rwanda yishimiye kubona ubuhanga bw'aba bakozi
Miss Rwanda yishimiye kubona ubuhanga bw’aba bakozi
Bamumurikiye ibikorwa binyuranye bakora
Bamumurikiye ibikorwa binyuranye bakora
Ndetse nawe yaguzemo bimwe
Ndetse nawe yaguzemo bimwe
Miss Rwanda 2017 na Vice Mayor w'Akarere ka Rutsiro
Miss Rwanda 2017 na Vice Mayor w’Akarere ka Rutsiro
Araganira n'abana ba hano bashimishijwe cyane no kuba Miss Rwanda yabasanze hano iwabo mu cyaro, abafite za telephone bamwitahaniye mu mafoto yabo
Avuye muri uru ruganda yasanze hanze hari abantu benshi bamutegereje ngo bamurebe banaganire, bashimishijwe cyane no kuba Miss Rwanda yabasanze hano iwabo, abafite za telephone bamwitahaniye mu mafoto yabo

Photos/I.Ishimwe/Umuseke

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Inkuru ni nziza ariko ifite ikinyarwanda gipfuye kidakwiye gutangazwa ku gitangazamakuru cyo mu rwanda gihora kidushishikariza kunoza ikinyarwanda!

  • Ni byiza.

  • OH NDAMUBONYE UMWARIMU WANYIGISHIJE MU ES AEBR CYIMBIRI MURI 2007 KBSA

Comments are closed.

en_USEnglish