U Rwanda rurashimirwa itegeko rigena uburyo Abanyamakuru babona amakuru
*Ibitangazamakuru by’i Burundi byo ngo birusha ibindi gushyira hamwe…
Abitabiriye inama yateguwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL) yabaye kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali yahuje abakora umwuga w’itangazamakuru mu Karere k’Ibiyaga bigari, abahagarariye za syndicats n’abandi bafite aho bahurira n’umwuga w’itangazamakuru, bashimye ko mu Rwanda ariho honyine hari itegeko muri aka karere risobanura uburyo umunyamakuru ahabwa amakuru.
Ku rundi ruhande ariko basabye ko abashinzwe kuyatanga ko bajya bareka gushyira amananiza ku banyamakuru mu kubona amakuru.
Ntwali John Williams usanzwe akora itangazamakuru mu Rwanda yashimye ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa kugeza ubu hari intabwe yatewe mu gushyiraho ibinyamakuru byinshi kandi byo mu nzego zitandukanye harimo ibyandika, ibikoresha amajwi n’amashusho n’ibyandika kuri murandasi.
Avuga ko kuba hariho itegeko ryemerera abanyamakuru kugera, gukusanya no gutangaza amakuru ari ikintu cyo kwishimira gusa anenga ko hari abantu ku giti cyabo bashobora kwimana amakuru cyangwa bakayatanga batinze bigatuma ireme ry’inkuru ritakara cyangwa rita agaciro.
Yongeyeho ko ubwinshi bw’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda butavuze ko byose bitanga umusaruro kuko hari ibikora nka baringa.
Gukora nka baringa ariko ngo si mu Rwanda gusa biba kuko imibare itangwa n’ishyirahamwe Journalistes En Danger (JED) yerekana ko 75% by’abakora umwuga w’Itangazamakuru muri Repubulika iharanira Demekarasi badakwiye kwitwa kuko bakora nk’abanyapolitiki.
Mu gusesengura uko itangazamakuru rihagaze muri aka karere, abitabiriye inama babwiwe ko u Rwanda ari rwo rufite umwihariko wo kunoza neza imikorere y’itangazamakuru, umwihariko waryo ukaba guteza imbere itangazamakuru ryandika kuri murandasi.
Itangazamakuru mu Burundi ryashimiwe ko rifitanye ubumwe cyane kurusha ahandi mu karere , ibi bikaba byaragaragaye mu mvururu ziherutse mu Burundi aho abanyamakuru bahagurutse bakabyamagana ndetse no mu buhungiro bakaba bafite radio zimenyesha Abarundi amakuru.
Gusa ariko ngo za raporo zisohorwa n’ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu ziracyashyira u Rwanda mu bihugu biniga itangazamakuru kuko muri 2014 ryari ku mwanya wa 162 mu bihugu 180 byabaruwe, muri 2015 u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa 161 ndetse n’umwaka ushize ruguma kuri uyu mwanya.
Mu Rwanda ngo abanyamakuru bahitamo kwibuza kwandika inkuru runaka kuko ngo baba batinya ingaruka byabagiraho.
Kuba hari abaturage batinya gutanga amakuru cyangwa bagasaba ko amazina yabo atatangazwa ngo byerekana ko hari ubwoba mu itangazamakuru.
Ibi ariko Assoumpta Mugiraneza ukora mu kigo IRIBA wari umwe mu batanze ibiganiro yavuze ko umunyamakuru aba agomba kumenya uburyo abyitwaramo, agakora akazi ke neza.
Yemeza ko umuntu afite uburenganzira bwo kumenya amakuru amugenewe kandi abafite inshingano zo gukemura ibibazo by’abaturage bakazishyira mu bikorwa batabikora abanyamakuru bakababaza impamvu.
Ibi ngo ni uburenganzira bwa muntu kuva yabaho. Yemeza ariko ko amateka yerekana ko abantu baharaniye gushyira ibitekerezo byabo ahagaragara ku ngingo runaka bagiye babizira, ingero ni nka Socrates, Galilée, Yezu n’abandi.
Gusa ngo ni intambara abantu bagomba kurwana nayo kugira ngo ibitekerezo byabo bijye hanze igihe cyose bitamije inyungu rusange.
Muri rusange ngo itangazamakuru mu Rwanda rimeze neza kurusha ahandi mu karere ariko gusa ngo hari byinshi byo kunoza haba mu Rwanda no mu Karere muri rusange.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW