Sudan yiyemeje gushakira inzira ibiribwa byerekeza muri Sudan y’Epfo yugarijwe n’inzara
Guverinoma ya Sudan yafunguye inzira izanyuramo impashanyo y’ibiribwa bijyanwa kugoboka abugarijwe n’amapfa n’inzara ikomeye muri Sudan y’Epfo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudan yagize ati “Sudan ntizatangira imbaraga izo ari zo zose zo gufasha abavandimwe bayo… kugeza ubwo hazagaruka amahoro n’umutuzo bizagerwaho.”
Abdel-Ghani al-Nai’m yabivugiye mu itangazo ryasohotse muri Sudan Tribune.
Mu cyumweru gishize, ubwato bubiri bwa USA bwikoreye T 47 000 z’amasaka bwageze ku cyambu kitwa Port Sudan, kimwe cya kabiri cy’iyo mfashanyo kizagezwa muri Sudan y’Epfo biturutse muri Sudan (ya Ruguru).
Umwe mu bayobozi ba UN muri Sudan yishimiye icyemezo cya Guverinoma cyo kwemera ko inkunga yerekeza mu gihugu gikeba, ikazagera mu gace ka Bentiu, kari muri Sudan y’Epfo, kakaba kabangamiwe bikomeye n’amapfa.
Marta Ruedas yagize ati “Iki cyemezo kije mu gihe ibintu bimeze nabi mbere y’uko imvura itangira kugwa muri Sudan y’Epfo, muri Gicurasi, ikaba ishobora kuzica imihanda.”
Abantu bagera kuri miliyoni 7,5 muri Sudan y’Epfo bugarijwe n’inzara bakaba bangana na bibiri bya gatatu by’abatuye iki gihugu, bose bakeneye inkunga byihutirwa.
Igihugu cya Sudan gicumbikiye impunzi 350 000 zahunze Sudan y’Epfo mu gihe imidugararo yatangira iwabo mu Ukuboza 2013.
Inyeshyamba zirwanya Leta ya Salva Kiir zishinja Leta ye kuba yarishe abakozi batandatu bo mu miryango itabara ababaye muri icyo gihugu. Aba bakozi bari bavaga mu mujyi wa Juba, ari wo murwa mukuru berekeza ahitwa Pibor, bakaba barishwe mu mpera z’iki cyumweru.
Umuvugizi w’inyeshyamba za SPLM-IO, Lam Paul Gabriel yatangarije Reuters ati “Nta ngabo dufite muri kariya gace. Hari ingabo za Leta n’indi mitwe niyo igenzura kariya karere.”
BBC
UM– USEKE.RW