Digiqole ad

Ikiganiro na Cassa Manzi, umuhanzi nyarwanda utunzwe na muzika muri Canada

 Ikiganiro na Cassa Manzi, umuhanzi nyarwanda utunzwe na muzika muri Canada

Umuhanzi Cassa Manzi, uzwi cyane mu Rwanda nka ‘Daddy Cassanova’ ubu uba mu mujyi wa Toronto, muri Canada, ni umwe mu bahanzi batangije kandi bakundisha abanyarwanda ubundi bwoko bwa Muzika igezweho. Ari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Cassa Manzi ubu ni umuhanzi ubeshejweho na Muzika muri Canada.
Cassa Manzi ubu ni umuhanzi ubeshejweho na Muzika muri Canada.

Akiba mu Rwanda yakoraga cyane injyana ya R&B, ndetse rimwe na rimwe akavangamo Hiphop, n’izindi njyana nyafurika.

Yageze muri Canada yinjira mu njyana Funk, ndetse ashinga amatsinda (band) abiri amucurangira, ubu ngo atunzwe no gucuranga mu maserukiramuco.

Band imwe ngo ayikoresha iyo agiye kuririmba mu bitaramo biri bumusabe kuririmba izindi njyana zitari Funk, indi band y’abacuranzi bakuze akoresha mu bitaramo bya Funk gusa.

Komeza hasi usome ikiganiro kirambuye yagiranye n’Umuseke wagiranye na Cassa Manzi ufite igihe cy’ukwezi mu Rwanda:

Umuseke: Ufite ibitaramo bibiri ukora kuri uyu wa gatanu byateguwe bite?

Cassa: Igitaramo cya mbere cyitwa “Great Black Music and Art Exhibition” cyateguwe n’umuryango utari uwa Leta ukorera hano witwa RAI (Rwandan Art Initiative) , ni igitekerezo cyabo na Ambasade ya Belgique mu Rwanda, ni igitaramo cyo kwishimira inganzo n’umuzika by’abirabura.

Bafashe abacuranzi ba Muzika batatu, n’abandi bahanzi bakora ibihangano by’ubugeni, ni nk’iserukiramuco ritangira kuri uyu wa gatanu, kizaba ari igitaramo kidafunguye ku bantu bose (private event). Muri iki gitaramo harimo n’abahanzi b’abanya-Belqique bitwa ‘Zap Mama’ n’abandi.

Uzaririmba izihe ndirimbo, ni inshya gusa cyangwa uzashyiramo n’iza cyera?

Cassa: Nzaririmba indirimbo nshya, nzaririmba Akanyoni, Nzaririmba Ishiraniro ariko zose nzaziririmba muri ‘style’ ya Funk, hari ukuntu twagiye tuzihinduraho gato.

Ariko tuzaririmba n’izindi kuko ari ukwishimira umuzika w’abirabura, harimo n’imiziki ya ba James Brown, n’abandi.

Nyuma y’aho ngabo tuzajya ku kabari kitwa ‘Blue notes’ kahoze kitwa ‘White Horse’ imbere ya ‘Ecole Belge’, ho nzaririmbira abantu bose.

Twasanze kiriya gitamo kiri ‘private’ abantu benshi barimo barambaza ukuntu bahagera, mpita mvugana na nyiri kariya kabari ni inshuti yanjye cyane twarakoranye muri Muzika, aduhereza ahantu tuzakora aka-jam abantu bakaza bakatureba.

Cassa Manzi aributsa abakumbuye kumubona aririmba kuzitabira ibi bitaramo byombi.
Cassa Manzi aributsa abakumbuye kumubona aririmba kuzitabira ibi bitaramo byombi.

Wavuye inaha ukora R&B neza, uzi kubyina abantu bagukunda, ni gute waje guhindura ukayivamo ukajya muri Funk, muzika idakunze kumenyekana cyane.

Cassa: Ndi San Francisco ndi gukorana n’umugabo witwa Roben, yashakaga gukorana n’umuhanzi wo muri Africa y’Iburasirazuba nk’aba nk’impuguke mu gusigasira umuco w’iwacu, nabashije kubafasha gukora ikigo cy’umuzika muri Kenya, bari bafite na gahunda yo gukora ikindi mu Rwanda sinzi aho byarangiriye.

Niwe waje kumpuza n’aba-producer ba Toronto, nsanga ni aba-producer ba Funk music, ni kuriya ninjiye muri Funk music gusa wari umukiki nakunda kuva na cyera.

Dukunze kumva ko abahanzi b’Abanyarwanda baba hanze badatunzwe n’umuziki bakora, wowe muri Canada bimeze bite?

Cassa: Ntunzwe n’umuziki, nkihagera nize ‘Psychology’, nkora muri Psychology ho gatoya kuko nibwo nari nkihagera, ngishaka itsinda (band) twakorana.

Nkora ‘Funk music’…. Funk music rero ntabwo ari umuziki urwanira kujya kuri radio, umuziki wacu ni ‘live’ tuba dushaka gucurangira abantu, rero twashakaga amaserukiramuco yo kuririmbamo nizo zari intego yacu.

Muri Canada hari amaserukiramuco ane manini kuyageramo biba bitoroshye na gato, byadufashe imyaka ine kugira ngo tumenyekane, ikiza cya hariya iyo wiyerekanye bakabona ushoboye ntabwo uba ukijya gukomanga ujya kubasaba, nibo baguhamagara, ubu turi kuri urwo rwego, ubu nibo baza kutubaza.

Ubu nshobora kwicara ngakora igenamigambi kuko mba nzi amafaranga nzinjiza ku mwaka kuko mba nzi ngo byanze bikunze nzacuranga mu maserukiramuco angana gutya, ibyo nibyo byatumye ntashobora gukora akazi gasanzwe ngo mbifatanye n’umuziki, mpita ndeka akazi nkomezanya n’umuziki.

Cassa Manzi twamenye cyane nka Daddy Cassanova ngo byabaye ngombwa ko areka akazi gasanzwe kugira ngo yite ku muziki nawo umubeshejeho neza.
Cassa Manzi twamenye cyane nka Daddy Cassanova ngo byabaye ngombwa ko areka akazi gasanzwe kugira ngo yite ku muziki nawo umubeshejeho neza.

Ubwo uheruka inaha wahavuye ukoze indirimbo ebyiri, wakoranye indirimbo na Active, murayikorera Video?

Cassa: Ntabwo turabipanga nibwo tugihura kuva nagera inahangaha, ariko byose bishobora gukorwa kuko mfite igihe gihagije.

Hari indi mishinga ushobora gukorera hano?

Cassa: Nta n’imwe ndapanga kabisa.

Uherutse kugaragaza ifoto uri kumwe n’inshuti yawe ya cyera Rafiki ‘Coga’ hari icyo muri gupanga?

Cassa: Turi kuganira ukuntu twabibutsa utuntu ducye ducye tuuu. Nta byinshi nabivugaho kuko biracyari imishinga, ariko hari ibintu byinshi muzabona mbere y’uko nsubirayo.

Uherutse gukora indirimbo wise Akanyoni imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 100 kuri YouTube kandi ari amajwi gusa, Video watwijeje ko uzakorera inaha waratangiye?

Cassa: Urebye ntabwo turatangira kubikora neza, kuko ikipe tuzakorana video y’Akanyoni bari gukorana na ‘RAI’, turahuze cyane dutegura ririya serukiramuco, ariko kuva kuwa mbere turatangira guhura dukore inama ku buryo muri kiriya cyumweru tuzatangira gufata amashusho yayo.

Akanyoni karakunzwe cyane, Video yo abantu bayitegeho ko izaza irenze ku buryo izarebwa cyane kurushaho?

Cassa: Simbizi ariko nizeye ko izarenga Audio, icyo nabizeza ni uko nzashyiramo imbaraga zanjye zose, kandi harimo abantu bafite ibitekerezo bitandukanye.

Hari ibitekerezo byanjye mfite, uzafata amashusho yayo ni uwo muri Romania nawe afite ibitekerezo bye, turashaka kureba ukuntu twabishyira hamwe tugakuramo amashusho meza.

Ni umusore usabana cyane kandi ukunda abantu.
Ni umusore usabana cyane kandi ukunda abantu.

Uyu munsi dufite umuhanzi nka Mighty Popo wakoreye muzika Canada akagaruka ubu ari gufasha muzika y’u Rwanda kuzamuka, uteganya ko hari igihe uzagaruka nawe ukagira icyo ukora?

Cassa: Cyane rwose, hano ni murugo aho bizagera hose, ngomba kugaruka murugo nkagira umusanzu ntanga iwacu.

Ufite inararibonye muri muzika, hari inama wagira abahanzi bo mu Rwanda yabafasha kurenga imipaka?

Cassa: Ikintu cyafasha ni uko abantu bari mu ruganda rwa Muzika, yaba itangazamakuru, abaririmbyi, abafana n’abandi bishyira hamwe bakaganira ku bibazo bihari n’uburyo bumva byakemuka, wenda bakaba banareba uko n’ahandi bigenda.

Cassa asanga kugira ngo Muzika y'u Rwanda irusheho gutera imbere, bisaba ko impande zose ziri mu ruganda rwa muzika zicarana zikaganira.
Cassa asanga kugira ngo Muzika y’u Rwanda irusheho gutera imbere, bisaba ko impande zose ziri mu ruganda rwa muzika zicarana zikaganira.

Mu buzima busanzwe, ugaragara mu mashusho wambaye iherena ku bitsike no kuzuru haratoboye?

Cassa: Ku bitsike hari hapfumuye, nagashyizeho hapfumuye, gusa nageze aho ngakuraho kandambiye. Nagakuyeho mfumura ku zuru.

Hari abantu bakugaragarije uko babitekereza kuba waripfumuye kuriya?

Cassa: Nta bantu bigeze babimbazaho, umuntu wambwiye ikintu niyumviye ni uwambwiye ngo ko wapfumuye amaso, nta wundi.

Reba amashusho y’indirimbo ye “Ishiraniro Rmx” uramubona yambaye agaherena ku bitsike.

Kwipfumura ku zuru no ku ngohe ntibisanzwe! Urabikunda cyane?

Cassa: Kwipfumura nta kibazo, nipfumuye ku jisho natsinzwe intego, ubusanzwe ntinya urushinge bya hatari, rero hari intego natsinzwe bantegeka kwipfumura ku bitsike, ariko ku zuru ho nahapfumuye mbishaka.

Umusatsi yateretse kuva 2004, wavuyemo dreadlocks nziza cyane afata nk'ikamba rye.
Umusatsi yateretse kuva 2004, wavuyemo dreadlocks nziza cyane afata nk’ikamba rye.
Agaherena ubu ashyira ku zuru rimwe na rimwe.
Agaherena ubu ashyira ku zuru rimwe na rimwe.

Reba amagambo ndetse wumve indirimbo ye ikunzwe Akanyoni yanditse agendeye ku mibereho y’inyoni n’iy’umuntu

 

Photos: Innocent Ishimwe

Interview: Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish