Digiqole ad

Mme J.Kagame yahembye abana b’abakobwa 91 batsinze neza ibizamini bya Leta

 Mme J.Kagame yahembye abana b’abakobwa 91 batsinze neza ibizamini bya Leta

Yabashimiye ko bitwaye neza kandi abasaba gukomereza aho

Bugesera – Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Mme Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri Esperance Nyirasafari w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’ushinzwe uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC bahembye abana b’abakobwa 91 babaye indashyikirwa mu Karere ka Bugesera bagatsinda neza amashuri abanza, ikiciro rusage n’amashuri yisumbuye.

Mme Jeannette Kagame aha ibihembo bamwe muri aba bana bitwaye neza
Mme Jeannette Kagame aha ibihembo bamwe muri aba bana bitwaye neza

Muri uyu muhango, Mme Jannette Kagame yavuze ko Imbuto Foundation itangiza iyi gahunda yo guhemba ba “Inkubito y’Icyeza n’Ishema ry’Abakobwa” yari ifite intego yo gukangurira abana b’abakobwa kwiga bakarangiza ibyiciro byose by’amashuri, ndetse no kuba indashyikirwa mu mitsindire y’amasomo, bikubiye mu rugendo rwo gufasha umukobwa kwigirira ikizere.

Mme Jeannette Kagame ati “Kuri ubu twashimira aho uburezi bw’umwana w’umukobwa bugeze kuko aba bana batweretse ko iyo wize ufite intego ugera kucyo wifuza, nkaba nsaba n’abandi bakobwa ko bagomba kujya biga bafite intego, bizabafasha kugera kubyo bifuza.”

Jeannette Kagame yanashimiye kandi ababyeyi bakomeje gushyigikira uburezi bw’umana w’umukobwa, bakumva ko umwana wese agomba kugana ishuri.

Ati “Dusubije amaso inyuma tukareba uburezi bw’umwana w’umukobwa aho bugeze tukagereranya n’uko byari bimeze tugitangira ubu bukangurambaga mu myaka 12 ishije, turishimira ibyagezweho kuko umwana w’umukobwa atsinda nka basaza babo nubwo bitaraba mu masomo yose.

Mu mwaka wa 2005 abakobwa batsinze amashuri abanza bari 39 %, naho umwaka ushize wa 2016 hatsinze abakobwa 55%, tukaba dusabwa gukomeza gushyira imbaraga mu burezi bw’umwana w’umukobwa hagamijwe guhindura imyumvire y’abumvaga ko umwana w’umukobwa hari amahirwe n’uburenganzira bitamureba harimo kwiga no gukora imirimo imwe n’imwe.”

Iyi nimwe muri gahunda ngaruka mwaka ikorwa n’Imbuto Foundation mu gihe hizihizwa ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Muri uyu mwaka, ni ku nshuro ya 12 Imbuto Foundation ihemba abana b’abakobwa batsinze neza, mu turere twose hakazahembwa abakobwa batsinze neza 227. Mu nshuro 11 zishize, hahembwe abakobwa batsinze neza 4 438.

Abana bahawe ibihembo ni abitwaye neza mu mwaka ushize
Abana bahawe ibihembo ni abitwaye neza mu mwaka ushize

Ati “umwana uzi ubwenge bamusiiga yinogereza”

Mme Jeannette Kagame yasabye abana b’abakobwa gufatanyiriza hamwe n’ababyeyi gukemura ibibazo bahura nabyo kuko hari abana bashukwa n’abantu bakuru bakabangiriza ubuzima kandi hari n’abana babyara bakiri bato bikabangiriza ubuzima.

Ati “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza kuko ntaho byatugeza dukomeje gushyiraho ingamba zo kubasubiza uburenganzira mwari mwarambuwe mbere mwebwe mutabishyizemo imbaraga. Bana babakobwa mufite inshingano zo gukorana umwete mukagira intego mu buzima aho mukeneye ubwunganizi mukabusaba ababakuriye ariko kandi mukirinda no kurangara mufatanya n’ababyeyi n’abarezi banyu.”

Yasabye ihururiro ry’Inkubito z’icyeza rihuriyemo abakobwa bose bahawe ibihembo n’Imbuto Foundation gufatanyiriza hamwe bagakora ubukangurambaga mu kurwanya ibibazo by’abana babyara bakiri bato bari ku kigero cya 7%.

Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi  yashimye ibikorwa by’Imbuto Foundation byateje imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ngo kuko uburezi bw’umukobwa n’umugore ari ishingiro ry’iterambere mu Rwanda.

Munyakazi ati “Leta yashyizeho gahunda zitandukanye ziteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ariko by’umwihariko Imbuto Foundation ikaba yararabaye iya mbere mu gutangiza ubukangurambaga mu mashuri bugamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, umubare w’abana baba bakobwa mu mashuri abanza ukaba wariyongereye uva 71,8% mu 2000 ubu ukaba umaze kugera kuri 97,7% mu mwaka wa 2016.”

Yavuze ko mu 2005 Imbuto Foundation itangiza ubu bukangurambaga ikigero cy’imitsindire cyari hasi cyane ku kigero cya 20% mu bakobwa, mu mwaka 2010 batsinze ku kigero 80% bari abakobwa, mu 2015 bari ku kigero cya 84% naho mu 2016 batsinze ku kigero cya 86,7%.

Uwimbabazi Bonifrida wahawe ibihembo by’Imbuto Foundation inshuro eshatu yavuzeko ibi bihembo byatumye arushaho kugira ishyaka ryo guhora yumva ko agomba kuba inkubito y’ikeza ibihe byose.

Mme Jeannette Kagame ashimira Uwimbabazi Bonifrida wahembwaga bwa gatatu kuko yahembwe arangije amasuhri abanza, Tronc Commun n'ubu arangije ayisumbuye yose
Mme Jeannette Kagame ashimira Uwimbabazi Bonifrida wahembwaga bwa gatatu kuko yahembwe arangije amasuhri abanza, Tronc Commun n’ubu arangije ayisumbuye yose
Uwimbabazi avuga ko gushimirwa byamuteye umuhate wo gukomeza gukora neza kurushaho
Uwimbabazi avuga ko gushimirwa na Imbuto Foundation byamuteye umuhate wo gukomeza gukora neza kurushaho
Yabashimiye ko bitwaye neza kandi abasaba gukomereza aho
Yabashimiye ko bitwaye neza kandi abasaba gukomereza aho
Mme Jeannette Kagame ahemba aba bana
Mme Jeannette Kagame ahemba aba bana
Bashimwe kandi na Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango
Bashimwe kandi na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango
Isaac Munyakazi yashimye Imbuto Foundation ku bukangurambaga buri gutanga umusaruro
Isaac Munyakazi yashimye Imbuto Foundation ku bukangurambaga buri gutanga umusaruro
Yabahaye impanuro zo gukomeza kwitwara neza no kwirinda ababshuka bashobora kubangiriza ubuzima
Yabahaye impanuro zo gukomeza kwitwara neza no kwirinda ababashuka bashobora kubangiriza ubuzima
Avuga ko ubu bukangurambaga bwahinduye byinshi mu myigire y'abana b'abakobwa mu myaka 12 gusa bukorwa
Avuga ko ubu bukangurambaga bwahinduye byinshi mu myigire y’abana b’abakobwa mu myaka 12 gusa bukorwa
Nyuma bishimanye mu mbyino nyarwanda
Nyuma bishimanye mu mbyino nyarwanda
Bafata n'ifoto rusange
Bafata n’ifoto rusange

Photos/J.Uwanyirigira/UM– USEKE

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • You are a great Lady Jeannette. I admire you and God bless you.

  • May God bless our 1st Lady for great initiatives

  • Imana izakomeze ihe umugisha umuntu wese ufasha umwana kuzamuka mu myigire no mu mikurire ye.
    Imbuto Foundation ni iyo kubishimirwa cyane!

  • Imana iguhe umugisha pe ibikorwa byawe ni indashyikirwa

  • Imibare irivugira, komereza aho our dear first lady and your team

  • FIRST LADY OF OUR COUNTRY RWANDA, May God bless you.

Comments are closed.

en_USEnglish