Digiqole ad

DRC: Abanyepolitiki bananiwe kumvikana, Perezida Kabila arakira Abasenyeri bari abahuza

 DRC: Abanyepolitiki bananiwe kumvikana, Perezida Kabila arakira Abasenyeri bari abahuza

Lambert Mende Omalanga Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa

Mu kiganiro Umuvigizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende yagiranye na Radio Okapi yavuze ko gutinda kumvinaka kw’abanyepolitiki bidakwiye kubuza abana kujya ku ishuri, avuga ko abanyepolitiki bagomba kumvikana byanga bikunda.

Lambert Mende Omalanga Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa

Lambert Mende ati “Nta mpamvu n’imwe yo gushaka kubuza abana kujya kwiga kubera ko abanyepolitiki bananiwe kumvikana mu gihe cyari kigenwe. Dutegetswe kugera ku masezerano y’ubwumvikane.”

Amagambo ya Lambert Mende akurikira ibikorwa by’urubyiruko mu mujyi wa Kinshasa byo gufunga imihanda no kubuza abana kujya ku ishuri biturutse kuri iyo mpamvu yo kunanirwa kumvikana kuri Guverinoma izayobora inzibacyuho.

Ati “Perezida wa Repubulika (Joseph Kabila) arabonana n’Abasenyeri bagize CENCO, nib o yari yahaye inshingano y’ubuhuza yarangiye ejo mu buryo muzi. Barajya kumugezaho ibyo bagezeho mu nshingano yabahaye, kandi barigira hamwe uko habaho amasezerano yagutse cyane ugereranyije n’ayasinywe tariki 18 Ukwakira 2016.”

Ku wa mbere, Abasenyeri Gatolika bari barahawe inshingano yo kuba abahuza kuva mu Ukuboza 2016 hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, basoje imirimo yabo batumvikanishije impande zombi ku buryo zafatanya kuyobora igihugu nk’uko babitangaje.

Nubwo nta kumvikana kwabaye, Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Lambert Mende Omalanga National avuga ko hari icyizere ku ruhande rw’abashyigikiye ubutegetsi.

Yagize ati “Abari ku ruhande rwa Leta n’abatavuga rumwe na yo bashobora kumvikana, bari kumwe cyangwa batari kumwe n’Abasenyeri. Byose biraterwa n’ibiza kuva mu biganiro hagati ya Perezida (Kabila) n’Abasenyeri.”

Yongeyeho ati “Ariko, kuri twe bo mu ruhande rushyigikiye Leta, ntidutekereza ko byose byarangiye. Hari amasezerano twagezeho! Nibaza ko ibintu byahagarariye ku ngingo ebyiri, iyo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, n’iyo gushyiraho Perezida wa CNSA [Conseil national de suivi de l’accord et du processus électoral]”

Yavuze ko amasezerano yamaze kujyerwaho akwiye gushyirwa mu bikorwa kuko ngo ni meza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish