Digiqole ad

Abagororwa bigaragambije bagiye gufatirwa ibihano harimo no kubatandukanya

 Abagororwa bigaragambije bagiye gufatirwa ibihano harimo no kubatandukanya

CIP Sengabo avuga ko ibibazo by’abigaragambije bigiye kwiga, abadafite ishingiro bagahanwa

*Kuki Kimironko ariho abagororwa bashobora gutinyuka kwigaragambya?
*Imyigaragambyo yabo ifitanye isano n’ingaruka zo gushya kwa Gereza ya Kimironko,
*Akarere ka Gasabo n’Urwego rw’Amagereza bagiye kureba ibyangijwe n’imyigaragambyo.

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera imyigaragambyo itasabiwe uruhushya, ku bagororwa ba Kimironko iryo tegeko basa n’abaryirengagije, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu batangira gutera amabuye mu muhanda, bahagarika ubuzima mu gace kegereye gereza, Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagarorwa, CIP Hilary Sengabo yavuze ko hagiye gufatwa ingamba ku bigaragambije.

CIP Sengabo avuga ko ibibazo by'abigaragambije bigiye kwiga, abadafite ishingiro bagahanwa
CIP Sengabo avuga ko ibibazo by’abigaragambije bigiye kwiga, abadafite ishingiro bagahanwa

Ku bw’imbaraga za Polisi y’Igihugu ishinzwe guhangana n’imyigaragambyo, n’izindi nzego z’umutekano, CIP Hilary Sengabo yavuze ko babashije gushyira ibintu mu buryo bakaba barimo bumva ikibazo cya buri wese.

Ati “Guhera mu ma saa tatu abagororwa muri Gereza ya Gasabo batangiye kwigaragambya ariko nyuma y’isaha imwe twabashije kuyihosha, abayobozi bari kumva ibibazo byabo, ariko nyuma twasanze abagera kuri 50 ari bo bigaragambije gusa.”

Yongeyeho ati “Ni agatsiko k’abantu bake batirwara neza muri Gereza bagashaka kuririra ku kuba Gereza yarahiye bagashaka guteza umutekano muke.”

Abapolisi bahuguriwe guhosha imyigaragambyo n’abacungagereza bakoresheje imyuka iryana mu maso ‘tear gas’ kugira ngo bahoshe iyo myigaragambyo.

Hilary Sengabo avuga ko iyo biza kuba ari abagororwa bose bigaragambyije ubuzima bwari guhagarara kuko ngo gereza irimo abantu basaga 5 440. Ako gatsiko k’abigaragambije bagera kuri 50, biravugwa ko bari mu bagera ku 2000 bakozweho n’inkongi y’umuriro yafashe iyo gereza ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Hilary Sengabo yavuze ko mu bihano bafatirwa harimo iby’imyitwarire no kureba buri wese imyitwarire ye bakaba batandukanya kuko ngo gereza ya Kimironko ifungirwamo abantu baba bafite imyitwarire idashobotse n’ubusanzwe.

Ati “Habaho kureba muri abo, tugakora screen tukareba ababa babigizemo uruhare nta mpamvu bakareba n’uburemere bw’ibyo bakoze basanga ari imyitwarire mibi isanzwe bagahabwa ibihano bito by’imyitwarire muri gereza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven avuga ko nyuma yo kuganiriza abagororwa, bagiye kuganira n’abaturage amabuye yangirije bakabasanira ibirahure, kandi bakababwira ko ibyabaye byoroshye kuruta uko babitekerezaga.

Ati “Ubuyobozi bwa Gereza burafatanya n’ubwapolisi babahugure neza, ntibazongere gukora ibintu nka biriya kuko bafite ubuyobozi bwabo aho bacisha ibibazo byabo ntabwo ari ngombwa kuvugisha amabuye, amabuye ntavuga arangiza.”

Yavuze ko baganirije abagororwa, bumva ibibazo byabo, ndetse banababwira ingamba zihari mu kubikemura.

Ati “Gereza yahiye ajo bundi ku wa gatanu, nta gihe giciyeho kinini bakagombye kuba bavuga ko ubuyobozi bwabo bwabarangaranye, ariko turafatanya twabibijeje n’ubuyobozi bwa gereza kugira ngo tumenye ngo ababura ibikoresho ni bangahe kugira ngo tubyongere, ntabwo ari ibintu bikomeye cyane.”

Rwamurangwa Steven Umuyobozi w’akarere ka Gasabo gereza ya Kimironko iherereyemo

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ese aba banyururu baba bigaragambije nta kibazo cyabayeho? Ese buriya ntibakigaragarije abayobozi ba gereza ntibacyiteho kuko twese twumvako ufunze nta gaciro aba afite? Nako ngo bose ni abajenosideri! Nta muntu wakora ibi bakoze hatari ikibazo yagize, erega nubwo bafunze nabo ni abantu kandi hari ibyangombwa mu buzima baba bagikeneye. Ubafunze rero agomba kumvako babikeneye akagerageza kubibagezaho, erega iriya nzu ntawe udashobora kuyijyamo tujye twitonda kuko ibihe bihora bihinduka iteka. Ejo niwishimira ibibi bikorerwa imfungwa ntibizagutangaze nawe uzisanzeyo nawe bimwe witaga ibyiza bikagukorerwa. Ari abakuru b’ibihugu, ari abategetsi bakomeye, ari abasirikare n’abaporisi bakomeye nta numwe amateka atatweretseko yakwinjirayo.

Comments are closed.

en_USEnglish