Digiqole ad

Niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataratunga ibihumbi 200 urubanza ntirwashoboka – Me Evode

 Niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataratunga ibihumbi 200 urubanza ntirwashoboka – Me Evode

Me Evode Uwizeyimana aganiriza abaturage

Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka.

Me Evode Uwizeyimana Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko

Me Evode Uwizeyimana  avuga ko ikibazo kigihari ari icy’imanza zifite ibibazo bitewe n’uko zidashoboka, bityo asaba abaturage kwegerana bakumvikana icyakorwa.

Muri iki cyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, abaturage bo Murenge wa Karama mu karere ka Huye, bagaragaje ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’imitungo y’ibyangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bavuga ko iki cyumweru cyabafashije kuko bamwe babashije kuganira bakiyunga abandi bagasabana imbabazi. Ndorande Damien na Hakizimana Oreste, umwe yahaye undi imbabazi kubera imitungo ye yasahuwe muri Jonoside.

Ndorande yemeye kubabarira Hakizimana bemeranya ko ntawe uzongera kurwana n’undi bapfa imitungo.

Yagize ati “Twari dufitanye amakimbirane akomeye, nta mu bano numvaga tuzongera kugirana, ariko batwigishije kumvikana numva ndamubabariye burundu, sinzongera kumwishyuza ukundi.”

Ibi ni bimwe mu byatumye Me Evode Uwizeyimana asaba n’abandi bafitanye ibibazo guhura bakabikemura mu bwumvikane.

Evode Uwizeyimana avuga ko icyo bari gukora muri iki cyumweru ari ukureba imanza zishobora kurangizwa zigakemuka. Asaba abayobozi b’inzego za Leta gukomeza gufatanya n’abaturage kumenya amategeko ajyanye n’ibibazo bafite.

Me Evode yagize ati “Rwose hari imanza zidashoboka kuko niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200, uru rubanza ntirwashoboka rwose, ahubwo abantu nimwegerane musabane imbabazi, ubushobozi bwo kwishyura mufite mubutange ariko mwabanje kubwizanya ukuri, kandi inzego z’ubuyobozi nizibibafashemo.”

Ku kibazo cy’imanza zishoboka ko zarangira mu karere ka Huye, KAYIRANGA  Muzuka Eugene Umuyobozi w’akarere avuga ko izi manza nyuma y’amezi atatu zizaba zarangiye, ko icyo basaba abaturage ari ukwishyura mu bwumvikane uwanze hagakoreshwa itegeko.

Yagize ati “Utazishyura ku neza tuzamwishyuza ku ngufu z’amategeko, kandi azishyura byanze bikunze.”

Imanza 1 300 mu karere ka Huye ni zo zishobora kurangizwa, naho imanza  7 500 ni izifite imbogamizi zituma zitarangizwa, bityo avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ukwicara hagasuzumwa dosiye ku yindi.

Abaturage bazanye ibibazo bitandukanye imbere ya Me Evode ibidashoboka abasa kumvikana

Christine NDACYAYISENGA 
UM– USEKE.RW/Huye

6 Comments

  • Ngo urubanza rwo kwishyuza umuntu miliyoni 10 ataratunga n’ibihumbi 200 ntirwashoboka? Rwabuzwa n’iki se? Icy’ingenzi nuko uwishyuzwa adasigarana n’urwara rwo kwishima, ntazongere kubyutsa umutwe bibaho.

    • ngusabiye kugira umutima wihangana kandi ugira ubumuntu nawe ari wowe bibayeho bakakubwira uko sinibazko btakubabaza !!!

  • Ibyo Muzuka avuga byo kurangiza izo manza mu mezi 3 ni siyasa ngo akore amarira y’izo nturage igihe azihagaze imbere. Iyo baguette magique yari yarabuze noneho ivumbutse he?

    • Ariko se wowe wita abantu nkawe “inturage” uhereye kuki koko? Please mujye mugira ikinyabupfura no kubaha abandi. Nta burere ugaragaje rwose.

  • Ngo babigishije kubabarira barabikora!?! Nanjye nshonje ukambwira uti guhera ubu funga uwo munwa nkugaburire, nawufunga da!!

    • Jye ndabona iyi nkuru irimo amakosa kuko uwo bavuze wababariwe atarigeze akora Jenoside ahubwo uwamubabariye niwe wagakwiye kumusaba imbabazi. Byaba ari akumiro niba ari ko byagenze.

Comments are closed.

en_USEnglish