Digiqole ad

Ngoma: Abo muri FPR-Inkotanyi muri IPRC n’abo ku karere mu mikoranire mishya

 Ngoma: Abo muri FPR-Inkotanyi muri IPRC n’abo ku karere mu mikoranire mishya

Umutoni Ernestine umuyobozi wa FPR wungirije muri IPRC East avuga ko bafatanyije bagiye kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye

Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Abanyamuryango ba “Special Cell” ya IPRC-East n’iy’abakozi b’Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru bahuriye hamwe bareba uko bahuza imbaraga mu kurushaho guteza imbere imibereho y’abatuye aka karere muri rusange.

Umutoni Ernestine umuyobozi wa FPR wungirije muri IPRC East avuga ko bafatanyije bagiye kurushaho guteza imbere imibereho myiza y'abatishoboye
Umutoni Ernestine umuyobozi wa FPR wungirije muri IPRC East avuga ko bafatanyije bagiye kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye

Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya IPRC-East aho ibyagiye bigarukwaho n’impande zombi bose arukurebera hamwe uko bazamura imibereho ya bagenzi babo batishoboye by’umwihariko mu bice by’icyaro muri aka karere ka Ngoma.

Umutoni Ernestine umuyobozi wungirije wa Special Cell ya IPRC East yabwiye Umuseke ko guhuriza hamwe n’abakozi b’Akarere ka Ngoma ibi bizagira umusaruro mwiza by’umwihariko ku batuye mu bice bitandukanye by’aka karere na cyane ko ngo abanyamuryango ba FPR muri IPRC East  basanzwe bagira igikorwa cyo kubaka inzu nibura imwe buri mwaka igenerwa utishoboye bikaba bimaze imyaka itatu biba.

Umutoni ati “Ni gahunda yo kunoza imikorere na cyane ko uwo dukorera ari umwe, ari umuturage, niyo mpamvu twahuye kugira ngo turebere hamwe uko twazamura imibereho y’uriya muturage uri hariya hasi mu cyaro nawe azamuke abeho neza”.

Ngo ubu bufatanye bw’aba bayoboke ba FPR Inkotanyi buzanabafasha gugeturira hamwe igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umunyamabanganshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Alexis Kanayoge n’abandi.

Bashoze iki gikrowa bakora sport rusange, bakina umupira w’amaguru na Volleyball bahatana hagati y’aba banyamuryango kuri IPRC-East n’abo ku rwego rw’Akarere.

Nyuma y'ibiganiro bigamije iterambere ry'umuturage uri mu cyari banakoranye sport
Nyuma y’ibiganiro bigamije iterambere ry’umuturage uri mu cyari banakoranye sport
Nyuma baridagadura
Nyuma baridagadura bigamije gukomeza umubano

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibi bintu ni byiza cyane , gufatanya ni ingeze kugirango bigirire abaturage bo hasi akamaro , twese tuzamurane twiteze imbere, twiyubakire igihugu .
    dukenyere imihigo irakomeje.

Comments are closed.

en_USEnglish