Digiqole ad

Abanya-Maroc barifuza gushora imari igera kuri $100M mu Rwanda

 Abanya-Maroc barifuza gushora imari igera kuri $100M mu Rwanda

Uyu munsi i Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe yigaga uko hatezwa imbere ubuhahirane hagati ya Maroc n’u Rwanda,  abashoramari bo muri Moroc berekwa ahari amahirwe bashobora gushoramo imari yabo mu Rwanda. Ngo ubu hari imishinga ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 100 z’amadolari bamaze kugaragaza ko bashaka gushora mu Rwanda.

Zahra Maafiri umuyobozi mukuru wa Maroc Export yavuze ko kuba iyi nama irimo abanyaMaroc benshi ari ubushake bafite bwo gushora imari mu Rwanda
Zahra Maafiri umuyobozi mukuru wa Maroc Export yavuze ko kuba iyi nama irimo abanyaMaroc benshi ari ubushake bafite bwo gushora imari mu Rwanda

Ni inama yetuwe n’ikigo cy’abanya Maroc gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze (Maroc Export ) ndetse na Bank yo muri iki gihugu yamaze kugera no mu Rwanda BMCE Bank of Africa, ihuje kompanyi zisaga 400 zo mu bihugu byombi.

Iyi nama ngo yateguwe mu rwego rwo kuzuza bimwe mubyo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye ubwo buri umwe yasuraga undi mu gihugu cye mu mwaka ushize.

Maroc ibarirwa mu bihugu bimaze gutera imbere muri Africa.

Kugenderanira k’umwami wa Maroc na Perezida Kagame byafunguye amarembo hagati y’ishoramari mu bihugu byombi kuko no muri Maroc ngo amarembo arakinguye ku banyarwanda.

Winifred Ngangure Kabega Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, avuga ko ubushake ku banya Maroc ubu bugaragara.

Ati “Muri rusange abagaragaje icyifuzo cyo gushora imari yabo mu Rwanda, bikabakaba miliyoni 100 z’amadolari. Imishinga yabo myinshi iracyari mu nyigo.”

Abanya-Maroc ngo barifuza cyane gushora imari mu buhinzi, mu bikorwaremezo, mu nganda no mu bukerarugendo, mu ma banki no muri sosiyete z’ubwishingizi aha ho baratangiye.

Iyi nama yitabiriwe n'abashoramari bagera kuri 80 baturutse muri Maroc.
Iyi nama yitabiriwe n’abashoramari bagera kuri 80 baturutse muri Maroc

Winifred avuga ko hari uruganda bashaka gushinga rukora imiti rukoresheje ibintu biri mu Rwanda, uruganda rukora ifumbire ariko ngo ifite umwihariko wo kuba ijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda. Ndetse ngo bafite umushinga wo kubaka inzu ziciriritse bazatangira umwaka utaha.

Ubu bufatanye mu ishoramari ngo buzaha imirimo abantu benshi bunatange umusanzu mu bukungu bw’igihugu n’ibikorwa remezo.

Benjamin Gasamagera uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, avuga ko ari amahirwe ku bashoramari b’abanyarwanda bazanakorana n’aba bo muri Maroc.

Gasamagera ati “ibi biha amahirwe abashoramari bacu bashaka gukorana nabo ndetse n’ababa bifuza gushora ibyo bakora muri Maroc.”

Iyi nama yitabiriwe n'abantu ku nzego zinyuranye mu ishoramari
Iyi nama yitabiriwe n’abantu ku nzego zinyuranye mu ishoramari
Winifred Ngangure Kabega avuga ko ubu bufatanye ari ingirakamaro cyane ku Rwanda
Winifred Ngangure Kabega avuga ko ubu bufatanye ari ingirakamaro cyane ku Rwanda
Kubonana kw'abayobozi bombi byafunguye imiryango ku ishoramari
Kubonana kw’abayobozi bombi byafunguye imiryango ku ishoramari

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish