Digiqole ad

Urugamba rwo kubohora igihugu rwagiriye akamaro buri wese – BrigGen Bagabo

 Urugamba rwo kubohora igihugu rwagiriye akamaro buri wese – BrigGen Bagabo

Slide Gbri John Bagabo

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kamunuza yigisha icungamutungo ya Kigali (KIM) n’abamugariye ku rugamba, Brig Gen John Bagabo yavuze ko gutsinda urugamba rwo kubohoza igihugu byagiriye akamaro impande zombi zari zihanganye kuko muri iki gihe bose babanye neza, bafatanyije kubaka igihugu, ibyo yise ‘Win Win Situation’.

Brig Gen John Bagabo asanga urugamba rwo kubohora igihugu rwaragiriye akamaro bose

Yavuze ko byerekana akamaro ka ‘Ndi Umunyarwanda’ aho buri wese mu Rwanda yisanga ari Umunyarwanda, nta macakubiri ahubwo hagashyirwa imbere amajyambere y’u Rwanda.

Brig Gen Bagabo yavuze ko hazarebwa niba nta kuntu mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo aho umudugudu w’abamugariye ku rugamba uherereye hakubakwa inzu mberabyombi kugira ingo ijye yinjiza amafaranga abateze imbere.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya KIM baba mu muryango wa RPF Inkotanyi bari bashyiriye abamugariye ku rugamba ibikoresho byo kubafasha mu buzima busanzwe harimo amasabune, amoko y’ifu atandukanye, n’ibindi…byose hamwe bikaba bifite agaciro kegereye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Rtd Lt Joseph Sabena wari mu ngabo zatangiye urugamba rwo kubohoza u Rwanda yavuze incamake y’urugamba avuga ko impamvu ifatika kandi igamije inyungu za buri Munyarwanda ari yo yatumye bemera gufata intwaro kandi ngo ni na yo yabahesheje intsinzi.

Ati: “Twamaze kubona ko badashaka ko dutaha mu mahoro twafashe intwaro. Twagombaga gutaha mu gihugu cyacu.”

Yasabye urubyiruko rwabibutse rukabazanira inkunga ko rutagomba kubona abashaka kwangiza ibyo baharaniye bamwe bakabisigamo ubuzima abandi bakahamugarira bipfa ubusa cyangwa ngo bareke abandi babyangize. Ngo byaba ari ugutesha agaciro umuhati bashyizeho n’ubwitange bwabo.

Rtd Lt Sabena yavuze ko abona urubyiruko rufite ubushake bwo gutera imbere kandi ngo bibatera ishema iyo babirebye, bakabona ko ingufu bashyizeho zatabaye impfabusa.

Wellars Ndugu uharariye Umuryango wa RPF muri KIM yabwiye Umuseke ko bishimira impanuro bahawe n’abamugiriye ku rugamba kandi ngo zizababera impamba mu buzima.

Yavuze ko bazakomeza kureba niba iki gikorwa kitaba ngaruka mwaka kugira ngo bahore bashimira abatumye u Rwanda ruba uko rumeze.

Umwe mu bamugariye ku rugamba avuga amateka y’urugamba n’impamvu yatumye barwana kandi ngo yagezweho
Abanyeshuri bateze amatwi ibyo babwirwa benshi batazi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • Ngo win win situation! None se iyo tuvuze insinzi, burya ni iya RPF na Ex-FAR bombi? Iyo twavugaga ingabo zatsinzwe, usibye ko iyo mvugo ntakiyumva cyane, hari umunyarwanda utarumvaga izo ari zo? Abari abayobozi bakuru mbere ya 1994, ubu no kugura rugabire bikaba ari ikibazo, nabo baratsinze? Brigadier General Bagabo niyivugire ibyo ashaka, nta ngaruzwamuheto izatinyuka kumuvuguruza ku mugaragaro itihishe inyuma y’imbuga nkoranyambaga, nkanjye mbese.

  • Ubu nanjye wagiraga inzu mbere ya 1994 none nkaba ndi umupangayi, naragiraga akazi none nkaba ndi umushomeri, naragiraga umuryango mugari wifashije none ukaba wiganjemo abasabiriza, n’abifashije abenshi bakaba bakirota kugisohokamo ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza, nk’uko n’imiryango myinshi y’abayobozi bakuru ibikora, ubu nanjye ndi mu batsinze kweli? Wapi Mon General. Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo.

    • Niba wari utunze ibyo byose warabinyanganyije abandi se ni gute wabigumana ubuziraherezo? urwishigishiye ararusoma hama wunve

      • @Gatama, kubohoza imitungo muri 1994 uzi icyo byasobanuraga? Kwamburwa isambu wiguriye nta rundi rubanza cyangwa mu rwego rw’ibyiswe gusaranganya, kandi warayiguze wiyushye akuya, uzi ibyo ari byo? Ese ubwo inzu wubatse ishenywe harya ubwo haba habayeho kunyanyagiza? Uri umushinyaguzi nta kindi.

  • “Win win situation” yari kubaho iyo abari bahanganye ku rugamba bemera gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha bari basinye, hatabayeho kongera kubura imirwano, buri wese akagira ibyo yunguka n’ibyo yemera guhara/kwigomwa. Ariko siko byagenze, intambara yarangijwe n’amasasu, iherekezwa na jensoide yakorewe abatutsi bararimburwa, abari impunzi baratahuka, naho abari mu gihugu barahunga, kandi byaje kurangira amashyaka yari ahanganye na FPR yose asheshwe, ingabo zitwaga inyeshyamba ziba ari zo zinjiza izari iz’igihugu mu gisirikare cyazo. Ariko se hinjijwe bangahe? Haracyarimo bangahe? Kugeza uyu munsi kandi, abari bahanganye bya nyabyo muri 1994, ni ukuvuga ku ruhande rumwe FPR, ku rundi MRND/CDR n’ibipande bya MDR/PSD, na n’uyu munsi baracyahanganye, ntibigeze bumvikana, n’ubwo bamwe bari ku butegesi abandi bari mu buhungiro cyangwa mu magereza. Abanyarwanda twagizwe ingwate, ibikoresho n’ibitambo by’abarwaniraga ubutegetsi kugeza igihugu gihindutse umuyonga. Ibi bintu kubyita “win win situation”, ni ugukina mu bikomeye cyangwa ni ukwiganirira.

  • Buriya n’uwamugariye ku rugamba uyu munsi akaba atunzwe n’imfashanyo abarirwa mu batishoboye, nawe urugamba rwamuciye amaguru cyangwa izindi ngingo z’umubiri rwamugiriye akamaro? Uwagiraga umuryango uyu munsi akaba ari incike, imfubyi cyangwa umupfakazi, nabo babyungukiyemo?

    • Aho urwanda rugeze tubikesha abemeye kwitanga,bamwe baratabarutse,abandi baramugara,ariko u Rwanda rwongera kwitwa igihugu kubera izo ntwari. kuri ubu n’ubwo baba ari incike ariko ntibabuze ubitaho kuko kuri ubu ,abanyarwanda twubakiye ku gihango cy’ubuvandimwe.

  • wapi, uretse aba V8

  • Urugamba rwo kubohora igihugu twese twaruboneyemo inyungu kuko n’abicanaga byageze naho nabo batangira kwicana, byari kuba kwica gusa ugasanga abanyarwanda bashiriye ku icumu nka sodoma na gomola

  • Ibyiza u Rwanda rugeraho ni iby’abanyarwanda bose, kandi byavuye mu mbaraga n’ubwitange bw’ingabo za RDF. Nk’abanyarwanda hari byinshi twunguka biduhesha agaciro byakomotse byose ku rugamba rwo kubohora igihugu

    • Ntimuzongere kubeshya abantu ntabwo uzamugihugu ufite imbunda n’amasasu naza gatiyusha ushakira abanyarwanda amahoro.

  • Mbabwize ukuri iyo hataza kubaho kubohora igihugu cyacu, abakobwa twese nta gaciro twari kugira, twari gukomeza gufatwa nk’abacakara b’imirimo yo mu rugo, no guhohoterwa.

    • @Alice we, urabeshya rwose,abakobwa ba kera bari bafite ijambo kandi biyubashye, ntabwo bari abacakara . Nimusigeho guhora mutera indirimbo ya Politiki mutazi.

  • Abayungukiyemo benshi ni interahamwe, kuko ubu kubona bariyunze nabo biciye bakongera bagasubira mu muryango nyarwanda bakavanwaho icyahsa. Nta kintu kiruta icyo nko kubona wagakwiye kuba uba gicibwa, ahubwo ugafatwa neza mumuryango.

  • Ibyo twese nk’abanyarwanda twagezeho ni twibohoye ku mpande zose! Ubujiji, ikandamizwa, ivangura, n’ibindi. Rero dukomeze dusigasire ibyo twagezeho tube abarinzi b’igihango, ntihazagire uduca mu rihumye ngo asenye ibyo twagezeho.

    • Ngo ubujiji, ikandamizwa? Ese ko mbere ya 1994 abanyarwanda bari bamaze kubona uburenganzira bwo kubivuga, ubu ninde watinyuka? Ese ukwishyira ukizana mu gihugu cyawe byateye imbere cg inyuma?

  • Iyo hatabaho uruganba rwo kubohora igihugu u Rwanda rwari kuba rwarasibanganye kabisa. Abantu bari gukomeza bicana basenya, hagasigara umuyonga. Mwarakoze ntwari ngabo za RPF gutabara ahakomeye.

  • nibyo rwose urugamba rwagiriye buri munyarwanda akamaro kuko birigaragaza rwose nonese umunyarwanda ubu arisanzuye akora icyo yifuza kuko yabohowe , kandi akagikorera aho ariho hose

    • Byaba ngombwa akaraswa ku manywa yihangu.

  • urakoze cyane Afande kuri ubu butumwa bwiza kandi bwumvikane neza cyane , abanyarwanda tuzi akamaro ko kubohorwa kuko ubu turiho kandi neza cyane , iyo tutabagira ubu tuba tutitwa abanyarwanda kuko u Rwanda ntirwakabaye ruriho

  • umunyarwanda iyo ariho agenda nta nkomyi agakora ntawumuhagaze hejuru , akagenda ijoro namanywa umutekano ari wose nibwo yumva neza akamaro ko kwibohora , kwibohora ni ukwa buri munyarwanda

  • Buriya kuva abantu bari mu mashyamba barafashwe bugwate n’interahamwe zitifuza kugaruka mu Rwanda kuba baratashye bagaca imutobo bagasubizwa mu buzima busanzwe, abandi bakajya mu ngabo za RDF ugira ngo si inyungu ikomeye!!! Ni ibyo kwishimirwa

  • urugamba rwose kwibora rwagiriye akamaro buri munyarwanda kuko yabonye ukwishyira ukizana , turabashimira mwe mwitanze ngo igihugu kibe kiza uku imeze

  • bana b’u rwanda mwitangiye igihugu ngo abanna bose b’u Rwanda babeho mumudendezo turabashimiye , mwarakoze tuzahora tubashimira

  • Hamwe na gahunda ya ndi umunyarwanda twese twabaye umwe, nta vangura rikibaho. Ibintu byo kwishimira birenze ibyo ni ibihe koko?

  • urugamba rwo kwibohora ni ingirakamaro ku munyarwanda wese aho ava akagera , kuko ubu biriyerekana cyane aho buri munyarwanda yisanzuye gukora icyo ashakaa kandi akagikorera aho yifuza ntawumuvogereye , ubutabera bukagera kuri buri wese kandi mu gihe gikwiye ibi turabikesha abanyarwanda bitangiye abandi bakababohora ingoma mbi yari imaze abana b’u Rwanda

  • Uretse no kuba impande zombi zifite icyo zagiye zunguka, icyo twese twungutse muri rusange ni uko igihugu cy’urwanda nubu kikiriho kandi abanyarwanda bakaba babanye neza. Hari igihe ubu n’urwanda rwari kuba rutavugwa cg rudatuwe n’abanyarwanda.

  • Icyo twese twungutse nk’abanyarwanda ni ubumwe, umutekano, uukungu n’iterambere, kandi mbona harabayeho n’isana mitima ku mpanze zabicirwaga nabicaga

  • Mon General,n’ufite imyaka itanu yaguseka. Win win!umuryango wanjye wagiraga isambu murayitwambura dusigara aho turara gusa, ntitwigeze dusabiriza none ubu turabwirirwa tukabura,ntidushobora kubona akazi kandi dufite ubumenyi n’ubushobozi ariko abatarize bararya ibyiza by’igihugu bonyine,turiga aliko akazi ntitwagakozaho imitwe y’intoki.Widukina ku mubyimba.

  • Ibyo Brig Gen Bagabo avuga nibyo ubirebeye mu rwego rusange nk’igihugu n’aho kigeze cyiyubaka kandi byaravuye nyine mu rugamba rwo kwibohora. Cyakora umuntu abirebeye mu rwego rwa buri muntu cyangwa umuryango si byo kuko nko kubwira Umututsi wiciwe abe bose, uyu munsi akaba yarasabwe kubabarira no kubana n’abamwiciye, nta rwara rwo kwihima afite, ngo yarungutse, byaba ari agashinyauro! Interahamwe nayo ifunze cyangwa iri mu mashyamba ya Kongo nayo ivuga ko yahombye kuko itashoje umugambi wo kurimbura Abatutsi kandi uyu munsi ikaba ibayeho nabi n’ubwo ariyo nyirabayazana…

  • Intambara nta kiza yazanye mu Rwanda ababyishimira nabayirwanaga imiryango yabo yose yibereye hanze yigihugu.Abenshi twabuze abavandimwe, ababyeyi,Imitima y’abanyarwanda yarishwe nubu ubona bagenda ariko imbere barashize, indangagaciro zose zahindutse ubunyamaswa, inyangamugayo ngo urabeho, inda niyo yashyizwe imbere aho abavandimwe birirwa baryanira mu minani, mu busambanyi ndengakamere nibindi bibi byose bizanwa nintambara.Abishimira intsinzi rero abo simbarimo nabusa.

  • Njye ndisabira abayobozi b’iki gihugu kujya bavugisha ukuri, kuko nibakomeza kujya babeshya, cyangwa bagatera siyasa, bazaba barimo guhemukira urubyaro rwabo. Intambara yabaye muri iki gihugu uwo yari ifitiye inyungu, kandi yanagiriye inyungu, ni ba Gashakabuhake bonyine bashoboye kubona u Rwanda nk’ikiraro bambukiraho bajya gufata umutungo bashaka muri Congo/Zaire. Full Stop.

    Muzibarize Abanyamerika n’Abongereza+les Multinationales.

  • Nta kiza k’intambara, intambara irasenya ntiyubaka. Ni ryari u Rwanda rwigeze rupfusha abantu banga kuriya usibye muri iyi ntambara???

  • Erega byose bipfira mumyumvire utarakira ibyiza byagezwe nigihugu cyacu birababaje(bikurure ubohoke),intambara zarabaga guhera 1950’s hicwa agatsiko kamwe kabanyarwanda nubuhunzi niho bwatangiye (usibye ubwibanzwe bwo muli 1994 bwa Zaire muri comments ruguru aho)no muri 1990 abatwikirwa amazu nibindi byose.
    Gusa ikiza urugamba rwokwiboza rwatugejejeho nkabanyanda nikizere kiza cyejo heza biciye mumutekano dufite tukanasaguliraho nibindi bihugu dutanga umusanzu wigabo zacu mukuwucunga kdi ninayo foundation yabyose.kuko niwamenya ko uri umushomeri cg urimo gukodehsa hari intambara cg ngo utekereze inzara.
    *ubuvuzi kuri twese.
    *twese turiga
    *ntandagmuntu Hutu,Tutsi ndetse TWA.
    *Ntawuhagurutswa mwishuli kuvuga ubwoko.
    *usaba uruhushya kuja muyindi ntara.
    * amata turanwa girinka munyarda(Hehe nimirire mibi)
    *ubukera rugendo buzana ama dollar
    Icyitonderwa:
    *Ni byinshi byiza twagezeho.
    * Ariko ndumva nkuko byinshi habayeho kunenga gusa mwatanga nibitekerezo uko mwumva byakorwa ibyanenzwe kuko umunyarwanda wese ahawe ijambo.

    *

Comments are closed.

en_USEnglish