Tags : Rwanda

Muhanga: Hatangijwe umuryango uzajya ufasha ingo zifitanye amakimbirane

Mu Karere ka Muhanga hamaze gutangizwa Umuryango ugamije guteza imbere indangagaciro na kirazira mu muryango (Reactivation of Family Values Organisation) nyuma y’ibibazo bishingiye ku makimbirane  hirya no hino mu mu ngo bikomeje kugaragara. Mu gihe amakimbirane mu miryango n’imfu za hato na hato bikomeje gufata intera,  kuri ubu  hari abamaze gutangiza umuryango wo gutanga ubufasha […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yavanyeho John Mirenge wayoboraga Rwandair

Itangazo ry’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse muri iki gitondo rigaragaza zimwe mu mpinduka mu buyobozi mu nzego n’ibigo bya Leta. Ivugwa cyane ni isimbuzwa rya John Mirenge wari umuyobozi wa Rwandair wasimbuwe by’agateganyo na Col Chance Ndagano hamwe n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi nawe wasimbuwe. John Mirenge yari amaze imyaka irindwi ari umuyobozi wa Rwandair, Kompanyi ubu […]Irambuye

Kabila yihanije amahanga yivanga mu bya Congo

Perezida Joseph Kabila wagezaga ijambo ku Nteko Nshingamategeko yavuze ko Congo Kinshasa itazihanganira uwo ari we wese uzivanga mu nzira y’amatora muri icyo gihugu. Kabila yabwiye Abadepote ko mu masaha 48 aza kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wo mu ruhande rw’abatamushyigikiye. Joseph Kabila yari ku gitutu cyo gutabara politiki y’igihugu cye nyuma y’aho ibiganiro hagati […]Irambuye

Senderi n’urubyiruko 30 rwo muri Nyarubuye basohoye indirimbo yo kwibuka

Indirimbo yise ‘Turiho’,  Senderi yayikoranye n’urubyiruko 30 ruvuka mu murenge wa Nyarubuye, Kirehe buri wese ngo afite amasogonda 55 avuga incamake y’amateka ye aho muri Kiliziya ya Nyarubuye benshi biciwe, bake baharokokera. Senderi ati “Twayikoze kugira ngo dufashe abakiri bato n’abakuru kugira ngo bafatanye kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri rusange no […]Irambuye

Hari ibituma umuntu yibaza impamvu hari abakibaswe n’ingengabitekerezo- Hon Mukabalisa

*Hari hake urwishe ya nka rukiyirimo, abagishyira imbere iturufu y’amoko n’amacakubiri, *Ntawe ukwiye kwemererwa gusenya aho kubaka Ubunyarwanda, *Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko bagize ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ mu muhezo. Mu gutangiza ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi batandukanye b’Inteko, kuri uyu wa gatatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donalite yavuze ko […]Irambuye

Benin: Inteko Nshingamategeko yanze itegeko ryo kugira manda imwe ya

Inteko Nshingamategeko muri Benin, yanze umushinga w’itegeko wa Perezida Patrice Talon ugamije guhindura Itegeko Nshinga rizatuma Perezida azajya yiyamamariza manda imwe gusa y’imyaka itandatu. Patrice Talon yatowe mu mwaka washize ngo ayobore Benin, yiyamazaga avuga ko azagabanya igihe Perezida amara ku butegetsi mu rwego rwo kugabanya inyota y’ubutegetsi no gutuma igihugu gihinduka icy’umuntu runaka. Umushinga […]Irambuye

Bugesera: Umugoroba w’ababyeyi wahindutse ahabera inama z’ibimina

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera n’imwe mu miryango ifite mu nshingano yo kubanisha neza ingo, banenga uburyo gahunda y’umugoroba w’Ababyeyi yahinduwe umwanya wo gukoramo ibimina. Ngo hari aho abaturage bitabira umugoroba w’ababyeyi kubera ibimina gusa, bagasaba ko hagira igikorwa ugasubirana intego wari ufite yo kuganira ku mibanire y’ingo no gukemura bimwe mu […]Irambuye

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank ya

*Agaciro k’umugabane wa I&M Bank kazamutseho amafaranga abiri Kuri uyu wa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank-Rwanda n’impapuro z’agaciro mvunjwagaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 34 298 000. Hacurujwe imigabane 338,600 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 33,898,000 yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga […]Irambuye

Muhanga: MINIJUST yashyikirije  Abunzi amagare bemerewe na Kagame

Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga, bashyikirije Abunzi amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo uru rwego rw’Abunzi rwizihizaga  isabukuru y’imyaka 10 rwari rumaze rugiyeho. Ku ikubitiro Abunzi 147  ku rwego rw’Akagari n’Imirenge bigize Akarere ka Muhanga, nibo bashyikirijwe amagare  bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2010. Bamwe mu bunzi […]Irambuye

Kigali: Abajura bateye ku kicaro cy’Abangilikani biba za Laptop n’amafaranga

Muri week end ishize abajura bateye inzu ikoreramo ubuyobozi bw’itorero ry’Abanglican mu Rwanda bahiba ibikoresho birimwo laptop eshatu za flash disk ndetse n’amafaranga arenga ibihumbimagana atatu. Abakozi ba hano bavuga ko ubu bujura ngo basanga bwarakozwe n’abantu bahazi uko ngo urebye aho binjiriye ndetse n’ibyo yibye n’aho yabivanye bigaragaza ko ari umuntu wari uhazi. Abajura/umujura […]Irambuye

en_USEnglish