Digiqole ad

Amakipe y’i Rubavu ababajwe no kwimwa ikibuga yahawe na Leta

 Amakipe y’i Rubavu ababajwe no kwimwa ikibuga yahawe na Leta

Akarere ka Rubavu gafite amakipe abiri azamura impano nyinshi z’umupira w’amaguru; Etincelles FC na Marines FC. Aya makipe yombi ahangayikishijwe no kubura ikibuga akoreraho imyitozo kuko bimwe uburenganzira ku bibuga bibiri bya stade Umuganda.

Yubakiwe amakipe y'i Rubavu ariko ngo ntiyemererwa kuyikoresha uko bikwiye
Yubakiwe amakipe y’i Rubavu ariko ngo ntiyemererwa kuyikoresha uko bikwiye. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bita akarere ka Rubavu ‘Brazil’ bashaka kugaragaza ko ari igicumbi cya ruhago kubera kuzamura impano nyinshi harimo aba kapiteni b’Amavubi Haruna Niyonzima na Jacques Tuyisenge.

Aba basore bombi bazamukiye kuri stade Umuganda ariko barumuna babo bakina mu makipe y’i Rubavu Etincelles FC na Marines FC ubu babajwe no kubura aho bakorera imyitozo.

Aya makipe yabuze aho akorera nyamara tariki 4 Mutarama 2016 Leta y’u Rwanda yaratashye ku mugaragaro stade nshya Umuganda ifite ibibuga bibiri bya ‘terrain synthétique’. Nyuma byakoreshejwe mu myitozo n’imikino ya CHAN.

Amakipe y’i Rubavu yahawe ibyo bibuga ngo abikoreshe mu mikino ya shampiyona ariko ubu yarabyambuwe bituma abura aho akorera imyitozo nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka utoza Marines FC.

Coka ati “Njye ndabanza gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwaduhaye stade Umuganda. Ariko ikibabaje ni uko tuyirebesha amaso gusa. Tuyihabwa amasaha abiri kandi rimwe mu cyumweru. Iyi stade tuyibona nk’abashyitsi. Nta musaruro twakomeza gutanga kandi twarabuze aho dukorera imyitozo. Kuko amakipe yacu abura aho akorera kandi stade ihari. Umwanzuro wo kuyifunga wafashwe nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona kandi ntitwasobanuriwe aho byapfiriye.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikibuga kiri inyuma ya stade Umuganda Marines na Etincelles FC zagenewe nk’ikibuga cy’imyitozo bigoye kukisanzuramo kuko gikorerwaho n’amakipe arenga 11 kuva saa 08h kugera saa 18h, (Ikipe imwe ntiyarenza isaha mu myitozo).

Amwe muri ayo makipe ni; Etincelles FC, Marines FC, Scandinavie FC (Junior, Senior abahungu, abakobwa), Vision Jeunesse Nouvelle (Junior, Senior), Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Gisenyi, n’amakipe atatu y’abasheshe akanguhe.

Umuseke wagerageje kuvugana n’umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ibibuga ntiyifuza kugira icyo abivugaho.

Amakipe ayihabwa mu mikino ariko ntabwo ayitorezaho
Amakipe ayihabwa mu mikino ya shampionat ariko ntabwo ayitorezaho
Ni stade nziza yakira abantu ibihumbi 4.200
Ni stade nziza yakira abantu ibihumbi 4.200
Stade Umuganda iri mu murenge wa Gisenyi
Stade Umuganda iri mu murenge wa Gisenyi
Abatoza ntibumva impamvu badahabwa ikibuga kandi ari terrain synthétique, ubwatsi butangirika vuba
Abatoza ntibumva impamvu badahabwa ikibuga kandi ari terrain synthétique, ubwatsi butangirika vuba
Ikibuga cy'inyuma ya stade gikorerwaho n'amakipe 13 buri munsi
Ikibuga cy’inyuma ya stade gikorerwaho n’amakipe 13 buri munsi

Photo: E.Mugunga/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntibyoroshye!
    Ushobora gusanga hari umu-kibamba wo ku Murenge cg Akarere wabitegetse

  • Ngewe sinkunda ama stades yagiye yubakwa muri iyi myaka. Mbona yubatse nabi kuko sinunva impanvu batubaka ibintu bigaragara kandi byiza kujisho. Kubaka ibintu bikomeye ntagihombo kirimo kuko ejo tuzaba tubikeneye. ubu rero uzasanga abana bagomba gusenya kugirango bubake ibigezweho?

    Iyo wubatse neza kandi binini, uba urimo kubaka amateka, kuko niyo utahita ubona abantu bakoresha icyo wubatse, ejo baraboneka kandi ugasanga bavuga bati: Iki kintu kimaze imyaka myinshi> Ayo ni amateka.

    Amasitades bubaka ntajyanyi ni igihe kandi ni mabi rwose. Stade imwe mbona izaba ariyo ni Iyi Gahanga. Izindi zose wagirango harimo kutabiha agaciro.

    Bagombye kutwubakira au moins nka stade imeze nka kurya Stade Amahoro, n’ubwo nayo yagombye gusakarwa yose. hanyuma bagashyira imbaraga mumupira k’uburyo abantu tuwitabira turi benshi kandi turi muma stades yiyubashye apana bene ibi bintu bashiraho ibipangu wagirango ni murugo rw’umuntu kandi bitanejeje ijisho namba.

    Uwanyigereza kuri HE Paul Kagame, mbona ariwe wenyine akunda ibintu bijyanye n’igihe.

    Aya masitades ni mabi cyane, nngewe arandya mujisho. Wagirango nibwo turimo kwiga kubaka. Birutwa niyo twagira bike, buhoro, buhoro ariko bizamara igihe kandi byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish