Digiqole ad

Rusizi: Umugabo wavunjaga amafaranga yaburiwe irengero nyuma yo kwiroha mu mugezi

 Rusizi: Umugabo wavunjaga amafaranga yaburiwe irengero nyuma yo kwiroha mu mugezi

Uyu mugabo yaburiwe irengero nyuma yo kwiroha mu mugezi wa Rusizi

Nzeyimana Emmanuel yari atuye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, bivugwa ko yirukankanwe n’umuntu utaramenyekana kugeza, aho kugira ngo amufate yiroha mu mugezi na n’ubu ntaraboneka.

Uyu mugabo yaburiwe irengero nyuma yo kwiroha mu mugezi wa Rusizi

Nzeyimana wari usanzwe avunja amafaranga ku mupaka wa Rusizi I ngo bamwirutseho na we ahitamo kwijugunya mu mugezi munini wa Rusizi nk’uko abari aho hafi babiganirije Umuseke.

Uwitwa Claudine Mukeshimana wari umuturanyi we yagize ati: “Twumvise induru turahurura gusa twabanje kugira ngo ni umuntu wiyahuye ariko turi hejuru ku musozi twabonaga umuntu usa n’uwirukankanwa n’abantu ariko ntitwari tuzi ko ari umuntu wacu duturanye wirukaga.”

Inzego z’umutekano wo mu mazi n’ubuyobozi bagiye kumara iminsi ibiri bashakisha uyu mugabo waguye mu mazi.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahinga, Pierre Nsingizimana aho uyu mugabo yari atuye yabwiye Umuseke ko bigoye guhamya ko yaba yarohamye.

Ati: “Ntitwabihamya natwe amakuru yatugezeho bivugwa ko yirukankanwe n’abantu batambaye imyenda y’akazi, uwo wamwirukagaho ntiyanamenyekanye gusa turashakisha ntiturabona umurambo cyangwa umuntu muzima.”

Biravugwa ko uyu muntu yirukankanwaga n’inzego z’umutekano nk’uko hari ababivugaga.

Uyu mugabo wabuze afite imyaka 34,  yari afite abana babiri b’impanga n’umugore. Yakoraga magendu yo kuvunja amafaranga bivugwa ko yageragezaga guhunga agahitamo kwijugunya muri Rusizi.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NUMUTURANYI WACU WAZIZE AMAHERERE EJO TWARAMUSHYINGUYE

Comments are closed.

en_USEnglish