Tags : Rwanda

Volley: Sibomana ukina muri Qatar ashobora kudakinira u Rwanda muri

Madison Sibomana wazamukiye mu ikipe y’ishuri rya Groupe Officielle de Butare(GSOB) ubu akaba akina muri  Al Shamal Sport Club yo muri Qatar yabwiye Umuseke ko ashobora kutaza gufasha ikipe y’igihugu cye y’u Rwanda mu marushanwa ya Zone V ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu kubera imikino ya shampionat aho yagiye guhaha. Imikino ihuza ibihugu byo mu […]Irambuye

Mu rugo kwa Patrick Nyamitali

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda benshi bemeza ko ari umuhanga, ari no mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame session 6 ubwo ryabaga, Umuseke waramusuye iwe mu rugo ndetse agira byinshi avuga ku buzima bwe bwa buri munsi. Iwe mu rugo mbere na mbere iyo abyutse arabanza agasenga Imana ayishimira kuba […]Irambuye

Karongi: Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gufatanya kuzamura abaturage

*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa *Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru […]Irambuye

Gatsibo: Rucagu yasabye Urubyiruko kurushaho kunga ubumwe

Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rugera ku 1114, Umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kurushaho kunga ubumwe. Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari no mu mirenge igize Uturere […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere se wa Platini yaje mu gitaramo

29 Werurwe 2015 – Platini, umusore umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys, yasubiriyemo se umubyara indirimbo yo hambere ishimira umubyeyi w’umugabo wareze umwana watawe na nyina akivuka, ndetse uyu musore yarize cyane ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo imbere ya se na murumuna we. Se nibwo bwa mbere yari yitabiriye igitaramo cya muzika y’umuhungu we. Iri […]Irambuye

Knowless ashobora kuva muri PGGSS 5

Kubera kutishimira ibyatangajwe na Aimable Twahirwa umwe mu bakemurampaka batatu b’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu ikiciro cyabereye i Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu, Knowless Butera ndetse na Kina Music imukorera ‘management’ bemeza ko ashobora kuva muri iri rushanwa niba abategura iri rushanwa batavuguruje ibyo batangaje ko yaririmbye ‘Playback’. Mu gitondo cyo […]Irambuye

PGGSS V: Kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe

Update: Umuhanzikazi Butera Knowless amaze kubwira abakemurampaka ko ijwi rye ryagiye ataza kuririmba Live ubwo ibyo baza gutangamo amanota, live ntibaza kuyibara. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, irushanwa Prumus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu (PGGSS V), igitaramo cyaryo cya kabiri kirabera kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka […]Irambuye

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza mushya wa Rayon Sports

27 Werurwe 2015 – Mu nama iri guhuza abagize umuryango wa Rayon Sports, Charles Ngarambe umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports amaze gutangaza ko Kayiranga Baptiste ari we wagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports. Kayiranga Baptiste wahoze muri Rayon Sports mu 2010 azafatanya na Sosthene Habimana nk’umutoza wungirije, uyu yari amaze iminsi atoza iyi kipe mu nzibacyuho nyuma […]Irambuye

Rubavu: Mayor, ba Vice-Mayor na Gitifu w’Akarere bose Njyanama yabeguje

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa gatanu kuva saa tatu za mugitondo yafashe imyanzuro yo kweguza umuyobozi w’Akarere ka Rubavu (ufunze ubu), abayobozi bamwungirije ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse inahagarika burundu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kubera ubufatanyacyaha mu kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko inyubako […]Irambuye

en_USEnglish