Tags : Rwanda

Ubuyobozi bwa Goodrich TV bwahamijwe guhohotera abanyamakuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwatangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 ko Abanyamakuru babiri Ndabarasa John ukorera Sana Radio na Ndahayo Obed ukorera Radio Amazing Grace ikirego cyabo cy’uko bahohotewe n’umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha gifite ishingiro. Uyu muyobozi aba banyamakuru bamubazaga amakuru y’uko yirukanye abakobwa batatu yakoreshaga bamushinja ihohotera, maze aba bamubazaga barakubitwa. […]Irambuye

Kirehe:Abahinzi b’ibigori bababajwe cyane n’igiciro gito bagurirwaho

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bibumbiye muri koperative yitwa KOVAMIS bavuga ko bababazwa cyane n’igiciro bari kugurirwaho umusaruro wabo bejeje muri ‘season’ aho 1Kg imwe y’ibigori bahabwa amafaranga 178 umusaruro wageze ikigali ariko umuhinzi akagerwaho n’amafaranga 130 ku kilo. Aba bahinzi bavuga ko imbaraga bashora mu buhinzi atarizo babona […]Irambuye

Umunyarwanda yatoranyijwe kujya mu nama y’abantu 70 batwaye ‘Prix Nobel’

Prosper Ngabonziza umunyarwanda w’imyaka 33 uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu Buholandi yatoranyijwe mu bandi kwitabira inama ngarukamwaka y’abantu babonye ibihembo bya Nobel ibera i Lindau mu Budage. Iyi nama ikomeye izaba kuva tariki 28 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka. Ngabonziza avuga ko ari ishema kuri we n’akamaro ku gihugu cye cy’u Rwanda. Ngabonziza […]Irambuye

Imyanzuro y’Ubushinjacyaha kuri Uwinkindi nanone ntiyasomwe

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 31 Weurwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari kugeza ku rukiko Rukuru; imyanzuro y’urubanza buregamo (Ubushinjacyaha) Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ntibyakozwe kubera inama y’Abacamanza iteganyijwe kuri uyu wa kabiri. Ni ku nshuro ya kabiri umwanya wo gutanga iyi myanzuro uburizwamo n’impamvu zinyuranye, kuwa 16 […]Irambuye

Gitefano (Urunana) asanga ubuzima abantu babayemo nabwo ari IKINAMICO

 “ Mu ntangiro nakinaga role y’abakobwa, kandi abantu bakagira ngo byakinwe n’umukobwa koko”;  “ Kunyita izina rya role nkina bigaragaza ko ubutumwa bwumvikanye, binyongerera umurava”;  “ Usanga mu Rwanda urwego rwo gukina amakinamico ntaho ruragera”; “Abanyarwanda hafi ya bose ikinamico ni ubuzima bwabo, iyo uganira n’umuntu uba ubona yakina ikinamico” “ Yewe usanga n’ubuzima babayemo […]Irambuye

Abatoza ba APR FC ‘bahagaritswe’ amezi 6

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko akanama gashinzwe iby’imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wungirije wa APR FC Vincent Mashami n’utoza abanyezamu Ibrahim Mugisha igihe cy’amezi atandatu badakora akazi kabo mu Rwanda. FERWAFA ivuga ko itegereje ko aba bahanwe bagera mu Rwanda ikabona kugira icyo itangaza. Abatoza bavugwa bari kumwe […]Irambuye

Iburasirazuba bahagurukiye kurwanya Malaria imaze iminsi ica ibintu

Mu turere twa Kirehe, Kayonza na Bugesera kuva mu mpera z’umwaka ushize iibare y’abarwaye indwara ya Malaria yariyongereye cyane. Ni kimwe no muri tumwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo naho iyi ndwara yazamutse cyane. Kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 mu karere ka Bugesera hatangijwe ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi bugamije kongera […]Irambuye

Umuvunyi asanga bitoroshye gutahura amayeri y’IBIFI BININI byiba Leta

*Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirubasha gutahura ibifi binini kubera amayeri yiganywe ubuhanga, *Abadepite ntibabyumva, bo bavuga ko ibimenyetso bya ruswa bigaragara ukurikije uko abayobozi batera imbere vuba, *Imishinga myinshi yadindiye, uwo kubyaza amashanyarazi Kalisimbi, Stade ya Huye ituzura,… *Abadepite banenze raporo ko yuzuyemo udifi duto gusa, abariye frw 1000, frw 2000, frw 5000 uwa menshi ngo […]Irambuye

Busingye yavuze ko Leta yabonye imitego ifata ‘IBIFI BININI’ biyiba

Hashize iminsi havugwa abayobozi mu nzego z’ibanze bafatwa bakekwaho kurya cyangwa gukoresha nabi amafaranga ya Leta, abandi bagatabwa muri yombi bakekwaho kurya ruswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Leta yize amayeri mashya yo gufata abayobozi bakuru, iyo bari mumakosa bamwe bakunze kwita ‘ibifi binini” bakekwaho ibyo byaha. Ahanini, abaturage […]Irambuye

Mparabanyi, icyamamare mu magare mu Rwanda yaganiriye n’Umuseke

Abakuru bakundaga uyu mukino mbere ya 1994 na nyuma gato bumvise amazina nka Celestin Ndengeyingoma, Sebera, Masumbuko na Bernard nsengiyumva. Faustin Mparabanyi ni mugenzi w’aba. Uyu mugabo ubu wibera mu Gitega yatwaye Tour du Rwanda mu 1990 ndetse no mu 2000. Ubu afite uko abona uyu mukino. Uyu mugabo ubu w’imyaka 47 yavukiye i Save […]Irambuye

en_USEnglish