Tags : Rwanda

Kenya: Kenyatta yasabye abayobozi bavugwaho Ruswa kwegura

Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yasabye ko abayobozi bakuru bose bashinjwe kurya ruswa bakwegura. Mu ijambo rye rigamije gusobanura uko igihugu gihagaze, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ya Kenya kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, Kenyatta yasabye abayobozi bakuru bashyizwe muri Raporo ya Komisiyo ishunzwe imyitwarire no kurwanya Ruswa ko bakwegura, iperereza rigakurikiraho. […]Irambuye

Kayonza: Abaturage bamaze umwaka batarishyurwa imitungo babariwe

Abaturage bo mu mirenge ya Mwiri na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, barinubira ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane z’ubutaka n’indi mitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’urugomero rw’amazi rwa Migera III. Aba baturage bavuga ko gutinda kubishyura ibyabo byangijwe byatumye bagira igihombo gikomeye n’inzara ngo iterwa n’uko imyaka yabo yaranduwe mu bikorwa byo kubaka urugomero. […]Irambuye

Sindandika mbisaba ariko ndi kumwe n’abasaba ko itegeko nshinga rihinduka

26 Werurwe 2015 – Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye kuri uyu wa kane yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye abasaba ko itegeko nshinga rihinduka nubwo atarandika abisaba, yabivuze nyuma y’umuhango wo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uyu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko 31 batari ab’umwuga, imihango yabereye kuri Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura. Umwe mu banyamakuru yabajije […]Irambuye

Mugesera yanze kuburana kuko amataratara ye yamenetse

Kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu rubanza rwa Leaon Mugesera yagombaga kugira icyo avuga ku mutangabuhamya wa kabiri umushinja, mu ma saha ya saa 8h55 za mugitondo, urubanza ntirwabaye nk’uko byari byitezwe. Leon Mugesera yabwiye urukiko ko atabasha kuburana kuko amataratara ye yamenetse bityo asaba ko  yahabwa iminsi kugira ngo muganga we amuhe andi mashya. […]Irambuye

Urubanza rwa Col Byabagamba na Rusagara rwasubitswe

26 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kane urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara,  Sgt Kabayiza François, rwasubitswe kubera ko abunganizi b’abaregwa batagaragaye mu Rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe rwimurirwa ku italiki ya 08 Mata 2015. Impamvu yatanzwe yatumye abunganizi b’abaregwa batagaragara mu rukiko ngo ni uko batamenyeshejwe […]Irambuye

Athletisme: Basize umukinnyi ku munota wa nyuma kuko ari umunyamahanga

Kuwa kabiri tariki 24 Werurwe 2015 umukinnyi mpuzamahanga wasiganwaga ku maguru witwa Ndayikengurukiye Cyriaque yakuwe ku rutonde rw’abagomba guserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri  iteganijwe kubera mu gihugu cy’Ubushinwa kuko ngo byagaragaye ko ari Umurundi. Uyu musore yari amaze ukwezi yitozanya n’abandi, yari amaze kandi imyaka umunani aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Umuyobozi ushinzwe […]Irambuye

Byemejwe ko Mashami atakiri umutoza mukuru wa APR FC

25 Mutarama 2015- Mukiganiro  n’abanyamakuru  ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko Vincent Mashami atakiri umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC  bityo ikaba izayoborwa n’umutoza Dusan Dule Suljagic w’umyaserebiya wari usanzwe ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (Phyical Coach),Mashami akazaguma amwungirije. Nyuma y’igenda ry’umutoza Petrovic watozaga ikipe y’igisirikare cy’u Rwanda hakomeje kugaragara igisa n’akavuyo muri staff technique ya […]Irambuye

Bugarama: Inzu zabo zatangiye gushya kubera uruganda rubegereye

Rusizi – Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu gacentre mu kagali ka Nyange kegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi bagaragarije Umuseke ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabatwikiraga ibikoresho byo mu nzu kubera uruganda rubegereye rufite imashini nyinshi. Ubu baravuga ko inzu zabo zatangiye gushya kubera iki kibazo. Inyubako y’umwe mu batuye muri […]Irambuye

Al-Ahly izakina na APR FC nta mufana uri muri Stade

Al Ahly yatsinze 2 – 0 APR FC i Kigali mu mukino ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, ubu iri kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Cairo, uyu mukino byemejwe ko uzakinwa stade nta mufana uyirimo mu rwego rwo kwirinda urugomo ruherutse kugwamo abantu 22 ku kibuga cya Zamalek. Umunyamakuru w’ikipe ya Al […]Irambuye

Ntabwo turi umuzigo ku bandi – Abatabona

Ibyo bakwiye guhabwa ngo ntabwo ari impuhwe ni uburenganzira bwabo kandi ngo bafite ubushobozi bwo gukora nk’abandi ndetse no kugira ibyo babarusha. Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona basoje kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 ibiganiro birimo n’amahugurwa bise ‘Dilogue in the dark’, bavuga ko abatabona atari umuzigo ku muryango nk’uko benshi babyibaza. ‘Dialogue in […]Irambuye

en_USEnglish