Mu rugo kwa Patrick Nyamitali
Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda benshi bemeza ko ari umuhanga, ari no mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame session 6 ubwo ryabaga, Umuseke waramusuye iwe mu rugo ndetse agira byinshi avuga ku buzima bwe bwa buri munsi.
Iwe mu rugo mbere na mbere iyo abyutse arabanza agasenga Imana ayishimira kuba yamurinze ndetse anayereka umunsi mushya aba agiye gutangira ayisaba kumurinda.
Patrick Nyamitali ubu atuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Karambo. Ni nyuma y’aho ahimukiye vuba ava mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.
Abyuka saa mbiri za mu gitondo (08h00’) nyuma yo gusenga ikintu cya mbere akora ni uguhita anywa amazi kubera ko arimo kurwanya umubyibuho yari amaranye iminsi.
Mu rugo kwa Patrick Nyamitali abana n’inshuti ze. Ngo yanga umuntu umubangamira cyane cyane iyo bataziranye ngo abe yatinyuka kubimubwira ariko aremera agashiriramo.
Mu ndyo akunda cyane, inyama ziza ku mwanya wa mbere ibindi bikaza nyuma ibyo yabona ibyo aribyo byose arabifungura.Isaha ya nyuma Patrick Nyamitali agerera mu rugo ni saa moya(19h00’) z’ijoro iyo nta hantu ari bujye kuririmba mu gitaramo.
Iras Jalas & Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
34 Comments
woow so nice,mbega urugo rwiza!!!! ese ko atararongora nabikora hazacura iki
Imana imukomereze mugusenga
Ese ubu ntimwari kubanza mukatubwira aho atuye mbere yo kugera mu rugo atuyemo? Cg nasomye nabi ahari!
Atuye mu Karere ka KICUKIRO ;mu Murenge wa Gatenga ahana imbibi n’iwabo twese wenda kugera ku Bitaro bishyashya bya GATENGA .
Mega inkuru.ntakugaragaza aho atuye , akarere umurenge n’ibindi
Umujyi wa Kigali ,Akarere ka Kicukiro ;Umurenge wa Gatenga.Ahana imbibi n’iwabo wa twese .
eeh, mbega ahantu hasobanutse ? ubu se iyi nzu ni iye cyangwa ni iyo akodesha ? Mudusobanurire ntabwo mwabitubwiye neza. Niba ari iye ari gutera imbere.
Inzu niye ntabwo akodesha .
Boss Nyamitali
Ese Jean d’Amour niwe Nyamitari cg ni umuvugizi we
ubajije ikibazo nanjye nakwibaza, gusa tutamutinzeho byibura tumushimire ko ari kudufasha kumva neza bimwe mu bibazo twibazaga, tnx Jean D’amour.
Ndumiwe koko numuntu nyamitari aririmba neza mais Kubeshya nibibi iyinzu naya manager we kuko manager we ni cousin wange so yaje Kubana na manager we sinzuye Mbega nukuri uziko namwumvishe Avuga ngo niyo naguze sinkodesha ibi simbivugiye kumusenya mbivugiye yuko aba jeune iyo basomye Iyi nkuru batagira kwishora mubuhanzi bamwe batanafite impano kubwo gusoma inkuru nkiyi nyamitari uri umwana mwiza gusa kwiyitirira imitungo nkiyi nibibi p
ibyo uwo mu cousine wa manager wa Nyamitali avuze niko kuri.inzu siya Nyamitali arasendera ahubwo kwa manager we!iyo nzu nyirayo ni umu jeune wiyubashye ukora muri RRA.barabana kdi ahamusanze vuba rwose.kwiyitirira umutungo utari uwawe bibi cyane.maze ukanerekana inzu izwi nabenshi banazi nyirayo.nubu rwose arahari aratuye.turi abaturanyi beeee.aho nikwa Robert sikwa Nyamiyali.kwihara bibi cyane!
screen zirajimije , epuis akunda kureba film yokoyo.
…apfa kuba adakodesha gusa….cg ataba kwa mukuru we
J D’Amour sinibaza yuko ari umuvugizi we ahubwo yasubije akurikije ibyanditse mu nkuru kuko bavuze mo adresse ye ,icyo yemeje ku giti cye batatubwiye mu nkuru ni nyiri nzu.
Arikomuri commentaire harimo cousin wa manager we wemeje yuko inzu ari iya manager wahaye icumbi Nyamitari !!!!!
Niba wamugani iyonzu ariye yaba ateye imbere burya inzu iragoye byahatari en plus muri Kigali! Courage vraiment. Gusa mbonye umusambi (crane) mumafoto niba rero ari muzima agire ubutwari bwo guhamagara RDB iwusubize muri natural habitat yawo hari amabwiriza mashya yasohotse akangurira abantu kudakomeza gutunda imisambi muri captivity!
Thanks anyway, umuntu aba yihereye ijisho da akagira nishyari ryiza, I mean nawe akarota kuzagera aho uwo mujama ageze!
Nyamitali navugishe ukuli inzu siye niya Albert! Manager wa Jule Sentero!
Kwirarira ntabwo aribyiza kdi ntacyo pfanawe gusa nanze ko yabeshya kumugaragaro kdi iyi nzu nsanzwe nyizi nziranye na nyirayo!
Ahubwo twifurije Nyamitali gutera imbere akazubuka isubye iyo yiyitirira!
niba se ayikodesha
Ariko inkuru nk’iyi igamije Iki?
Icyo mugomba kumenya na none ni uko Nyamitari abikoze mu rwego rwo kureshya abagore ( Mvuze abagore kuko sinzi niba abakobwa bakibaho ubwo ndavuga ab”isugi ).kugirango arebe ko yabona uwo yishimira bitamugoye .
Nadine ubajije ikibazo kiza !!!!
Lazy B ko mbona bamugirira umwanda se mwokabyara mwe? ni mumwuhagire rwose naho ubundi ibindi byose ni fresh kabisa!
unva mbasobanurire njye nduhana imbibi!!!!
umudugudu:Rugwiro
akagari karambo
umurenge gtnga
akarere kicukiro.
nyirinzu Albert RRA staff varidation departiment.
ariko nk’ubu ari kubeshya agamije iki? iyi nzu ndayizi n’iya ALBERT ni mubyara wajye. mba ndiyo keshi .aha ndumiwe, ubu aragirango abakobwa bamushidukire.
Igihone gusa kibeshya.
Ubu kirashaka kurya akana tuuu, weeee Yungwe wakoze ukubaka iyawe ukareka kwifotoreza aho ugangitse umulezi gusa.
Ntuzi abanyarwanda wowe bakuvumbuye zamani we zezenge
WE NKUMUNYAMAKURU UBWO ITOHOZA MUBA MWAKOZE NI IRIHE KOKO UB– USE TUGIYE KUJYA DUHAKANA NIBINDI MUTUGEZAHO KUKO NAMWE MUTANGAZA IBYO MUTAKOREYE UBUSHAKASHATSI
AHA NI INZU Y’UMUTYPE WINSHUTI YANJYE YITWA ALBERT SEZIBERA
AKORA MURI RRA DEPARTMENT YA CUSTOMS
Uyu musore namwemeraga ariko gushaka kwiyemera yiyitirira imitungo itari iye ,ni akantu…
Arasebye ntabuze byosee.kwirarira ntabwo ari umuco mwiza.ubwo se koko nyirayo nataha nturi burare uhavuye???cyangwa urashaka kuyimuhuguza??shakisha ibyawe muvandimwe we kwiyitirira ibyabandi,no kutagira inzu si ububwa!.
Birababaje kubona umuntu yifata akabeshya abanyarwanda ngo hano ni iwe!Hano si iwe kuko nyiri uru rugo ndamuzi, sinshaka kuvuga izina rye ariko Nyamitali really disapointed me!Aho ni mugatenda hejuru ya PSF ndahazi cyanee na Nyiraho ndamuzi;It is so sad.Nyamitali warukwiye kugira isoni zo kujya kwifotoreza munzu yabandi warangiza ukabeshya abanyarwanda.Shame on u
Ark ntahantu yigeze avugako ariye
Mujye mugabanya amatiku kbsa
Abo babonye inzu bose bahinduka babyara banyirayo hahahahahaha
Mwamaze sha naho Nyamitari we turamwemera naho yaba atariye ibyo ntibitureba
kwirarira bibi cyane!
Anyway njyembonarishyari mumufitiye kbs nonese nibatigeze avugako inzu ariye kibazo arihe? so mugabanye itiku bavandi sibyo? Nyamitari turakwemera wowe ntukite kumagambo yabantu.
yuuu gusa uretseko ntaho yavuzeko ariye abanyamakuru nibo bba bamuteje abisi ariko nanone namwe na cousins murahangaha ntabanga mugira namusaba kubitondera wagirango ntimwishimyeko abana na mwene wanyu ??? N
Egoko ntimugakunde gusebanya gusa kdi nawe ntiyavuzeko ariye nubwo nawe yahifotereje koko bisa nkaho ari fier yaho! wenda harimo agakosa ko kutaba claire ngo agaragaze nyirayo gusa ntibyaringombwa cyane . gusa abanyarwanda twige kutareba cote negatif gusa mbona byeze da! ntamuntu ugishima nushimye yongeraho akantu twisuzume banyarwanda , murakoze
Comments are closed.