Digiqole ad

Volley: Sibomana ukina muri Qatar ashobora kudakinira u Rwanda muri Zone V

 Volley: Sibomana ukina muri Qatar ashobora kudakinira u Rwanda muri Zone V

Madison Sibomana ukina muri Qatar kuva mu mwaka ushize

Madison Sibomana wazamukiye mu ikipe y’ishuri rya Groupe Officielle de Butare(GSOB) ubu akaba akina muri  Al Shamal Sport Club yo muri Qatar yabwiye Umuseke ko ashobora kutaza gufasha ikipe y’igihugu cye y’u Rwanda mu marushanwa ya Zone V ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu kubera imikino ya shampionat aho yagiye guhaha.

Madison Sibomana ukina muri
Madison Sibomana ukina muri Qatar kuva mu myaka itatu ishize

Imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu ya Volleyball iteganyijwe kubera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Siboma avuga ko ikipe ye yayisanze ku mwanya wa 11 ubu bakaba bageze ku mwanya wa gatandatu muri shampionat ya Qatar izaragnira mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.

Ati “Njye ntacyo mba mfitenabikoraho hari impande zigomba kubijyamo (kugira ngo aze gukinira ikipe y’igihugu asize club mu marushanwa) ariko nyuma ya shampionat hari igikombe cy’igihugu n’igikombe cy’umwami wa Qatar bishobora kumbuza kuza muri Zone V.”

Sibomana nataboneka muri Zone V azaba yiyongereye kuri Christopher Mukunzi wavunitse akaboko k’iburyo bizatuma amara amezi atatu adakina ndetse ubu yavuye muri Turkiya aho yakinaga akaza kurwarira mu Rwanda.

Imikino y’akarere ka gatanu amakipe azayitwaramo neza azajya mu mikino nyafrika izabera muri Congo Brazzaville hagati ya tariki ya 04-09 Nzeri 2015.

Madison Sibomana  yazamukiye mu ikipe ya Groupe Officielle de Butare(GSOB) ajya muri Lycee de Nyanza avamo ajya muri APR VC, ajya gukinira Al Arabi Sport Club yo muri Quatar ubu ari muri Al Shamal Sport Club nayo yo mu gihugu cya Qatar.

Sibomana mu kazi ke, iburyo ari kuri block
Sibomana mu kazi ke, iburyo ari kuri block
We n'abo bakinana bishimira akazi akoze
We n’abo bakinana bishimira akazi akoze

NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Byaba bibabaje tubuze umuntu nk’ uriya kuri block, Mukunzi nawe avunitse Madison tukamubura dushatse twasezera , ikindi nuko burya iyo ukina hanze hari akantu uba urusha abandi batagiyeyo, kubwira ngo Fredd, ntacyo yakora, kabisa federation ya Volley ball irebe uko ibigenza azaze,murakoze.

    • Freddy we mbona ntanicyo arusha Fabrice wo muri APR kuko ubu aranamurusha imikino yakinnye saison ishize ndetse akubutse muri Champion’s league. Ntakundi block burita izaba iriho Gasongo na Theodole

      • oya Gasongo n’ umunebwe kabisa.!naba na Theodole

  • Federation nigire icyo ikora kabisa, aze !kuko muri zone 5 nabariya banya Misiri ?

  • Urwanda rubuze Madison yiyongera kuri Mukunzi federation nigerageze imuzane , nitubabarire kuko muri Volley niho nakwemeza 100% ko habamo abanyarwanda b’ umwimerere. CHRISTOPHE nagerageze, amuzane

Comments are closed.

en_USEnglish