Digiqole ad

Johnny McKinstry ku mushahara muto yitezweho umusaruro w’akataraboneka

 Johnny McKinstry ku mushahara muto yitezweho umusaruro w’akataraboneka

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kwerekana umutoza mushya w’Amavubi

Mu kiganiro Nzamwita De Gaulle yahaye abanyamakuru ubwo yaberekaga umutoza mushya wa Amavubi, Johnny McKinstry yavuze ko bamuhisemo kubera ko ari we bari bamaze kubona ko atazahenda FERWAFA, bityo bareka uwo ku rwego rwa mbere kubera ko ahenze.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kwerekana umutoza mushya w'Amavubi
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kwerekana umutoza mushya w’Amavubi

Birumvikana ko uwo bahisemo, bamuhisemo kubera ko atari ahenze mu rwego rwo kudatagaguza amafaranga.

Icyo nibaza kandi wenda nkeka ko n’abandi bakwibaza, ni umusaruro tuzitega ku mutoza wemeye akazi ku mafaranga make!

Ese ko ejo we n’Amavubi batsinzwe ibitego bibiri ku busa i Lusaka muri Zambia, buriya aho ntibyaba bitangiye guca amarenga ko ibintu byazagenda nabi kurushaho mu mikino izakurikira?

Umutoza McKinsty afite imyaka 29 y’amavuko. Birashoboka ko ku myaka afite ashobora kuba yaragiriyemo ubuhanga bwo gutoza, ariko na none birazwi ko iyo ukiri muto, uba nta bunararibonye buhagije ufite nubwo waba uri umuhanga cyane.

Niba kuba umuntu akiri muto bigira uruhare runaka mu gutuma atabasha gusohoza inshingano nk’inararibonye ku rwego rwo hejuru harimo no gutoza ikipe y’Igihugu, bikiyongeraho no kuba McKinstry yarahawe aka kazi ku giciro gito ugereranyije n’abandi bahataniraga gutoza Amavubi, mbibona nk’ikibazo gikomatanyije!

Bamwe mu batoza batoje Amavubi bagiye basezera kubera ko bahembwaga amafaranga bitaga ko ari make, bakigira mu makipe abaha agatubutse, none McKinstry we yaje yamaze kwemera kuzajya ahembwa make, umuntu akaba yakwibaza icyatumye ayemera!

Ese ni ugukunda u Rwanda ku buryo yakwigomwa umushahara utubutse, cyangwa ni amaburakindi no gushaka ubunararibonye?

Johnny McKinstry yabwiye abanyamakuru ko yaje mu Rwanda atirengagije ko bazamuhemba amafaranga make.

Yagize ati: “…Ni henshi nari kubona  akazi banampemba neza kandi nta gitutu, ariko nahisemo kuza mu Rwanda kubera ko Ferwafa ifite uburyo bwiza ikoramo ibintu byayo kandi bakagera ku musaruro bifuza, nahise numva aha ariho naza nkakora akazi kandi nkashobora ‘kugeza ikipe y’igihugu kure hashoboka…”

Nzamwita De Gaulle yabwiya abanyamakuru ko McKinstry ari mu igeragezwa nyuma bakazareba niba hari umusaruro azatanga bagakomezanya bitaba ibyo bagasesa amasezerano.

Ibyo ndabishimye ariko na none, icyo gihe kizajya kugera harangiritse byinshi.

Ese ubu aramutse asubiye ku cyemezo yafashe agasaba ko bamwongeza nyuma y’amezi runaka, bitaba uko akigendera, Amavubi yaba aya nde?

Igitumye nandika iki gitekerezo ni ukugira ngo ababishinzwe badusobananurire umusaruro biteze ku mutoza wemeye guhembwa make kandi akaba ategerejweho umusaruro ugaragara kugira ngo Ikipe y’igihugu, Amavubi imaze igihe mu bibazo bikomeye yongere izanzamuke.

 

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Wowe wanditse iyi nkuru ni wowe kibazo bwa mbere.

    Guhembwa ayo wita makeya, kugira imyaka mikeya …,ibyo byombi nta huriro bifitanye no gutoza.

    Ex: kw’isi dufite abasaza bananiranye bakora ubugoryi bangana iki ???
    Dufite se abatoya bateza isi imbere bangana iki ???
    Mu bya hafi uzabaze imyaka yu wavumbuye facebook !!!!

    Ayo ahembwa wita makeya ni wowe siwe uyita makeya.
    Ex: iburayi ahenshi salaire de base net ni 1.200€ / mois
    Waba warize yeee cyane nturenza 1.900€ keretse bimwe by’amahirwe ukora nio muri Union européenne ugacakira nka 4500€ ariko iyo ni tombora ibonywa na mbarwa.

    Tugarutse rero kubyo uvuze nibaza yuko ubitewe no kutamenya imibere ho yi burayi iwabo !!!

    We nubwo mwamuhemba 1.000€ mukamuha imodoka, inzu, ababoyi , umuzamu,….NA CLIMAT atifubika IBIRYO. Bya Bio yooooooo ntiyapfa avuye aha keretse abonye ikipe imurengereza kwibyo.

    Kuko ibyo mvuze iwabo ntabyo yapfa abonye niyo yamena urutare.
    Uyu ubajije aho akomoka wasanga ari umukene usanzwe rwose.

    Soooo wivangavanga tuza turebe aho aganisha ikipe.

    Ntabwo aramenya na bakinnyi dore amaze 1 week mutangiye ku mutesa mu magambo mabi yanyu …,please mu muhe time akore.

    • Wowe wiyiya munyarwanda, nsomye comment yawe nsanga ngomba kugira icyo nyivugaho. Urasabwa kugira ikinyabupfura mu byo uvuga byose naho ubundi ntaho waba ugana yewe n’iyo waba uvuga ukuri. Uratangiye wanjamye uwanditse igitekerezo ngo niwe kibazo…..ikosa rya mbere ryo kwita umuntu ikibazo, urakomeje uti abasaza bakora ubugoryi, ngirango ushatse andi magambo y’ikinyabupfura ukoresha ntiwayabura….urakomeza uti wivangavanga, wivangavanga ari wowe ku mpamvu zikurikira njyiye kuguha:
      Biriya bigereranyo bya salaires de base byenda kuba byo, njye reka nkurute nshyireho reference(http://en.wikipedia.org/wiki/List_of_minimum_wages_by_country)
      ariko kandi hano urirengagiza ikintu gikomeye cyagendeweho avuga ko ayo ahemvbwa ari make, hakozwe ikigereranyo n’abatoza bamubanjirije. Mu gihe nta reference ufite rero, tuza ari wowe ntukavugane umujinya gutya n’ikinyabupfura gike. Kuvuga ko azahembwa make ni amagambo ya De Gaulle yasubiragamo. Aha wibuke ko umutoza atari umukozi usanzwe ahembwa menshi.
      Ikijyanye n’imyaka uvuga nacyo, ubusanzwe mu kazi ubunararibonye burakora. Ubonye wavuze ko afite imyaka mike ariko yakoze ibintu runaka byiza!!!! Ntiyavuwe Sierra Leone yirukanwe?
      Gira amahoro.

    • Munyarwanda igitekerezo cyawe ndagishimye.Burya ngo on ne peut pas juger le livre par sa coyverture.Gusa nanone en matière d”AMAVUBI,nanjye naba sevère.Ntidukeneye abadusubiza inyuma cyangwa abatwigiraho.Dukeneye umupira uduha intsinzi n’ibyishimo.Niba abishoboye,it’s okey.Ariko niba nta cyo ashoboye ku rwego rw’amavubi,wapi kabisa

  • @Munyarwanda. None se ko nawe uje utukana aho kugaragaza ibinyomoza ibyo bavuze ? Reka nanjye nkubaze: ubunararibonye wumva ntacyo bumaze? Wadusobanurira impamvu abagiye mbere ye bagendaga bavuga ko bajyanywe no guhembwa macye? Wadusobanurira aho coaching no gushinga facebook bihurira?

  • nonese ayo macye muvuga ni angahe?ko mutayatubwira?cg mutubarize ferwafa ayo ahembwa nkekako atari ibanga kuko ayo ahembwa ni imisoro yacu yabanyarwanda twese.mugire amahoro ubworoherane ubumwe n’umwiyunge

  • Niba Ari ibyumushahara mukeya na Didier Gomes Da Rosa yari yabyemeye ariko bamwima akazi kandi we yari yemeye gutoza u Rwanda kuko arukunda kandi afite ubu nararibonye kurusha uwomwana. Nibagire ikindi batubwira Murakoze

  • Mukunda byacitse !!!!

    Mwaretse umutoza agakora ???
    Only one week atoje Amavubi mwumva ari ikihe gitangaza yakora ???
    Mumuhe temps agire ibyo ahindura please….
    Ese mubona byonyine taille za bakinnyi bacu zijyanye n’ingano y’abakinnyi bubu ??? Byose bisaba igihe cyo ku bikosora.

    Mutuze mureke akore akazi yahawe.

  • aratoza iki se ko hatoje venanti

  • Nagira ngo abegera hafi ya FERWAFA bazatubwire niba ibyagendeweho bahitamo Constantine aribyo byegendeweho hahitamo McKinstry? Kuko niba buri gihe FERWAFA cg komisiyo zigiye zishyiriraho ibigenderwaho uko bwije n’uko bukeye, bizajya bizana amarangamutima.

    Ngira ngo Constantine niwe mutoza wagejeje amavubi ku mwanya mwiza ushoboka. Sinzi niba hari uwatinyuka kuvuga ngo imyaka y’umutoza yayiha amanota menshi kurusha ay’ibindi byagenderwaho. Niba ariko byagenze ayo ni amarangamutima. Amafaranga make yo biterwa n’ahari, ntabwo igihugu cyajya gusesagura imisoro y’abaturage kandi bamwe batagira n’aho bugama imvura, kandi hatagaragara icyo FERWAFA yinjiza mu ngengo y’imali ya Leta.

    FERWAFA ijye isoma ibitekerezo by’abasomyi mbere yo gufata icyemezo kuko hari ibyo bajya birengagiza byabafasha.

    Simpamya ko guhitamo abakinnyi babanje mu kibuga ariryo kosa rinini umutoza yakoze, ahubwo ikosa ni urutonde rw’abahamagawe mbere mu mwiherero kuko n’ubundi yahamageye abo yahawe kuko we mu gihe yari amaze atari afite ubushobozi bwo gukora ikipe ityaye.

    Byavuzwe kenshi ko amavubi ataraba ikipe y’igihugu ahubwo ni izina bambika ikipe ifite ingufu ‘ubuvugizi muri FERWAFA abakinnyi bayo n’abasimbura babo bagahabwa amahirwe yo kujya mu mavubi.

    Umvuguruza azarebe umwanya buri mukinnyi akinaho n’abasimbura babo mu ikipe y’igihugu azabona igisubizo. Ese ubundi mwabona ibitego nta rutahizamu n’umwe dufite wari wagirirwa ikizere ngo abanze mu kibuga buri gihe?

Comments are closed.

en_USEnglish