Tags : Rwanda

Team Rwanda izahatana muri Tour do Rio de Janeiro

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” iritegura kwerekeza muri Brazil, guhatana mu irushanwa ryo kuzenguruka Umujyi wa Rio de Janeiro riteganyijwe ku matariki 25-30 Kanama 2015. Umutoza wa Team Rwanda, Umunyamerika Jonathan ‘Jock’ Boyer yatangarije The Newtimes ko ikipe y’u Rwanda izahagararirwa na Jean Bosco Nsengimana, Hadi Janvier, Camera Hakuzimana, Joseph […]Irambuye

Rwanda: Abagabo 100 000 barasabwa gusinya ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’

HeForShe, ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abahungu kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Kuri uyu wa kabiri Amb.Fatuma Ndangiza yavuze ko u Rwanda rwemeye ko nibura abagbo n’abahungu 100 000 bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga. Amb.Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo […]Irambuye

Nyiragongo na Nyamuragira ntabwo bigiye kuruka- Dr Dushime

Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga.   Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka. Inzobere […]Irambuye

“Tuzishyurwa gukurikiranwa kutari gukwiye” – Min Busingye kuri Gen Karake

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko u Rwanda ruzishyurwa kuba umuyobozi ushinzwe ubutasi bwarwo yarakurikiranywe mu buryo butari bukwiye kuba nk’uko bitangazwa na KT Press. Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe kuri uyu wa mbere nyuma y’uko abacamanza basanze ibyo aregwa nta shingiro bifite. Yari amaze hafi amezi abiri abujijwe kuva mu Bwongereza ndetse Urukiko rwarasabye […]Irambuye

Senderi ngo abaye umukobwa yakwifuza kugira isura nziza

Uyu muhanzi utajya abura udushya yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa bijyanye na muzika. Ubu aravuga ko aramutse abaye umukobwa igice yakwifuza ko kiba kiza kurusha ibindi ku mubiri we ari ukugira isura nziza kuko ngo ifasha cyane uyifite. Amazina ye amaze kuba menshi; Nzaramba Eric Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvard, Inkeragutabara, International Hit, […]Irambuye

Abanyarwanda 10 muri miliyoni 2 ntibifuje ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

Imurika ry’ibyavuye mu biganiro Abadepite bagiranye n’abaturage ku busabe bwabo bwo guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko; umutwe w’Abadepite yagaragaje ko mu gihugu abaturage 10 ari bo bonyine bagaragaje ko batifuza ko ingingo y’ 101 y’itegeko Nshinga […]Irambuye

Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye

Leta igiye kujya yishyura 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciriritse

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiciro by’inzu ziciritse zubakirwa Abaturage cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma igiye kujya itanga 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciritse, ariko abashoramari nabo bakiyemeza kujya bazigurisha abaturage badasanzwe bafite inzu. Mu kiganiro twagiranye na David Niyonsenga, umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe imyubakire yavuze ko uruhare rwa Leta […]Irambuye

en_USEnglish