Senderi ngo abaye umukobwa yakwifuza kugira isura nziza
Uyu muhanzi utajya abura udushya yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa bijyanye na muzika. Ubu aravuga ko aramutse abaye umukobwa igice yakwifuza ko kiba kiza kurusha ibindi ku mubiri we ari ukugira isura nziza kuko ngo ifasha cyane uyifite.
Amazina ye amaze kuba menshi; Nzaramba Eric Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvard, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Ingwe y’Umujyi, 3D, Mayweather, Chris Brown ni amwe mu mazina yagiye yiyitirira bitewe n’ibihe bigezweho.
Kuri iyi nshuro Senderi aratangaza ko aramutse abaye umukobwa igice cy’umubiri we yakwiza ko kirusha ibindi ubwiza ari isura nziza.
Senderi yabwiye Umuseke ko buri muntu wese ufite isura nziza akenshi indi miterere ye ititabwaho cyane. Ahubwo harebwa uburanga afite.
Abajijwe uko yiteguye igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko nk’ibisanzwe imbaraga ari zose ategereje umunsi ngo ugere gusa.
Yagize ati “Nta bwoba mfite bwinshi. Gusa nanone ntabwo navuga ko ntabwo mfite. Ariko kugeza ubu ndi mu mutuzo ntegereje umunsi ko ugera nkereka abanyarwanda ko ndi International Hit”.
Mu bahanzi 10 bazatarama kuwa gatandatu, Paccy na Knwoless nibo bakobwa bari muri iri rushanwa. Amakuru agera ku Umuseke ni uko abo bombi baba batamerewe neza kubera uburwayi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Yewe jyenda Kagame uracyafite akazi…..
URAKABIJE NONEHO
public fugure! hahahahaha
Kubura ubwenge nigihombo!!!! umuntu akwiye kwiga kuvuga amajambo akuza abayumva. UMUNTU NUMUNTU GIKURU NUBUNTU.
Comments are closed.