Digiqole ad

Abanyarwanda 10 muri miliyoni 2 ntibifuje ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

 Abanyarwanda 10 muri miliyoni 2 ntibifuje ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

Inteko yatangaje raporo y’ibiganiro yagiranye n’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga

Imurika ry’ibyavuye mu biganiro Abadepite bagiranye n’abaturage ku busabe bwabo bwo guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko; umutwe w’Abadepite yagaragaje ko mu gihugu abaturage 10 ari bo bonyine bagaragaje ko batifuza ko ingingo y’ 101 y’itegeko Nshinga yavugururwa.

Inteko yatangaje raporo y'ibiganiro yagiranye n'abaturage ku ivugururwa ry'itegeko nshinga
Inteko yatangaje raporo y’ibiganiro yagiranye n’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga

Ni ibiganiro Inteko Ishinga Amategeko; imitwe yombi yagiranye n’abaturage nyuma yo kwemeza ishingiro ry’ubusabe bwabo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo ingingo igena manda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda agomba gutegeka itazazitira Paul Kagame kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 ubwo manda ebyiri zateganywaha n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.

Amurika raporo y’ibyavuye mu biganiro abadepite bagiranye n’abaturage; Visi perezida wa Komisiyo ya politiki y’imiyoborere myiza yabwiye abadepite n’abaturage, batari benshi, bari bitabiriye iki gikorwa ko mu baturage 1,828,714 bitabiriye ibiganiro, abagera ku 10 ari bo gusa bifuje ko Itegeko Nshinga ritakorwaho.

Bagaragaza impamvu y’ibitekerezo byabo; bamwe muri aba baturage bagiye bagaruka ku myandikire y’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya none bagaragaza ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza manda ebyiri bakemeza ko iyi ngingo ijya kujyaho hari impamvu kandi zifite ishingiro n’agaciro.

Bamwe muri aba baturage batifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa bemeza ko Kagame yakoze ibikorwa bitashoborwa na buri wese, ariko ko hakwiye gushakwa undi nka we akamusimbura kugira ngo hatazagira uvuga ko ashaka (Kagame) kugundira ubutegetsi.

Muri ibi biganiro; abagaragaje ko bifuza ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa bavugaga ko bashingira ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze Perezida Paul Kagame, nko kuyobora neza urugamba rwo kubohora u Rwanda, ahagarika Jenoside ndetse atuma abasizwe iheruheru nayo bagarura icyizere cyo kubaho.

Mu zindi mpamvu nyinshi Abadepite bagiye bagaragarizwa n’abaturage, harimo kuba Kagame yarazanye ubumwe n’ubwiyunge; umutekano; afasha abatishoboye; azana iterambere ritavangura, ateza imbere uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho; ateza imbere uburinganire n’ibindi.

Aba baturage kandi babwiye intumwa za rubanda ko Kagame ari umuyobozi udasanzwe bityo bakaba bakimukeneye nk’umukuru w’igihugu cyabo.

Nubwo atagaragaje mu buryo butomoye; Visi perezida wa Komisiyo ya politiki y’imiyoborere myiza wamurikaga iyi raporo, yavuze ko muri iki gikorwa cyamaze ibyumweru bibiri hari Abanyarwanda bagiye bagenera Perezida Kagame impano zikomoka muri gahunda yagiye abagezaho, abandi bamugenera ubutumwa bumwifuriza gukomeza kubayobora.

Ku byerekeye umubare wa Manda n’imyaka yazo; Visi Perezida w’iyi komisiyo yamuritse iyi raporo yavuze ko Abanyarwanda benshi bagaragaje ko badakozwa ibyo kuba Kagame yagenerwa umubare wa manda.

Ati “…bavuze ko nta mubare wa Manda n’inshuro byagenwa kuri Perezida Kagame ahubwo ko yayobora igihugu kugeza ananiwe; yamara gusaza akaba umujyanama w’igihugu ariko bikaba kuri we gusa.”

Nubwo benshi muri bo badakeneye ko Kagame yagenerwa umubare wa manda runaka, hari abaturage bagaragarije Abadepite ko manda yajya imara imyaka 7 inshuro 7, abandi bakavuga ko manda yajya igira imyaka 7 inshuro eshatu; abandi bakavuga ko hashyirwaho manda y’imyaka 5 itagira iherezo Kagame akayobora kugeza agejeje ku myaka 80, ariko ku bandi bigahinduka.

Iyi raporo yamurikirwaga Inteko Rusange/ Umutwe w’Abadepite ari nako biri gukorwa mu mutwe wa Sena.

Nyuma yo kumurikirwa iyi raporo, imitwe yombi yanayitoye. Nko mutwe wa Sena yatowe n’abasenateri 24 kuri 24 ntawifashe cyangwa ngo ayange. Mu badepite naho yatowe ku bwiganze bwamajwi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ubwo mukurikijeho iki? Gushyiraho komisiyo y’inteko yongera kubisuzuma neza. Hanyuma musubire mu baturage babishimangire neza …. Ni muzunga muzunga, namwe byabayobeye!

  • Hahahaha ahwi! nabasiga comments kumuseke honyine badashaka ko rihindurwa barenze icumi.hahah nonese ubundi bajya kubaza abaturage million 2 gusa,nibo bahagariye million zirenga 10 zituye uru Rwanda?Rwanda we!

  • Turenze 10.Abonibo bemeye kubivuga kumugaragaro bitewe ningaruka bishobora kubagiraho.

  • Mushingira he mwemeza ko ari 2??urwanda rutuwe na million 11,so niba byaremejwe na million 2,nukuvuga abasigaye ntabyo bemeye.kandi nabo bo munteko abatabyifuza nibo benshi,ariko kuko baba bishakira umugati ntawakwibeahya ngo apinge.so ntimukatuvugire ngo abanyarwanda turifuza ko rihinduka,non,,ahubwo niryubahirizwe uko twaritoye..

  • Ntabwo byumvikana ko PK ari we wenyine Ufite ubushobozi kuburyo twamukorera ibibazo byacu tukamubuza kuruhuka. Yarakoze yiruhukire abandi bakiri bato bakore. Azabagira inama bibaye ngombwa.

  • Hakenewe abahanga muri Anthropology kugira ngo mumenye uko abanyarwanda batekereza; burya ibyo bavuga n’ibyo batekereza biba bitandukanye cyane. Urugero murebe commentaires ziri kuri uru rubuga. musure n’izindi mbuga nkoranyambag:a zatambukije iyi nkuru murebe namwe mwifatire umwanzuro!!!!

  • Ariko nk’uwo uvuga ngo abaturage 10 gusa! Utagera ntagereranya? N’utekinika ntakoresha ka logique gake? Byibura iyo avuga abaturage 80 000 kuri miliyoni 2…ntibyabuza iyo gahunda gukomeza, nubwo nabyo ari amanyanga.

  • Duhere ku bigaragaje. Aba Green Party ni bangahe? Aba PSD basohotse mu nama ni bangahe? Aba PS ba Ntaganda ni bangahe? Igice cy’abanyeshuri ba UR batabyifuza ni bangahe? n’abandi ….

  • Ubanza abo twita abanyarwanda abenshi ataribo. Icyo gihe ino raporo yaba ivuga ukuri. Si non ni byenda kuriza.

  • Noneho se ba bapingaji bazongera kuvuga iki ko twagaragaje ibiturimo. Hafi ya twese turashaka Kagame.

    Viva Paul Kagame!!

  • Habyara yiswe unubyeyi,birangira ari ikinani.

  • IBAZE NAWE RIDAHINDUTSE

  • SYCOPHANTIC MPs

Comments are closed.

en_USEnglish