Digiqole ad

Leta igiye kujya yishyura 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciriritse

 Leta igiye kujya yishyura 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciriritse

Inzu ziciritse (Photo: The Newtimes)

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiciro by’inzu ziciritse zubakirwa Abaturage cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma igiye kujya itanga 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciritse, ariko abashoramari nabo bakiyemeza kujya bazigurisha abaturage badasanzwe bafite inzu.

Inzu ziciritse (Photo: The Newtimes)
Inzu ziciritse (Photo: The Newtimes)

Mu kiganiro twagiranye na David Niyonsenga, umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe imyubakire yavuze ko uruhare rwa Leta rungana na 30% ruzajya ruba rugizwe ahanini n’ibikorwa remezo nk’ubutaka, amazi, amashanyarazi, itumanaho, n’ibindi Guverinoma izajya iha abashoramari hanyuma bakubakira abaturage.

Yagize ati “Aya mabwiriza mashya yasohotse mu myanzuro y’inama y’abaminisititi iheruka,… Ikigenderewe ni ukugira ngo tureshye abashoramari.”

Niyonsenga avuga ko inyigo yakozwe mu mwaka wa 2012, yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali hari ingo nyinshi zinjiza hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 na 900, abo rero ngo nibo Leta ishaka gufasha cyane ngo babone unzu zabo bwite.

Ati “Abari munsi y’ibihumbi 200, ntabwo bakeneye inzu ziciriritse (affordable houses), ahubwo bakeneye inzu z’abatishoboye (social houses),… bene abo ahubwo Leta ibafasha kubona aho gutura nk’abatishoboye…hari abo Leta ifasha binyuze mu mishinga ya MIGEPROF, MINALOC n’abandi, muzi abubakiwe i Masaka,…”

Niyonsenga David avuga ko abashoramari bazakorana na Leta hagendewe kuri aya mabwiriza mashya, nabo bazajya basabwa kugurisha izi nzu abantu badasanzwe bafite inzu, kandi n’abazihawe bakazajya bahabwa imyaka batagomba kujya munsi bayibamo, mu rwego rwo kwirinda ko bahita bazigurisha.

Abajijwe uruhare bizagira mu gukemura ikibazo cy’imiturire kigaragara mu Mujyi wa Kigali, Ndayisenga yavuze ko kuba amabwira aribwo agisohoka,bitoroshye kumenya ingano y’uko bizakemura ikibazo, gusa ngo yizeye ko bizagira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’inzu ziciritse kuko ngo ikibazo abashoramari bakundaga kugaragariza Leta cyakemutse.

Ubu ngo mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa inzu ibihumbi 20, mu gihe byibura mu Mujyi wa Kigali hakenewe nibura inzu ibihumbi 300.

Mu gihe, usanga abantu binubira ko inzu zubakwa nazo zihenze, Niyonsenga David avuga ko n’ubwo borohereza abashoramari, badashobora kubategeka igiciro cy’inzu kuko umushoramari ashyiraho igiciro akurikije urwego (standard) y’inzu ze.

Kuri uyu wa mbere ubwo hatahwaga inzu z’umunyemari Makuza Bertin izuzura neza itwaye akayabo ka Miliyoni 42 z’Amadolari ya Amerika, n’inyubako y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko harimo kubakwa inzu ziciriritse ziri ku giciro kiri hagati ya Miliyoni 15 na 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

V.KAMANZI

6 Comments

  • Komereza aho David, ibyo bintu ni bizima!

  • Aho rero noneho habaye akantu kazima Ariko amatora ari hafi

  • Kugulisha irari bibaho.Abandi bati babona ishi itamba..Loan irenze amadolari 800 ku kwezi ninde uzayabona?

  • Ni igikorwa kiza kabisa. Ahubwo Leta yari inakwiye gushaka umufatanyabikorwa muri Onatracom kuko nayo yarazambye kabisa.yemwe si na ngombwa gushaka umufatanyabikorwa w’umunyamahanga n’abanyarwanda barahari. None se no gute izindi companies za transpot zisora ibintu byose zugunguka naho Onatracom isomerwa ibitari bike igahora mu gihombo gihoraho.

  • Ariko sha, muri abatindi muri ba ntamunoza: nk’uriya uvuga iby’amadolari 800 aba agira ngo leta ikore iki koko?!!
    Buriya kandi wasanga yifuza ubuyobozi kandi ndeba afite ibitekerezo bibi muriwe. Niyisubireho ajye atekereza mu buryo bwubaka. Imana ibimufashemo.

    • Reka tujye tuvugisha ukuri inzu nkiriya i Kigali uyikodesha anagehe ku kwezi? ahubwo nariya yavuze nimake.

Comments are closed.

en_USEnglish