Tags : Rwanda

Abagabo bigira ba ‘ntibindeba’ mu kurwanya ihohoterwa nabo ni ikibazo

Kacyiru -Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atangiza imyitozo y’abapolisi yiswe ‘Africa Unite Command Post’, abayirimo baturutse mu bihugu 30 bya Africa, yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa mu magambo, avuga ko ihohoterwa aho riva rikagera ridakwiriye gushyigikirwa. Iyi myitozo yaturutse ku bukangurambaga bw’Umunyamabanga Mukuru wa […]Irambuye

Kiyovu yemeje abatoza babiri mu cyumweru kimwe. Ubu yahawe Seninga

Mu cyumweru gishize Kiyovu Sports yatangaje ko yabonye umutoza mushya ukomoka muri Nigeria, nyuma y’iminsi itatu gusa basanze bari baramwibeshyeho bahise bamwereka umuryango. Iyi kipe y’i Nyamirambo ubu yemeje ko umutoza wayo mushya ari Innocent Seninga watozaga Isonga FC mu mwaka ushize w’imikino. Elie Manirarora Umunyamananga mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, niwe wemeje ko Innocent […]Irambuye

Irushanwa ry’Agaciro muri 1/4: Rayon Sports vs Mukura. APR vs

Mu mukino wayo wa mbere mu rishanwa ry’Agaciro Developent Fund ry’uyu mwaka kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports yihagazeho itsinda Amagaju iyasanze i Nyagisenyi 2 – 0. APR nayo yitwaye neza bitayoroheye imbere ya Bugesera. Muri 1/4 Rayon izacakirana na Mukura naho APR FC ihure na Police FC. Rayon Sports ibitego byayo byatsinzwe […]Irambuye

Jacques Tuyisenge kizigenza wa Police FC yaganiriye n’Umuseke

Jacques Tuyisenge ni Kapiteni w’Ikipe ya Police FC, ntazibagirana mu mateka yayo, cyane ko ari we kapiteni w’iyi kipe wa mbere wayihesheje igikombe, ubwo yatwaraga igikombe cyo kurwanya ruswa muri 2014, nyuma y’amezi make agaterura igikombe cy’Amahoro. Umuseke waganiriye na Tuyienge ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’ite n’ubwo mu kibuga kuva yatangira umwuga wo gukina umupira […]Irambuye

Kemit yafashije abagore bafite ibibazo mu buzima kumenya gufotora

Umuryango utegamiye kuri Leta, Kemit Rwanda mu mushinga wawo ‘Faces of Life’ wafashije abagore bafite ibibazo mu buzima kumenya gufotora amafoto avuga ashobora kubafasha kumenyekanisha ubuzima bwabo, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama nibwo bamuritse amwe mu mafoto babashije gufotora. Antoine Ruburika umuyobozi muri RGB, asanga iki gikorwa ari cyiza ngo kuko cyigamije gufasha […]Irambuye

Padiri Karekezi yashyinguwe, ashimirwa ubuntu n’amahoro byamuranze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu muri Kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana, abantu benshi cyane bari mu gitambo cya Misa yo gusezeraho bwa nyuma kuri Padiri Dominiko Karekezi. Abafashe ijambo bagarutse ku byamuranze; abantu benshi yagiriye neza, abo yafashije kugera ku buzima bwiza, gufasha impfubyi, ubuntu n’amahoro byamurangaga. Karekezi bamusanze mu nzu ye yapfuye […]Irambuye

Sandra Teta urega IGIHE.com kumusebya ntibaburanye nk’uko byari byitezwe

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kuri uyu wa gatanu rwari kumva Sandra Teta umunyamideri uvuga ko yasebejwe bikomeye mu nkuru y’ikinyamakuru Igihe.com, ndetse rukumva ibyo iki kinyamakuru kibivugaho, hagamijwe kubunga cyangwa guhana byo mu mwuga uwakosheje. Ibi ntibyabaye kuko umuyobozi w’iki kinyamakuru yanze umwe mu bakomiseri b’uru rwego wari mu bari kumva impande zombi. Teta Sandra […]Irambuye

Imihigo: Imisoro y’Uturere mu mwaka wa 2015/16 izazamukaho miliyari 16

Mu kumurikira Perezida wa Repubulika ibyagezweho mu mihigo y’Umwaka wa 2014/15 no guhigira imbere ye ibizagerwaho muri uyu mwaka wa 2015/16, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama yavuze ko imisoro ikusanywa n’uturere izava kuri miliyari 36 ikagera kuri miliyari 52 z’Amanyarwanda. Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu […]Irambuye

Airtel Rwanda yerekanye amapikipiki azatangwa muri Promotion yiswe “TUNGA”

Kuri uyu wa kane tariki 13/8/2015 Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel yatangije Promotion nshya yitwa ‘TUNGA’ aho abafatabuguzi bayo bazajya batsindira ipikipiki buri cyumweru ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, abandi bakazatsindira amakarita yo guhamagara ya Airtel. Iyi ni Promosiyo ya gatatu, Airtel Rwanda yabanje ku yindi isanayo yiswe ‘IGITEGO’ ya mbere n’iya kabiri, […]Irambuye

Nubwo ari itungo, inka ntikwiye gutwarwa nabi bene aka kageni….

Abitegereza ibintu n’ibindi hari abababazwa cyane no kubona inka (akenshi) zipakiwe mu modoka mu buryo buteye agahinda. Zimwe zikava za Kibungo na Nyagatare umutwe uhambiriye ku modoka ziraramye, izindi zihagaze ku maguru atatu gusa, n’ubundi buryo butandukanye bubangamiye ikiremwa muntu…Ufashwe azitwaye atya ngo acibwa amafaranga ibihumbi 10 gusa. Umwe mu bashoferi wari utwaye inka mu […]Irambuye

en_USEnglish