Digiqole ad

Ikibazo cy’Idolari cyarakabirijwe ariko kirahari gikomeye -Ted Kaberuka

 Ikibazo cy’Idolari cyarakabirijwe ariko kirahari gikomeye -Ted Kaberuka

-Kuva nko mu kwezi kwa 5, mu Rwanda haravugwa ikibazo cy’amadolari ($) yabuze;

-Mu mpera z’ukwezi gushize kwa 7 bwo byari byakabije, idolari ryavuye ku mafaranga y’u Rwanda hafi 730 rigera ku mafaranga asaga 800;

-BNR yavuze ko byatewe ahanini n’ibihuha, ndetse no kuba ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro;

-Ibihuha byatumye hari abari bafite Amadolari banga kuyarekura batekerezaga ko mu minsi iri imbere azaba yahenze cyane bakayungukamo menshi.

Impuguke mu bukungu Ted Kaberuka iravuga ko n’ubwo ikibazo cy’Amadolari cyakabirijwe bigatuma azamuka cyane, n’ubusanzwe ngo ikibazo kirahari kandi Leta ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo ihangane nacyo, dore ko kinareba ubukungu bw’Isi muri rusange, atari u Rwanda rwonyine.

100-dollar-bill-front

Amadolari y’Amerika amaze iminsi bivugwa ko yabuze

Kaberuka avuga ko ikibazo cyabaye kidashobora gutera ikibazo cy’ubukungu gikomeye cyane (financial crisis), icyakora bizatuma ibiciro by’ibintu byo bizamuka ku buryo bishobora kugora abaturage.

 

Ibura ry’Idolari riraterwa n’iki?

John Rwangombwa, umuyobozi wa Banki Nkuru y’igihugu (BNR) aherutse gutangaza ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambera kitabura ibibazo, kandi gitumiza ibintu byinshi mu mahanga bityo ifaranga ry’u Rwanda rigatakaza agaciro, dore ko muri uyu mwaka rimaze guta agaciro ku kigero cya 3.6%, ugereranyije n’uko ryari rihagaze mu mwaka ushize wa 2014.

Ted Kaberuka, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’idolari gihari, kandi cyugarije Isi yose.

Ati “Iki kibazo cy’amadolari gihari ntabwo ari ikintu dufitemo uruhare runini ahubwo ni uruhererekane (trend) rw’ubukungu bw’Isi. Uko bimeze kose bizagera ku bihugu byose kuko kuba ubukungu bwa Amerika burimo kuzanzahuka, Amerika ntabwo igitumiza ibintu byinshi mu mahanga, bigatuma Amerika nyiri amadolari itarekura amadolari menshi.

Ibihugu byose bifitanye ubucuruzi na Amerika, bizagira ikibazo cy’amadolari kuko ayo yoherezaga azagabanuka, nagabanuka kubera ko ubukungu bw’Isi bushingiye ku madolari (monaie mondiale) bizatuma ahenda kuko umubare wayo wagabanyutse kandi abantu bakiyashaka.”

BNR ivuga ko kugeza ubu ifaranga nk’iri Euro (akoreshwa mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi) ryataye agaciro ka 10.1% kuva mu Ukuboza 2014, ndetse no mu karere hari ibihugu amafaranga yabyo yataye agaciro kugera kuri 20%.

 

Guverinoma yakora iki ngo ihangane n’iki kibazo?

Impuguke mu by’ubukungu Ted Kaberuka atanga uburyo butanu (5) Guverinoma y’u Rwanda yakoresha kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’ibura ry’Idolari gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda:

Uburyo bwa mbere; u Rwanda rukwiye gutangira ibiganiro n’ibihugu by’amahanga bakorana ubucuruzi bwagutse, kugira ngo babe bagirana amasezerano, ku buryo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwajya bukorwa hakoreshejwe amafaranga y’ibihugu byombi, hatitabajwe Amadolari nk’uko bisanzwe bigenda ku Isi.

Kugeza ubu aya masezera ngo yamaze gusinywa hagati ya Angola n’Ubushinwa, bityo bishobora kubera urugero rwiza n’ibindi bihugu nk’u Rwanda, kabone n’ubwo bishobora kutoroha kubera inyungu za Politike z’ibihugu bikomeye.

Ibi bigezweho hagati y’ibihugu byinshi ku Isi, amadolari yata agaciro cyane kuko ibihugu byaba bitagikeneye rya Dolari ryifashishwaga mu bucuruzi bwose ku Isi.

Ubundi buryo Kaberuka atanga, ni ukwihutisha gahunda yo guhuza ifaranga rimwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, icyo gihe ngo iryo faranga ryaba rifite agaciro gakomeye kandi “ibihugu bitanu bifite ifaranga rimwe nta gihugu kw’Isi cyakwanga kugirana ubufatanye nabyo.”

Kwishyira hamwe kw’ibihugu byarushaho kugabanya amadevize yakenerwaga mu bucuruzi bwo mu Karere, ariko ngo no guhuza imbaraga bishobora gutuma ibyo ibihugu bigize akarere bitumiza mu mahanga bigabanuka kuko ibyinshi bazaba bayikorera.

Kwigisha abaturage gukunda iby’iwabo: Ted Kaberuka avuga kandi ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire yo guhora batekereza ko ibyavuye Burayi, Amerika na Asia aribyo byiza gusa.

Ati “abantu bakwiye kwigishwa kujya bakoresha, barya cyangwa banywa ibintu byakorewe imbere mu gihugu kuko hari ibyo batumiza mu mahanga kandi bashobora no kubibona mu Rwanda, urugero ni nk’intebe batumiza kandi mu Gakinjiro n’ahandi bazigukorera. Iyo abantu bamenyereye ko ibituruka hanze aribyo byiza gusa, ubukungu buba bushobora kugira ikibazo.”

Ikindi “Amadolari Banki nkuru y’igihugu (BNR) ibitse ikwiye kugenda iyarekura kugira ngo abayakeneye bayabone, dore ko bayarekuraga byagaragaye ko umunsi bayarekuye ikibazo cyahise cyoroha.”

Umwanzuro wa gatanu Kaberuka atanga, ni ugushyiraho uburyo buhamye kandi bukomeye bwo gukurikirana abavunja umunsi ku munsi ku buryo badashyiraho ibiciro byo kuvunja uko bishakiye.

Uku kubakurikirana umunsi ku wundi ngo bizanafasha mu rwego rwo guhangana n’ibihuha byatumye Amadolari abura mu minsi ishize kandi nta bantu bayakeneye cyane bidasanzwe ku isoko, kandi ngo byanaca intege abatekerezaga ko bayabika bakazayarekura yahenze cyane.

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 10 Kanama, BNR yasohoye amabwiriza mashya agenga ivunjisha mu Rwanda, aho yihanangirije abantu bagura cyangwa bacururiza amafaranga y’amanyamahanga ku muhanda cyangwa ahantu itahaye icyangombwa cyemewe cyo gukora.

BNR kandi yongeye kwibutsa ko bibujjwe kandi bihanirwa n’amategeko gushaka guhaha cyangwa kugurisha ikintu mu Rwanda mu yandi mafaranga atari amanyarwanda.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Murakoze kuri iri sesengura rigaragaza ikibazo ariko cyane cyane bimwe mu bisubizo. Cyakora bimwe mu bisubizo ntibyoroshye na. Mba gushyira mu bikorwa nko gusinya amasezerano n’ibihugu tuguramo ibintu kuko hari byinshi byasaba kugira ngo bishoboke. Ibyo ifaranga rimwe muri EAC nabyo biri kure kubera ibibazo bimwe n’inyungu za politiki bitandukanye biri mu karere. Cyakora hari ibyo Leta yagerageza nko kwigisha abantu gukunda iby’iwabo no kurekura amadorari igihe akenewe cyane ariko akaba anahari ndetse no kurushaho kugenzura uko ivunja rikorwa mu gihugu. Ikindi umuntu yakongeraho ni ugushyiraho politiki yo kongera ibyo igihugu gishora mu mahanga kugira ngo amadorari yinjira yiyongere kandi hakagenzurwa ko abajyana ibintu mu mahanga bayagarura aho kuyabitsa hanze.

  • Mr Kalisa ibyo uvuze ni ukuri pe ntabwo byadukundira kukoresha ifarasha ifaranga risa nu Rwanda Burundi Uganda Kenya na Tanzania kubera inyungu za ba Big fish urugero nguha ruto rw ibyagezweho ariko ntibigire umusaruro ni Ku rwego Rwa Immigtration uribuka ko washoboraga kuva mu Rwanda unyuze uganda to Kenya ugakoresha irangamuntu ubu bimeze gute..?

    • @ john kabayiza

      Ntidukwiye kwiheba kuko ibintu bya regional integration bitari gukunda ubu cyangwa bigenda biguruntege bizagera aho bikemuka mu gihe abayobora ibihugu bazumva neza inyungu rusange abaturage babo bazabikuramo bakareka inyungu z’ako kanya rimwe na rimwe zidafite icyo zimariye abo baturage!
      Ibyo gukoresha indangamuntu hagati ya biriya bihugu 3 byo biracyahari n’ubwo hataburamo utubazo!

      • Abatangira guhindura itegekonshinga nibo bazana imidugarararo mu karere bigatuma ubukungu butagenda neza.

Comments are closed.

en_USEnglish