Digiqole ad

“Tuzishyurwa gukurikiranwa kutari gukwiye” – Min Busingye kuri Gen Karake

 “Tuzishyurwa gukurikiranwa kutari gukwiye” – Min Busingye kuri Gen Karake

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko u Rwanda ruzishyurwa kuba umuyobozi ushinzwe ubutasi bwarwo yarakurikiranywe mu buryo butari bukwiye kuba nk’uko bitangazwa na KT Press.

Mu kwishimira ko Gen Karake (uhagaze) yarekuwe, ku ifoto haragaragaraho Min. Busingye wari mu Bwongereza kuwa muri week end ishize
Mu kwishimira ko Gen Karake (uhagaze) yarekuwe, ku ifoto haragaragaraho Min. Busingye (ibumoso bwa Karake) wari mu Bwongereza kuwa muri week end ishize, na Ambasaderi William Nkurunziza (ibumoso bwa Busingye) n’abandi batumirwa

Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe kuri uyu wa mbere nyuma y’uko abacamanza basanze ibyo aregwa nta shingiro bifite. Yari amaze hafi amezi abiri abujijwe kuva mu Bwongereza ndetse Urukiko rwarasabye ingwate ihwanye na miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kurekurwa Gen Karake yakiriwe muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ahabereye umuhango muto wihariye wo kwishimira irekurwa rye.

Amakuru aravuga ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda ahaguruka i Londres kuri uyu wa kabiri agaruka i Kigali.

Minisitiri w’ubutabera avuga ko urubanza rwarangiye kandi rufite ibyarugenzeho, icyakora ngo ikibazo ntabwo cyarangiye. AtiTuzishyurwa gukurikiranwa kudakwiye.”

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’ u Rwanda bavuze ko bashimira cyaneAbanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda by’umwihariko itsinda ry’abanyamategeko ryari riyobowe na Mme Cherie Blair ku bwitange n’ubufatanye bagaragaje muri ibi bihe.”

Uyu mugore wa Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza akaba nawe yahise atangaza ko Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe nta yandi mananiza, ndetse ko abategetsi muri Espagne basanze nta cyaha Karake yakoze cyatuma akomeza gukurikiranwa mu Bwongereza cyangwa muri Espagne.

Lt Gen Karenzi  yari yafatiwe ku kibuga cy’indege atashye mu Rwanda ku itariki ya 20/06/2015 avuye mu ruzinduko rw’akazi yari yagiye kubonanamo n’ushinzwe ubutasi bw’Ubwongereza.

Gen Karenzi Karake nyuma yo kurekurwa
Gen Karenzi Karake nyuma yo kurekurwa
Lt Gen Karake (hagati), Min.Busingye (ibumoso), Amb. Nkurunziza (iburyo bwe) hamwe n'abandi banyarwanda bari baje kwishimira irekurwa rye
Lt Gen Karake (hagati), Min.Busingye (ibumoso), Amb. Nkurunziza (iburyo bwe) hamwe n’abandi banyarwanda bari baje kwishimira irekurwa rye

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ariko aba bannyamahanga baradushakaho akamunani kabisa, nibatureke kuko ibyo baduteje nibyo turwana nabyo kugeza uyu munsi.

  • Hariya ni muri ambassade y’u Rwanda?

  • well come back home our Hello.!!!!!! Rwanda proudly small

  • Welcome Sir, ubundi bashakaga iki? baribeshya cyane kbs, urwanda ntabwo ruvogengwa kandi ndashimira abanyarwanda uburyo berekanye ko bashoboye kandi bahuje mu mikorere.

  • Yarekuwe kuko yashoboye kubona abunganizi bazi icyo bakora maze bemeza urukiko ko ibyo aregwa ari ibyaha by’intambara kandi ko amategeko ateganya kuba yakoherezwa muri Spain mugihe n’Ubwongereza bubimukurikiranyeho. Dual criminality condition didn’t hold rero nicyo cyatumye arekurwa.Ariko ibi ntaho bihuriye no kuba ibyo aregwa bifite cyangwa bidafite ishingiro. This was only about the merits of koherezwa muri Spain.

  • Rwanyabugegera we reba icyo madam blaire yatangaje knd niwe mwunganizi wiwe ?? Interahamwe muramwaye nkuko 1994 mwamwaye mukwirwa imishwaro mumaze Gutemagura abatutsi!! Hano turi mumahanga ntakindi bari basigaye baririmba ngo KK baramufashe ngo ako ubutegetsi bw’inkotanyi kashobotse yoooooh muramwaye wee!! Mbega Amaaraso azahora abasama iteka ryose azahora ajojoba mubiganza byanyu mwa nteras mwe!! Kagame oyeeeee!!!

    • @Aime. Gutukana n’inka zarabiretse. Uri injiji gusa amahirwe dufite i Rwanda n’uko abameze nkawe ari bake. Shame on you.

  • Wowe wiyise James ni wowe jinji kandi Aimé avuze ukiri kandi kuraryana.Ngo abavuga ukuri ni bake !!!!! Ndabona extrémisme warayigishijwe yatumye ubwonko bwawe bugira iyo virus

    • reka turebe like mubona sha!mwigize abashizi bisoni gusa!hhhhh
      shame on you guys….

  • Cyusa, Jams na Aimé! Umuntu wese usomye ibitekerezo byanyu ahita yibaza aho mwarerewe! Gutukana nikimwe mubintu byerekana uburere buke!rwose niba mwemera guhugurwa nabasaba kureka uwo muco mubi kuko udahesha agaciro.merci

  • Ubwongereza buzishyure byibura 5,000,000 z’Amapawundi.

Comments are closed.

en_USEnglish