Tags : Rwanda

TransformAfrica2015: Africa iratera imbere muri ICT nubwo imbogamizi zikiri nyinshi

Ku munsi wa mbere w’inama mpuzamahanga ku guteza imbere Africa binyuze mu ikoranabuhanga (Transform Africa), inzobere zinyuranye mu ikoranabuhanga zagaragaje ko hari intembwe imaze guterwa ku mugabane wa Afurika, gusa ko hakiri ibibazo birimo ishoramari, ubumenyi, ibikorwaremezo n’ibindi. Ihuriro ku Ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit’ ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, uyu mwaka ryitabirabiriwe […]Irambuye

Mbarushimana uregwa Jenoside yavuze ko ‘adafitiye ubwoba ibyo aregwa’

*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye

Musanze: Abahinzi baranenga amakusanyirizo y’ibirayi ahindagura ibiciro

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze barinubira ko abayobozi b’amakusanyirizo bahindagura ibiciro by’ibirayi uko bishakiye aba nabo bakavuga ko bishyirwaho n’abahagarariye abahinzi, ubuyobozi bw’Akarere bwo bubona ikibazo giterwa n’uko iyi gahunda ikiri nshya mu barebwa n’ubuhinzi bw’ibirayi muri rusange. Nk’uko bamwe mu bahinzi babitangarije Umuseke, ngo abafite amakusanyirizo bajyana ibirayi i Kigali bagaruka bakaza bishyiriraho […]Irambuye

France: Harabera ibiganiro bivuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Bufaransa hari kubera ibiganiro ku buryo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, kwashyirwa ku mugaragaro, uruhare rw’Ubufaransa rukamenyekana, ibiganiro byitabiriwe na Senateri Laurent Nkusi. Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko  “Génocide contre les Tutsis : la vérité maintenant” (Jenoside yakorewe Abatutsi, UKURI ubu ngubu). Ku […]Irambuye

ILPD, Abanyamategeko bahize kugabanya imanza Leta itsindwa

Abanyamategeko bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) biyemeje kuzacunga neza amasezerano Leta igirana n’ibindi bigo byigenga no kurinda ibihombo biterwa n’imanza zitateguwe neza. Aya mahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iri shuri. Ndayisaba […]Irambuye

Stromae yakoze igitaramo cy’agatangaza ku Gisozi.

Nta gitaramo nk’iki byigeze biba mu Rwanda mbere y’iki. Umuntu umwe, ubuhanga budasanzwe, ubunyamwuga imbere y’abantu, ibyishimo bidasanzwe, umuziki unyuze amatwi byaranze igitaramo cya Stromae yakoreye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Inenge yabaye gutinda cyane gutangira ugereranyije n’igihe cyari cyavuzwe mbere. Imbaga nini y’abakunzi ba muzika y’uyu muhanzi w’umubiligi ukomoka mu Rwanda yari yakoraniye […]Irambuye

Stromae yageze i Kigali

Hanze y’ikibuga cy’indege cya Kigali kugeza saa tanu z’ijoro kuwa gatanu urujijo rwari rwose ku bantu bari baje gutegereza no kwakira Stromae, benshi bacitse intege barataha. Uyu muhanzi ariko aya masaha niho yari ageze ku kibuga cy’indege ntiyigeze ashaka ko abanyamakuru bamufotora byabaye ngombwa ko acishwa ahatari aho abavuye mu mahanga banyura basohoka mu kibuga cy’indege. Kugeza […]Irambuye

Umunsi w’abagore usanze ubukene mu ngo ziyobowe n’abagore ari 24%

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tarikiki ya 15 Ukwakira, mu Rwanda uyu munsi uzizihizwa ku wa gatandatu tariki 17 Ukwakira ku nshuro ya munani, Inama y’igihugu y’Abagore (CNF) iratangaza ko umugore amaze kugera ku ntera ishimishije yikura mu bukene. Umulisa Henriette umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire avuga ko […]Irambuye

Bahame Hassan wari mayor wa Rubavu n’uwari ‘Gitifu’ w’Akarere bakatiwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu hamwe na Christopher Kalisa wari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere igifungo cy’amezi atandatu  undi umwaka umwe (Kalisa), bahamijwe n’ibyaha bishingiye ku gutanga isoko binyuranyije n’amategeko inyubako y’isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Rubavu. Sheikh Bahame Hassan n’uwari Noteri […]Irambuye

Hermans Muvunyi agiye gusiganwa muri shampionat y’isi muri Qatar

Tariki 21 kugeza 31 Ukwakira 2015  i Doha muri Qatar hagiye gutangira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru “IPC Athletics World Championships 2015”. Hermans Muvunyi na Jean Claude Ndacyayisenga bazahagararira u Rwanda. Hermans Muvunyi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu mikino mu Rwanda kuko mu kwezi gushize yongeye kwegukana umudari wa zahabu mu gusiganwa 400m mu mukino ya […]Irambuye

en_USEnglish