Digiqole ad

Umunsi w’abagore usanze ubukene mu ngo ziyobowe n’abagore ari 24%

 Umunsi w’abagore usanze ubukene mu ngo ziyobowe n’abagore ari 24%

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire, Umulisa Henriette, na bamwe mu bayobora inzego z’abagore

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tarikiki ya 15 Ukwakira, mu Rwanda uyu munsi uzizihizwa ku wa gatandatu tariki 17 Ukwakira ku nshuro ya munani, Inama y’igihugu y’Abagore (CNF) iratangaza ko umugore amaze kugera ku ntera ishimishije yikura mu bukene.

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y'Umuryango n'Uburinganire, Umulisa Henriette, na bamwe mu bayobora inzego z'abagore
Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire, Umulisa Henriette, na bamwe mu bayobora inzego z’abagore

Umulisa Henriette umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire avuga ko intera abagore bo mu cyaro bamaze kugeraho bava mu bukene ari kimwe mu bigaragaza ko abagore bamaze kugera kure.

Yagize ati: “Raporo yagaragaje ko ufashe uko twari tumeze mu 2000, aho ingo ziyoborwa n’abagore, 66% bari mu bukene bukabije, ubukene bageze kuri 24%. Bivuga ko abo bavuye mu bukene bajya mu kindi cyiciro.”

Yavuze ko iyo ntambwe imaze guterwa n’abagore bagomba kuyishimira ariko bazirikana ko hakiri indi yo guterwa izatuma na bariya 24% basigaye bava mu bukene.

Abayobozi ngo bagomba kureba neza icyatumye abo bagore basigara inyuma hagasuzumwa niba gahunda za Leta zageze ku bandi bo zitarabagezeho, atanga urugero kuri VUP (Vision Umurenge Program), Girinka n’ibindi.

Kandi ngo bibanda ku bakiri mu cyiciro cya mbere cy’ubukene, na bo bagafashwa gutera imbere.

Mu bibazo umugore wo mu cyaro ngo agihura nabyo harimo icy’ubumenyi buke ku birebana no kwihangira imirimo ibyara inyungu, ndetse no kutigirira icyizero cyo kuba bakora imishinga migari.

Uyu munsi w’umugore wo mu cyaro uzizihizwa tariki ya 17 Ukwakira, uzizihirizwa ku rwego rw’umudugudu.

Ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Gicumbi, ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Iterambere ry’umugore, Ishema ry’umuryango: Bigire Intego.”

Intambwe abagore bamaze gutera kandi igaragarira mu mibare yagabanutse y’abapfa babyara aho wavuye ku 1 071 mu bagore 100 000 mu mwaka wa 2000, ubu ukaba ugeze ku bagore 210 mu bagore 100 000, mu mibare yo muri uyu mwaka yatanzwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish