Digiqole ad

Stromae yageze i Kigali

 Stromae yageze i Kigali

Stromae yageze i Kigali yakirwa na Judo Kanobana uri mu bateguye igitaramo cye i Kigali

Hanze y’ikibuga cy’indege cya Kigali kugeza saa tanu z’ijoro kuwa gatanu urujijo rwari rwose ku bantu bari baje gutegereza no kwakira Stromae, benshi bacitse intege barataha. Uyu muhanzi ariko aya masaha niho yari ageze ku kibuga cy’indege ntiyigeze ashaka ko abanyamakuru bamufotora byabaye ngombwa ko acishwa ahatari aho abavuye mu mahanga banyura basohoka mu kibuga cy’indege.

Stromae yageze i Kigali yakirwa na Judo Kanobana, amara umwanya munini aha hakirirwa abashyitsi adasohoka kubera
Stromae yageze i Kigali yakirwa na Judo Kanobana (wateguye igitaramo cya Stromae i Kigali), amara umwanya munini aha hakirirwa abashyitsi b’icyubahiro adasohoka. Photo/Twitter

Kugeza saa saba n’igice z’ijoro ku kibuga cy’indege hari abanyamakuru bagera k’umunani, hari n’ikipe y’abantu bacye bari gutegura igitaramo cye baje kumwakira.

Nta kabuza, yahageze, nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uri ku kibuga cy’indege abyemeza.

Stromae ari imbere mu kibuga cy’indege, yanze gusohoka mu gihe hanze hakiri abanyamakuru.

Stromae ntashaka gufotorwa asohoka mu kibuga cy’indege nk’icyamamare, arashaka kwinjira nk’umuntu usanzwe.

Abaje kumwakira bategura igitaramo cye batanze amakuru atandukanye kuri aba banyamakuru bari bakimutegereje babereka ko Stromae atakiri aha ku kibuga cy’indege. Gusa muri aba bahageze kuva saa moya z’ijoro nta ushaka kuhava atamubonye asohoka.

Nyuma ahagana saa munani z’ijoro nibwo umwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege yaje abwira abanyamakuru ko Stromae yageze ku kubuga cy’indege atameze neza atavugana n’abanyamakuru akahavanwa adaciye mu muryango abavuye mu mahanga basanzwe banyuramo.

Nk’amasaha yahagereye nk’uko bikekwa, ahagana saa tanu z’ijoro, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahise yandika kuri Twitter amagambo aha ikaze iki cyamamare mu gihugu cya se.

K

Kuri gahunda ye izwi mu Rwanda, uyu musore w’imyaka 30, aragirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu ku gasusuruko, anagire igitaramo ku  Gisozi kuri stade ya Kaminuza ya UKL.

Kuri gahunda zihariye bivugwa ko azahura n’abo mu muryango wo kwa se. Babyara be, ba nyirasenge ndetse na murumuna we Ibrahim Cyusa bahuje se.

Bimwe mu bizwi kuri Paul Van Haver ni uko ari umusore udakunda cyane kwitwara nk’icyamamare, nubwo bwose azwi cyane kugera no muri White House kwa Perezia Obama, kubera muzika ye.

Stromae akunda cyane kubaho ubuzima busanzwe,  ntakunda kugaragara buri gihe mu itangazamakuru ndetse umwuga we ngo yumva ari uwo kumutunga atari uwo kumugira icyamamare.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Uyu nawee yigize akamana. Njyewe amaze kuntera asyiiiii. Naramukundaga ariko ubu niyo wanyishyura sinajya kumureba. Reka tubitege amaso. Nadahomba muzangaye

  • Welcome home our “Alors on Danse” rocker!!! See you tomorrow

  • Ikaze our lovely Stromae, uri mu rugo ubu, turakwishimiye cyane

  • Mushikiwabo abijemo gute se kandi bahu?

    • Abijemo nk’uko nawe ubujemo, ariko we ahita amenyekana kubera uwo ari we, mugihe wowe udashobora kumenyekana kuko ntacyo uricyo!

      • Amagambo nkaya niyo aranga umunyarwanda w’iki gihe. Gusa uzisubireho utukure u Rwanda

        • Sorry, kuba nasubije uriya muvandimwe Bwiza nabi, nanjye nahise mbyicuza. Gusa nahise musubizanya uburakari bitewe n’uburyo ntumvaga ukuntu abaza ngo Mushikiwabo abijemo ate? Nkaho we adafite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye nkuko n’abandi twese tubikora!
          Birumvikana nka Minister iyo yanditse igitekerezo cye buri wese arabimenya kuko ari Minister nyine, mu gihe jyewe na Bwiza iyo twanditse ntawe utumenya. Ariko ibi ntibivuze ko turusha Minister uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.
          So bwiza ambabarire niba namukomerekeje!

    • Mushikiwabo abijemo nku munyarwanda wishimiye uyu muhanzi. Nishano se?

  • Wowe uvugango stromae yigize akamana wowe wigize AGASHITANI.

  • Hahhahahahah umuhungu abaye umuhungu. Bijya gutangira yacuritse izina! aho kwitw maestro, ati ndi stromae! ni umwe na Senderi da!

  • Ni ishema ku RWANDA kugira icyamamare nkiki cyayogoje amahanga mu byiza. welcome stromao!

  • Uwagitegiye madahomba angaye!

  • nonese ko uvuga ngo akunda kubaho nkumuntu usanzwe,kuki ataje no asuhuze abanyarwanda ahereye kurimwe. abanyamakuru. cyangwa yabujijwe nabo bashonji bateguye igitaramo cye? abo baswa bikunda se ko yaje kureba abanyarwanda,abishaka abo baswa baramutsimba wumva ari umujura cyangwa hari ibyaha yakoze. kuki babeshyaga abanyamakuru iyo babsbwiza ukuri ko adashaka kuvugana namedia. ubwo se urumva batabeshya abanyarwqnda bose? abo bashonji gusa batazashira n’inzara!! ubwose ko yagiye muri Congo akajya agenda kumugaragaro,agasangira nabantu bagasabana ,bakifotoranya nababisha mu maquartier akajya aha big up abacongoman byabujie abacongoman kumubonamo umuntu usabana. abaswa barabeshya intumwa zacu zitubera aho tutagera ni umwanda kabisa ahubwo no kuririmba iyo bamujyana muri salo zabo kuko ndumva bikunda gusa.

  • wlcm to our home . nibyo tutitwara nkicyamamare kd uricyo turakwishimiye cyaneeeee kd nawe ndacyeka ubyishimiye kugera mugihugu cyawe aho ukomoka

  • Urakaza neza iwanyu niba ubyeemera Stromae turaza guhurira uyu munsi kuri Stade ya ULK ariko ibyo wakoze sibyo kwerekana ko utari umustar ahubwo ni ukwigira umustar nizereko byakozwe nabagutumiye atari wow wabitekereje otherwise byaba ari bibi kabsa.
    Gusa I love your songs and I hope to enjoy them. Ese ko nari numvise ko afite Dinner kuri Epicurien Restaurant ntabwo aribyo?
    Sawa Week-end nziza.

  • uwo witwa Twamu comment ye yasetsa n,uvuye guta nyine, aravuze ngo : N,adahomba mungaye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! sha s,iniriwe mfata umwanya wo k,ugusobanurira. urumva mu bwenge bwawe igitaramo cyaho mu rwanda burimuntu y,ishyura 20 milles franc Rwandais aricyo ategerejeho bukira, haaaa aho y,ahakura ntiyanagura imodoka y,agendamo, uri umuturage kweli, ujye usoma uosbanukirwe,kandi we abamuzana b,abab barasinyanye contract,aye aba ari kuri conte dejat,wa muswa we

  • NAZE RATA ABASHONJI BO BARAHARI TWIZERKO BAZAHAGIRA MURI BIRIYA BITARAMO

  • Ubusanzwe aho ataramye hose asabana n’abafana, ndetse n’i Kinshasa bose baramusuhuzaga. Kuki ibyo mu Rwanda byabaye ubwiru? ni we byaturutseho cg ni amabwiriza yatanzwe? ndabona hari abatari bwemererwe no kujya kumureba kandi barishyuye. ahaaa

  • Stromae uri ibigari icyampa nkakubera umugore

  • Yewega GOGO, ndagusetse. Pas bon gars, ahubwo vuga ko waba wishakira ifaranga rye, yaaayyaya faranga kabisa ni musema kweli. Mwese mugaragaza ko mumukunda ariko uriho neza wese ntabura abe cga abakunzi, hakaba nababa bamubeshya kubera uburyarya kdi imbere wapi. Mwe mumuhe ikaze k’umunyarda watereranywe ariko wifuje kumenya umuryango we. Burya umwana avuka habiri, kuri nyina na se kdi iyo akuze yishakira umuryango yabuze kuko ibi kuri wese n’ingenzi kumenya umuryango wo kwa nyoko cga kwa so. Hari umugani ugira uti: Imbehe irashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Arakaza neza, birashimisha kubona uwanyu yiteza imbere kuko n’ishema ry’iGihugu ndetse n’umuryango akomokamo. Siwe wishimiye kuza aho avuka gusa ndetse na nyina biramushimishije kuza gusura aho yari yarashatse, barakaza neza rwose tubahaye ikaze ryinshi. We yashatse kuzaza kureba aho ise avuka nk’umuntu usanzwe utari icyamamare kugirango benewabo kwa se batagirango n’igitaramo cyamuzanye atari bo, en premier lieu. Ubutaha rero ntazagaruke birimo ibitaramo, ahubwo azaze en privé nk’umuntu wese ufata urugendo privé. Ariko kuko ubu yaje mu rwego rw’akazi, ntiyakagombye kwihisha-hisha abanyamakuru kdi byari ngombwa ko areka bakamubaza ibijyanye n’akazi ahubwo bamubaza iby’umuryango we aho niho yakwirengagiza kubasubiza akababwira ko ari “privé” ntacyo yabivugaho, akagira ati: mumbaze iby’akazi, kuko nateguye by’ibanze kuza kubera kumenyana n’umuryango ariko nkanaboneraho kubanza kubataramira mbasogongeza kubumenyi bwanjye. Kwanga kubonana na Media, ibi n’ibikabyo. Cga wamugani, hari ababimushyizemo.

Comments are closed.

en_USEnglish