Musanze: Abahinzi baranenga amakusanyirizo y’ibirayi ahindagura ibiciro
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze barinubira ko abayobozi b’amakusanyirizo bahindagura ibiciro by’ibirayi uko bishakiye aba nabo bakavuga ko bishyirwaho n’abahagarariye abahinzi, ubuyobozi bw’Akarere bwo bubona ikibazo giterwa n’uko iyi gahunda ikiri nshya mu barebwa n’ubuhinzi bw’ibirayi muri rusange.
Nk’uko bamwe mu bahinzi babitangarije Umuseke, ngo abafite amakusanyirizo bajyana ibirayi i Kigali bagaruka bakaza bishyiriraho ibiciro bishya kubera ko ngo ibyo baba bagurishirijeho i Kigali bibahenda bagasanga bazahomba bakabura n’igishoro.
Bemeza ko mu gihe ibi byaba bikomeje bahitamo kureka kubihinga ngo kuko abafite amakusanyirizo nta kindi bagamije uretse kubiba.
Aba bahinzi baboneyeho gusaba ko byakosorwa cyangwa hagasubizwaho uburyo bwari busanzwe.
Umwe muri ati: “Ibyo kuza bakavuga ngo ibirayi uyu munsi byaguye, bwacya nanone ngo byaguye ntabwo turi kubyemera. Barimo kutwiba! Nkanjye nahisemo kubisuka mu nzu nkazabigurisha ari imbuto kuko aribwo twunguka.”
Undi ati: “Biratubangamiye rwose nibahindure iby’ibi biciro by’ibirayi kuko barimo kwiba abaturage. Tugiye kubireka twihingire ibireti. Barimo kujyana ikamyo y’ibirayi i Kigali bagaruka ngo byongeye byaguye bakaduha ayo bishakiye.”
Umwe mu bayobozi b’ikusanyirizo ry’ibirayi bavugwaho guhindagura ibiciro uko bishakiye Bariyanga Sylvestre ahakana ibyo kwishyiriraho ibiciro akemeza ko bishyirwaho n’ abahagarariye abahinzi ndetse n’ inzobere za Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubucuruzi hagendewe ku giciro kiri ku isoko.
Ati: “Ibiciro rero ntabwo ari twe tubishyiraho. Oya ntabwo tubyemerewe ahubwo iyi gahunda igitangira hatowe Komite zibahagarariye ku Ikusanyirizo zishinzwe gukurikirana umunsi ku munsi igiciro kiri ku isoko bakamenya n’ icyo umuhinzi agomba guhabwa. Ahari ibi biterwa ni uko abaturage batarabyumva neza.”
Musabyimana Jean Claude, umuyobozi w’ Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’ iterambere ry’ ubukungu asobanura ko ibibazo biri mu bucuruzi bw’ ibirayi birimo guterwa n’uko ubu buryo bukiri bushya ariko akizeza abaturage ko bizagenda neza kuko ikigamijwe ari inyungu zabo.
Ati: “ Navuga ko ubu buryo butarashinga imizi , gusa ikigaragara ni uko inyungu yo irimo cyane cyane ku muhinzi.”
Asanga imwe mu mpamvu zitera kiriya kibazo ari uko isoko ry’ i Kigali ngo ritaratungana neza.
Yemeza ko mu mpera z’ uko kwezi rizaba rimaze gutungana kuburyo igiciro kizaba kigenwa n’ isoko ku buryo buhoraho nk’uko ngo ababishinzwe babimutangarije.
Kuri we ngo inyungu ntizizaba iz’abahinzi gusa ahubwo n’abacuruzi n’abaguzi b’ibirayi bazunguka iriya gahunda nimara gushing imizi.
Gahunda y’amakusanyirizo y’ibirayi yatangijwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifatanyije n’iy’ubuhinzi hagamijwe gufasha abahinzi b’ibirayi kugurisha umusaruro wabo badahomba kuko ngo hari ubwo babigurishaga ku mafaranga y’u Rwanda 60 ku kilo kandi nyamara igishoro gihagaze hejuru y’amafaranga 100 Rwf bityo abacuruzi bakunguka amafaranga menshi ugereranije n’imvune z’umuhinzi.
Kuri ubu umuhinzi ku ikusanyirizo arahabwa hagati y’amafaranga140 Rwf na 160 Rwf naho ubishaka we abishaka we agatanga hagati y’amafaranga 172 Rwf na 175 Rwf.
Umuguzi ubishaka ku isoko abigura hagati y’amafaranga 200 na 220 Rwf.
Imbuto ya Kinigi ihenda ku isoko umuhinzi ubizanye yishyurwa 200 Rwf naho ku isoko bikagura hagati ya 230 na 250 Rwf.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Leta yari ikwiye kureka abaturage bahinga ibirayi bakabyigurishiriza ku isoko bo ubwabo.
Ibyo bintu bazanye by’amakusanyirizo birimo ubujura buhanitse, byungukiramo abo ba nyiramakusanyirizo naho abaturage bakabihomberamo.
Ibyo kandi binatuma igiciro cy’ibirayi ku isoko kijya hejuru cyane abaguzi bagahendwa kandi nyamara abaturage babihinga barahawe amafaranga make cyane.
Rwose mureke abaturage bahinga ibirayi bisanzure, mureke kubazanaho igitugu mubategeka kujya ku makusanyirizo.
abakiga burya ntimubazi ! ibirayi bazabireka bihingire ibireti.
Comments are closed.