Digiqole ad

Bahame Hassan wari mayor wa Rubavu n’uwari ‘Gitifu’ w’Akarere bakatiwe gufungwa amezi 6

 Bahame Hassan wari mayor wa Rubavu n’uwari ‘Gitifu’ w’Akarere bakatiwe gufungwa amezi 6

Hassan Bahame wari uherutse kugirwa umwere ku byaha bya ruswa yongeye gukatirwa n’Urukiko

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu hamwe na Christopher Kalisa wari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere igifungo cy’amezi atandatu  undi umwaka umwe (Kalisa), bahamijwe n’ibyaha bishingiye ku gutanga isoko binyuranyije n’amategeko inyubako y’isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Rubavu.

Hassan Bahame wari uherutse kugirwa umwere ku byaha bya ruswa yongeye gukatirwa n'Urukiko
Hassan Bahame wari uherutse kugirwa umwere ku byaha bya ruswa yongeye gukatirwa n’Urukiko

Sheikh Bahame Hassan n’uwari Noteri w’Akarere mu mezi ashize bakurikiranywe ku byaha bya ruswa bashinjwaga n’ubushinjacyaha ko bayihawe na rwiyemezamurimo kugira ngo ahabwe ikibanza. Byarangiye bagizwe abere n’ubwo ubushinjacyaha bwajuririye uyu mwanzuro.

Urukiko rwa Gisenyi ariko rwakomeje kuburanisha urubanza aba bayobozi babiri b’Akarere hamwe na Noteri wa Leta muri aka karere ndetse n’abakozi barindwi bari bagize akanama k’amasoko mu karere bose baregwaga n’Ubushinjacyaha ko birengagije nkana amategeko agenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda kandi bayazi bagatanga ku rwego rw’igihugu isoko rifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 280 z’amanyarwanda kandi isoko rifite ako gaciro ritangwa ku rwego mpuzamahanga.

Ikibazo cy’inyubako y’isoko rya Gisenyi cyatumye abari bagize komite nyobozi yose y’akarere ka Rubavu yegura muri uyu mwaka bamwe bakaba bakiri gukurikiranwa mu nkiko.

Kuri uyu wa gatanu Urukiko rwanzuye ko Sheikh Bahame Hassan agomba gufungwa amezi atandatu, Chritopher Kalisa agafungwa umwaka (amaze amezi atandatu afunze), Judith ….wari  Noteri wa Leta akatirwa gufungwa umwaka usubitse, uyu noteri akaba yaragaruwe muri uru rubanza kuko ngo yari umujyanama w’Akarere mu mategeko ntabagire inama.

Abari bagize akanama k’amasoko ari bo; Senzoga Emmanuel wari uyoboye akanama gashinzwe amasoko, Basile Tuyisenge, Beatha Mugiraneza, Aimable Ndahayo, Diogene, Gerard Mbarushimana wari procurement officer w’Akarere na Justin Shema bo bagizwe abere.

Abakatiwe Urukiko rukaba rwibukije ko bafite uburenganzira bwo kujuririra ibi bibahano bahawe.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish