Tags : Rwanda

U Rwanda rwahisemo kwifata ku bibazo by’u Burundi – Mushikiwabo

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo kiri kuvugwa i Burundi gikomeye kurenza uburyo abantu babitekereza, bityo ngo u Rwanda rwahisemo kubyitondera kugera igihe u Burundi bubonye ubuyobozi bwiteguye kuganira n’abaturanyi babwo. Ubutsegetsi bwa Bujumbura bushinja ubwa Kigali ibirego […]Irambuye

AMAFOTO: Umunsi wa nyuma wa Transform Africa

Ikiciro cya nyuma cy’inama y’iminsi itatu ya Transform Africa kitabiriwe na Perezida Kagame hamwe n’intumwa z’ibihugu bitandukanye mu karere. Aya ni amwe mu mafoto y’uyu munsi wa nyuma w’iyi nama ya Transform Africa yari ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.   Photos/V.Kamanzi/UM– USEKE UM– USEKE.RWIrambuye

MINAGRI ntiyicaye ubusa ku ndwara z’ibihingwa ziva ku ihinduka ry’ibihe

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abayobozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bavuze ko ikibazo cy’indwara z’ibyorezo mu bihingwa zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe kizwi, ariko ngo Minisiteri ntiyicaye ubusa, irateza imbere kuhira no gukora ubushakashatsi ku mbuto zijyanye n’ibihe uko bimeze. Kuva aho mu myaka ishize hagiye hagaragara indwara zitandukanye zitari zisanzwe mu buhinzi, ndetse […]Irambuye

Turasabwa guhindura imyumvire kugira ngo ikoranabuhanga rihindure ubuzima bwacu-Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga ibihumbi bibiri, barimo abayobozi ku rwego rwa za Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika bitabiriye inama ya”Transform Africa 2015″, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyafurika ko n’ubwo barimo gukora ibishoboka byose ngo bateze imbere ibikorwaremezo, bagomba no guhindura imyumvire kuko kugira ikoranabuhanga bitavuze ko bihita byikora rigahindura […]Irambuye

Donadei ‘watozaga’ Rayon ati ‘reka byose mbimene hasi’

*Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mihanda mu Kiyovu *Yashinja abayobozi ba Rayon Sports ubwambuzi, ruswa no kubeshya *Ngo arataha n’indege ya nimugoroba kandi ajye kurega muri FIFA *Yibaza impamvu abantu baza kureba Rayon bishyuye ariko ntihembe abakinnyi bayakoreye Yavuze ko agenda n’indege y’uyu mugoroba kuri uyu wa gatatu nta kabuza ko ariko gusezera kwe, mbere yo […]Irambuye

Syria: Mu ibanga rikomeye Perezida Assad yasuye U Burusiya

Bashar al-Assad Perezida wa Syria yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Moscou, uru nirwo ruzinduko rwa mbere agiriye hanze y’igihugu cye kuva intambara igamije kumuhirika yakwaduka mu gihugu cye mu 2011. Muri uru ruzinduko rutunguranye, Assad yaganiriye na Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin. U Burusiya bwatangiye kurasa n’indege inyeshyamba za Islamic State (IS) zirwanya ubutegesti bwa […]Irambuye

USA: Dr Binagwaho yegukanye igihembo cya 100 000$

I Seattle muri Leta ya Washington, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr  Agnes Binagwaho yahawe Roux Prize kubera uruhare mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho( Data)mu buzima akoresha uburyo bwa Global Burden of Disease (GBD) Dr Agnes Binagwaho  yahawe iki gihembo cyiswe Roux Price gitanzwe ku nshuro ya kabiri kubera ngo uruhare agira mu gutuma ubuzima bw’abanyarwanda […]Irambuye

Umutoza wa Rayon yahagaritswe, ntazatoza umukino wa APR FC

*Yirukanywe muri Hotel kubera gushwana n’abakiliya *Yasabye abakinnyi kugumuka bamutera utwatsi *Ngo yasanze abayobozi ba Rayon ari ababeshyi *Ngo yasohowe muri Hotel Heritage kuko Rayon Sports itishyura *11h30 kuwa gatatu ngo arageza ikibazo cye muri Ambasade ya France i Kigali Kubera imyitwarire idakwiye Komite nyobozi ya Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo gutoza umukino umwe, uyu […]Irambuye

Mu Rwanda ntawicwa n’inzara, hari ‘abarya ntibahage’- Maiga

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Attaher Maiga uhagarariye umuryango wita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) yavuze ko ubu mu Rwanda nta muntu wicwa n’inzara ahubwo hari imirire mibi kuri bamwe, ibi abihuza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, igisigaye ngo ni urugendo rwo kurandura ubukene. […]Irambuye

Politike idaheza niyo izakuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga- Jeannette Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira, Madame Jeannette Kagame yagejeje ijambo ku mpuguke mu ikoranabuhanga zaturutse hirya no ku Isi, nk’umwe mu bantu bafasha abakobwa kwitabira uburezi by’umwihariko mu masomo akunze kwiharirwa n’abahungu nk’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, yagaragaje ko hakiri icyuho ariko gishobora gikemuka mu gihe hariho Politiki iha amahirwe angana ibitsina byombi. Ikiganiro cyareberaga hamwe uko […]Irambuye

en_USEnglish