Tags : Rwanda

Muri Transform Africa 2015 hazatangizwa Facebook y’Ikinyarwanda

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Transform Africa’ hazashyirwa ku mugaragaro ‘Facebook’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bizorohereza abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ariko batazi indimi z’amahanga nk’igifaransa cyangwa icyongereza ubundi byakoreshwaga. Gutangiza Facebook y’Ikinyarwanda bizakorwa kuwa mbere tariki 19 Ukwakira 2015, ari nawo munsi wa mbere wa ‘Transform Africa’. By’umwihariko, iyi nama mpuzamahanga […]Irambuye

“Siruduwiri” z’agaciro ka frw 17 000 000 zafashwe zicuruzwa magendu

Izi nzoga zafatiwe mu mujyi wa Kayonza na Kabarondo, ni amakarito agera ku 1971, muri zo amakarito 985 nta kirango cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yari afite, Umukuru w’akanama gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hanafashwe amasashe atemewe mu Rwanda, afite agaciro k’asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye

Twahirwa wigeze gukatirwa urwo gupfa, yaburaniye i Rukumberi aho yakoreye

Ngoma – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, icyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Sake kimaze kuba gito ku baturage bari kuza gukurikirana iburanishwa rya Francois Twahirwa wari warahamijwe n’inkiko uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Sake yigeze kubera Burugumestre ndetse agakatirwa urwo gupfa. Iburanisha uyu munsi niho ryatangiye kubera. Urugereko rwihariye rw’Urukiko […]Irambuye

Grand Prix Chantal Biya: Biziyaremye wa 11 niwe munyarwanda waje

Wari umunsi wa mbere (etape 1) w’isiganwa ryitiriwe umugore wa perezida wa Cameroun, Chantal Biya. Iri siganwa rizenguruka intara za Cameroun kuri iyi etape ya mbere umunyarwanda waje hafi ni Joseph Biziyaremye wabaye uwa 11. Uyu munsi wa mbere w’irusiganwa, abarushanwa bazengurutse umugi wa Douala ku ntera y’ibirometero 112,3KM. Joseph  Biziyaremye yakurikiwe na Areruya Joseph wabaye […]Irambuye

‘Bourse’ y’amezi 2 abanyeshuri barayibona vuba aha izatangwa mu buryo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, ubwo Minisitiri y’Uburezi na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) basinyanaga amasezerano agamije guhindura uburyo inguzanyo yatangwaga ku banyeshuri ba kaminuza, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko ‘Bourse’ y’amezi abiri yamaze gutegurwa, ikazatangwa vuba aha mu buryo bwari busanzwe. Aya masezerano aje mu […]Irambuye

Ibishyimbo bikungahaye ku butare bikomeje guhindura ubuzima bw’ababihinga n’ababirya

Idwara z’imirire mibi ziracyari ikibazo mu bihugu bitandukanye ku isi kuko abantu benshi bakirya ibiryo bidafite intungamubiri z’ingenzi nka Vitamin A, ubutare bwa Iron(fer), na Zinc. Ibi bivuze ko abantu barya ibiryo bitarimo izi ntungamubiri amaherezo bagira indwara zishingiye ku ndyo mbi bagahura n’ibibazo byo kugwingira, guhuma ndetse no kuba umubiri nta bwirinzi buhagije ufite […]Irambuye

Bank of Africa yaguze 90% by’Agaseke Bank

Bank of Africa iri mu maboko y’Abanya-Morocco yamaze gutangaza ko kuwa kabiri tariki 13 Ukwakira yumvikanye bya burundu n’abanyamigabane b’Agaseke Bank babagurisha yaguze 90% byayo, ngo ikaba ishaka kuyihindura Banki y’ubucuruzi ikomeye guhera mu mwaka utaha wa 2016. Bank of Africa igenzurwa n’indi banki y’Abanya-Morocco yitwa ‘BMCE Bank’ yari isanzwe yarafunguye amashami muri Uganda, Kenya, […]Irambuye

Abantu Miliyoni 795 ku Isi bafite ikibazo cy’inzara

Raporo nshya ku kibazo cy’inzara ku Isi ‘global hunger index’ yasohotse mu ntangiro z’iki cyumweru iragaragaza ko abantu bagera kuri Miliyoni 795 mu mpande zose z’Isi cyane cyane mu bice birimo amakimbirane bahura n’ikibazo cy’inzara, muri Centre Afrique aricyo kirimo inzara ikabije ku Isi. Imibare igaragaza ko nibura umwana umwe muri bane (1/4) afite ikibazo […]Irambuye

Umutangabuhamya yavuze ko pastor Uwinkindi ari mu bishe Paul Kamanzi

*Urukiko rwongeye kumva bundi bushya Abatangabuhamya; *Uwinkindi avuga ko Avoka uri kumuburanira ari kumuroha ahantu habi; *Ngo abagera mu 100 ni bo bashobora kuba barapfiriye kuri ADEPR Kayenzi; *Undi avuga ko yiboneye uwinkindi mu bitero; …hari aho yamubonye afite icumu. Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Uwinkindi Jean ibyaha bya Jenoside birimo kuba yaratanze impunzi […]Irambuye

Paapa yanenze uburyo abantu bahindutse imbata z’amafaranga

Mu kiganiro Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagiranye n’ikinyamakuru Paris Match, yasabye abatuye Isi (Icumbi rusange rya twese) kuyirinda ibiyihumanya no kureka gusenga no gushyira amafaranga imbere y’ibindi byose. Mu kiganiro kirekire kiri kuri paji zisaga 10, Papa Francis yanenze bikomeye uburyo umurongo w’ubukungu uyoboye isi ‘Capitalisme’ wahinduye abantu. Papa avuga ko umurongo w’ubukungu wa ‘Capitalisme’ […]Irambuye

en_USEnglish