Tags : Rwanda

Uganda: Besigye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi

Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC),  yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta. Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo. Polisi ya Uganda yari yagose […]Irambuye

FDLR yashimuse abanyecongokazi bo gusambana ngo babyarane bivange

Babarirwa mu ijana, ni abanyecongo n’abanyecongokazi bafite abana bamaze ibyumweru birenga bibiri mu ishyamba rya Ombole. Birakekwa ko bashimuswe n’abarwanyi ba FDLR babavanye mu duce twa Katirikwaze na Mabuo muri 30Km iburengerazuba bw’i Butembo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa na LePotentiel. umugambi ngo ni ugusambana bakabyarana bakivaanga. Abarwanyi ba FDLR bikekwako bashimuse aba bantu […]Irambuye

Gukuraho Statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda byashyizwe kuya 31/12/2017

Ibi ni ibyamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira na Minisitiri ufite gucyura impunzi mu nshingano ze ko ari ibyemerejwe mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateraniye i Geneve ku kicaro gikuru cya UNHCR ko gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2017. Iyi nama yaberaga […]Irambuye

Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye kwakira Inteko Rusange

Ku matariki 2-5 Ugushyingo 2015, u Rwanda ruzakira Inteko rusange ya 84 y’igipolisi mpuzamahanga ‘INTERPOL’ izagaruka ku mikorere y’uru rwego rufite ibiro bikuru i Lyon mu Bufaransa. Iyi nteko rusange izitabirwa n’abahagarariye ibihugu binuranye binyamuryango bya INTERPOL bigera ku 190, ndetse n’abayobozi bakuru bayo. Buri gihugu kiba gifite ijwi rimwe mu matora akorerwa mu Nteko […]Irambuye

Mu muganda udasanzwe Urubyiruko ruzasana inzu 2 148 z’abatishoboye

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, (video conference), abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, wari kumwe n’abayobozi muri Minisiteri zitandukanye, mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ingabo na Polisi, biyemeje ko mu muganda udasanzwe uzaba ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira mu gihugu hose hazasanwa inzu 2 148 z’imiryango itishoboye. Umunyamabanga uhoraho muri […]Irambuye

Prof Niyomugabo yasohoye Inkoranyamagambo y’IKINYARWANDA n’IGISWAHILI

Imbere y’intiti zigize Inteko y’Umuco n’urumi,  Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, ndetse n’abanyeshuri benshi, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Prof Cyprien Niyomugabo yamuritse inkoranyamagambo (dictionary) ikisanyirijwemo inyunguramagambo y’Ikinyarwanda mu Giswahili ndetse n’Igiswahili mu Kinyarwanda. Prof Niyomugabo yavuze ko ajya kwandika iyi nkoranyamagambo yashakaga gufasha Abanyarwanda kumenya ururimi rw’igiswahili bahereye ku Kinyarwanda basanzwe […]Irambuye

Imbere ya LONI u Rwanda rwagaye ubutabera bw’Ubufaransa

Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (TPIR) rwagezaga Raporo yarwo ya nyuma ku muryango w’Abibumbye warushyizeho dore ko rubura ibyumweru bitandatu (6) ngo rufunge imiryango, Maboneza Sana wari uhagarariye u Rwanda yagaragaje intege nke mu gukurikirana abakekwaho Jenoside batarafatwa, ndetse agaya ubutabera bw’u Bufaransa bwanze gukomeza urubanza rwa Padiri […]Irambuye

Gatsibo: Abantu 27 bafashwe mu mukwabu wo guhiga abiba inka

Ubujura bw’inka n’andi matungo ni kimwe mu byaha bivugwa mu karere ka Gatsibo ndetse bwambukiranya bukagera na Rwamagana. Umukwabo wabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira wafashe abakekwaho icyaha cy’ubujura bw’inka bagera kuri 27, bamwe ngo banafatanywe ibihanga by’inka bahise babaga nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo. Ubu bujura bw’inka ngo buvugwa cyane mu mirenge […]Irambuye

Rwamagana: Abafunzwe ari bato bafashijwe gutangira ubuzima

Mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe ababa barafunzwe bakiri bato, urwego rushinzwe Amagereza mu Rwanda rufatanyije n’abafatanyabikorwa bateye inkunga abafunguwe bo mu karere ka Rwamagana babafasha kwinjira mu buzima busanzwe nyuma yo gufungurwa barigishijwe imyuga. Aba bana   bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo barishimira ibikoresho bahawe bitewe n’umwuga buri wese yigishijwe, bakaba bavuga ko […]Irambuye

Razak Fiston yafashije Intamba gukomeza gushaka tike y’Igikombe cy’Isi

Rutahizamu w’Umurundi Fiston Abdul Razak ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yafashije ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba kubona itike yerekeza mu cyiciro gikurikiraho mu gushaka tike izayifasha mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya muri 2018. Abarundi babigezeho ubwo basezereraga ibirwa bya Seychelles ku bitego 2-0 byose byatsinzwe na Fiston Abdul Razak. Uyu […]Irambuye

en_USEnglish