*Umushinga mushya w’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite bari mu Nteko, *Uyu mushinga urimo ingingo ya 172 iha Manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 Perezida wese uzatorwa muri 2017, *Perezida watowe nyuma ya 2017, nasoza iyi myaka 7, azaba yemerewe no kwiyamamaza muri Manda y’imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa inshuro imwe, *Iyi myaka 7 si iyagenewe Perezida Paul Kagame gusa […]Irambuye
Tags : Rwanda
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi wahagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga ihuza Afurika n’Ubuhinde (India Africa Summit), yashimangiye icyifuzo cy’Ubuhinde na Africa cyo guharanira impinduka mu Muryango w’Abibumbye ‘UN’, utwo turere twombi natwo tukabona abaduhagararira mu kanama gakuru k’umutekano n’ijambo ritari munsi y’iryabandi. Iyi nama ihuza Africa n’Ubuhinde iri kuba ku nshuro ya gatatu i New Delhi. […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’ingufu, REG kuri uyu wa kane cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gikora imirimo nk’iyi cya Israel kitwa Israel Electric Corporation Ltd (IEC). Aya masezerano ashingiye ku gufasha REG mu buryo butandukanye kongera amashanyarazi mu Rwanda. Ron Weiss umuyobozi wungirije w’iki kigo cyo muri Israel ushinzwe ibya ‘engineering’ yatangaje ko mu gufasha ikigo cya REG […]Irambuye
Ubwo hatorwaga ingingo ku yindi muri 172 ziri mu mushinga mushya w’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, abadepite batandukanye bagaragaje kutumva kimwe n’uko ingingo ya 28 ivuga ku bwenegihugu nyarwanda yanditse ndetse n’iya 77 ivuga uko abagore bahabwa amahirwe 30% mu kazi n’imyanya ifata ibyemezo muri Leta. Ubwo uyu mushinga uzashingirwaho Itegeko Nshinga rizagenderwaho mu […]Irambuye
Kayonza – Ku bitaro bya Rwinkwavu bamwe mu bahivuriza baranenga serivisi zihatangirwa ndetse bakavuga ko ari zo nyirabayazana y’impfu zimwe na zimwe nk’uruheruka rw’umubyeyi wabazwe tariki 16 Ukwakira 2015 ari kubyara umuriro ukabura hakabura mazutu yo gucana moteri, nyuma uyu mugore akaza gushiramo umwuka kubera kuva. Abagore hagati ya bane na batanu bamaze gupfa babyara […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigega cy’imari ku Isi (FMI) bwagaragaje ko ubukungu bwo ku mugabane wa Afurika buziyongera ku kigero cya 3,75% muri uyu mwaka, ni cyo kigero cyo hasi kizaba kigaragaye kuri uyu mugabane mu myaka itandatu ishize. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iri gabanuka ry’umuvududo w’ubukungu muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rizaterwa no […]Irambuye
Raporo y’imikorere y’urwego rw’umuvunyi y’umwaka w’ingengo 2014/2015 yagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina ariyo iza imbere mu bwoko bwa ruswa zigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta mu Rwanda, dore ko ngo iyi ruswa yiharira 40%, mu gihe ruswa y’amafaranga yo ari 39%. Raporo z’urwego rw’umuvunyi n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane zigaragaza ko ruswa mu mitangire y’akazi […]Irambuye
Muri Africa ahatari intambara hari ubukene, aho butari havugwa ruswa ahandi imiyoborere mibi ahandi ibi ahandi biriya….Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu iri kubera i Kigali ihuje amasendika yo muri Africa, bari kuganira ku nzira zishoboka zo kuvana Africa muri ako kaga hubakwa cyane cyane imiyoborere myiza na demokarasi. Muri iyi nama yiswe ‘Panafrican Trade Union […]Irambuye
Aho ari mu ruzinduko rw’akazi mu Budage Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Deutsche Welle yanenze bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nk’igikoresho Abanyaburayi bashyizeho ngo gicire imanza Abanyafurika, yavuze kandi ko umuryango Human Right Watch utagiriweho kugenzura intambwe u Rwanda rutera mu miyoborere myiza. Umunyamakuru Tim Sebastian yabazaga Minisitiri Mushikiwabo kugira icyo avuga […]Irambuye
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Umujyi wa Kigali, impuguke mu bukungu ikomoka muri Sri Lanka, Dr Darim Gunesekera arimo gukora inyigo ku buryo bushya buzafasha abatuye nabi mu kajagari kandi bitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, kuba batura mu nzu zigezweho ziciriritse zizaba zubatse n’ubundi aho bari batuye. Dr Darim Gunesekera, abinyujije mucyo yise “Real Estate […]Irambuye