Digiqole ad

Ubwenegihugu bubiri na 30% igenerwa abagore byateje impaka mu Nteko

 Ubwenegihugu bubiri na 30% igenerwa abagore byateje impaka mu Nteko

Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, abagera kuri 60% ni abagore

Ubwo hatorwaga ingingo ku yindi muri 172 ziri mu mushinga mushya w’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, abadepite batandukanye bagaragaje kutumva kimwe n’uko ingingo ya 28 ivuga ku bwenegihugu nyarwanda yanditse ndetse n’iya 77 ivuga uko abagore bahabwa amahirwe 30% mu kazi n’imyanya ifata ibyemezo muri Leta.

Inteko Nshingamategeko umutwe w'abadepite, abagera kuri 60% ni abagore
Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, abagera kuri 60% ni abagore

Ubwo uyu mushinga uzashingirwaho Itegeko Nshinga rizagenderwaho mu bihe bizaza mu Rwanda watorwaga ingingo ku yindi kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira, abadepite bagiye impaka kuri zimwe mu ngingo zikomeye.

Hon Rusiha Gaston, avuga ku ngingo ya 28 ivuga ubwenegihugu, yagize ati “Buri munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye, kandi bakavuga ngo ubwenegihugu bubiri buremewe, iyo ubwenegihugu burenze bumwe bwemewe kandi buri munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye, iyo afite ubwenegihugu bubiri igihugu cye kiba ari ikihe?”

Yongeraho ati “Kuko, …Ndatekereza ko iyo afite ubwenegihugu bubiri cyangwa burenze bumwe, buri gihugu ni icye. Aha nk’uko mu Cyongereza bavuga ngo ‘Everybody has right to nationality (Buri wese afite uburenganzira ku bwenegihugu), kandi bakongera ngo ‘Every Rwandan has right to Rwandan nationality’ (Buri munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda), ndatekereza ko “Na hariya (mu Kinyarwanda) bikwiye kwandikwa ko ‘Buri munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cy’u Rwanda, aho kuvuga ku gihugu cye kuko ashobora kugira ibihugu bibiri afiteho uburenganzira.”

Hon Nyirabega, na we yagize aicyo avuga, ati “Turavuga ngo ‘buri munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda’. Tukanavuga ngo ‘Nta we ushobora kubumwambura kuko ari ubw’inkomoko.’ Ahandi tukavuga ngo ‘Abantu bose bakomoka mu Rwanda, n’ababakomokaho bahabwa ubwenegihugu mu RWANDA IYO BABISABYE,’ nibaza, ubundi uri Umunyarwanda kuko ukomoka ku munyarwanda, ubwo ni ubwenegihugu bw’inkomoko, ubu se umuntu YABISABA?”

Ati “Aha sinahumvaga, kuko umuntu abifitiye uburenganzira, ko ari ubwenegihugu bw’inkomoko, kandi mukongera mukavuga ko abusaba.”

Mu gusubiza ibi bibazo, Visi Perezidante, w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, yagize ati “Turatora Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, n’iyo umuntu yaba afite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu, icyo tureba ni u Rwanda. Buri wese afite uburenganzira ku gihugu cye, kuko twigeze kukivuga ni ukwanga gusubiramo ‘u Rwanda.”

Ku kibazo cy’ubwegihugu nyarwanda nkomoko no kubusaba, yavuze ko hari Abanyarwanda bavukira hanze y’u Rwanda, bityo ngo bemerewe uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda ariko batabusabye ntawajya kuvuga ngo barabufite kandi batabusabye.

Ati “…Iyo uje kubusaba (Ubwenegihugu) urabuhabwa kubera ko uri Umunyarwanda, iri ni irindi hame ryo guhabwa ubwenegihugu mu gihe uri Umunyarwanda, nkaba numva nta cyakuramo ikindi cyangwa ngo gisimbure ikindi.”

Iyi ngingo yatowe n’abadepite 70, nta wayanze, imfabusa zabaye ebyiri, ndifashe iba imwe.

Hon Ruku Rwabyuma, wari wifashe yagize ati ati “Nagira ngo habeho ‘Clarification’ (gusobanura neza), kudasaba icyo ufite, niba waravutse ku munyarwanda aho waba uri hose, uri Umunyarwanda, ntabwo abana banjye cyangwa ab’undi, baba bafite ubundi bwenegihugu, ariko ubw’inkomoko ari ubunyarwanda, bazasaba kuba Abanyarwanda kuko ku ntangiriro ni Abanyarwanda.”

 

Amahirwe ya 30% ahabwa abagore mu kazi no mu buyobozi yateje impaka mu Nteko

Ingingo ya 77 y’uyu mushinga w’Itegeko Nshinga, ivuga ku ihame ry’uburinganire no guha amahirwe abagore angana na 30% mu myanya ipiganirwa ku isoko ry’umurimo, no mu myanya y’ubuyobozi mu nzego za Leta.

Iyi ngingo ubwo yari igiye gutorwa, abadepite babiri basabye ijambo ngo bagire icyo bavuga, ariko umwe muribo Hon Hindura agaragaza ko adashyigikiye ibyo guha abagore amahirwe aratuba ay’abandi.

Yagize ati “Igika cya nyuma kivuga ko nibura 30% bagomba kuba ari abagore mu Nteko Ishinga amategeko, nshingiye ku ngingo ya 18 y’iri tegeko, ivuga ko ‘Abantu bose bangana imbere y’amategeko, kandi itegeko ribarengera ku buryo bumwe.’ Aha mbona ko iyo uvuze ngo 30% bagomba kuba abagore, nkurikije umuvuduko abagore bafite, nkurikije ubushobozi abagore bafite, nkurikije ikizere bifitemo, hari igihe cyazagera bagatwara 100%.”

Ati “Ubwo icyo gihe abana n’abazukuru bacu bazahaguruka bavuge bati ‘bariya basaza bakora itegeko ntabwo babonaga ko abagore bashoboye? Nabo bajye kongera guhindura Itegeko Nshinga. Jyewe navuga ngo ‘iyi ngingo itazateza ubusumbane mu gihe kiri imbere, tuvuge ko ari 30% ku bitsina byombi.”

Yakomeje agira ati “Ntibibujije ko n’ubundi abagore baguma barimo, ariko mu gihe abagore bazamuye umuvuduko kugira ngo basakume byose, bagire ikibakumira kandi ibyo bigakorwa ku mategeko yose, ntabwo ari kuri iyi ngingo gusa, ahantu hose havugwa 30% ku bagore byakagombye kuba 30% ku bitsina byombi.”

Ati “Kugira ngo ya ngingo ya 18 yubahirizwe, kandi twirinde ko mu gihe kizaza hazabaho inkubiri y’abagabo baharanira uburenganzira bwabo, murabiseka ariko birashoboka, iyo uvuze 30% bivuze ko abagore babishaka baba 100%, nta tegeko ribakumira, ubwo icyo gihe abagabo ntabwo bazahaguruka? Twirinde rero kujya dukemura ibibazo bitewe n’uko ibintu bimeze mu gitondo, ahubwo ku buryo burambye ahantu hose hari 30% ku bagore tujye tuhashyira 30% ku bitsina byombi.”

Visi Perezida, ushinzwe Amategeko mu mutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, kuri iyi ngingo, yavuze ko guha amahirwe abagore kuruta abagabo, ari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje gusinya, ngo keretse u Rwanda iyo ruza kwifata.

Yagize ati “Ibyo ku ngingo ya 18 y’uko itegeko rirengera abantu bose, ni muri ubwo buryo bwo kurengera abantu bose, aho byari byagaragaye ko hari abantu barenganywa, atari mu Rwanda no ku Isi. Ibihugu biricara bisanga abagore bagomba gufata 30% mu myanya ifata ibyemezo. Ibi bigomba kugumamamo aho kuvamo, kuko urebye ahandi, mu bikorera mu nama z’ubutegetsi hari abagore bangahe? Twe kubirebera mu mboni ngufi yo mu Nteko gusa…”

Iyi ngingo na yo ya 77, yaje gutorwa n’abadepite 71, umwe arayanga, babiri batora ndifashe, ariko bimwa ijambo ngo bagire icyo bavuga, nta mfabusa yabonetse.

Kuri uyu wa kane nimugoroba, Abadepite mu Nteko rusange bakomeje gutora ingingo ndwi zasigaye, ndetse banatore izasubijwe inama y’abaperezida na Komisiyo y’inzobere zashyiriweho kunganira Inteko mu kuvugurura itegeko nshinga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Kucyatsa gusa, aba ngo nabo ni abadepite !!!!

    • Nibo da!, nubwo bamwe muribo bimuriye ubwenjye bwabo mubifu, ariko barahembwa buri kwezi. Igishimishije nuko bahembwa n’inkunga ziva hanze. Iyo iza kuba imisoro yacu gusa tuba twarabavudukanye cyera.

  • Aho bigeze turasanga ibya 30% byari bikwiye gukurwa mu Itegekonshinga ahubwo bakajya bandikamo ko “mu myanya y’ubuyobozi yose y’igihgu ibitsina byombi bigombwa guhabwa amahirwe angana kandi hitawe ku bushobozi”

    Ibi nibyo byakiza impaka zimaze gusakara mu Rwanda ku kibazo cy’abagore bahabwa 30% ku buntu, niyo baba ntacyo baba bifitiye ku bijyanye n’ubushobozi. Iki kibazo ndetse kimaze gufata intera irenze urugero mu byerekeye gutanga imyanya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza dore ko abakobwa bahabwa imyanya bafatiye ku manota ari hasi y’ayabahungu. Biteye inkeke, kandi birimo birahesha Sosiyete nyarwanda isura itari nziza.

  • Iyi populism muzaba mumbarira aho izatujyana!

  • Ahubwo ndabona inteko yose bayiharira abagore, kuko ibintu bari gutekinika nta mugabo wabyemera mu gihe yaba atarajya muri 1930, iyi nteko rwose mu gihe kizaza tuzajya tuvuga ngo niya nteko yari ifite abagore benshi, bari bashinzwe gusinya gusa nta kureba ingaruka zibyo basinyira, inteko itora itegeko ry’umwihariko ku muntu umwe?? nta bandi babikora atari abagore pe.

  • Hahaaa mbega abadepite weee!!!! Ni mujye mwirira ubundi mushime perezident

  • Muraho bayobozi bacu? none se ko muduhemukira havamo abatora impfabusa, umunyabwenge ntakwiye gutora impfabusa rwose. Mwari mukwiye gutora mushaka, ukemera cg ukifata aho kugira ngo wikoze isoni. Murakoze ubundi mukomeze muduhagararire neza IMANA ibahe umugisha.

  • Njye mbona ibi by`ijanisha bya 30 % rwose bitagikwiye ahubwo abantu bakajya abahatanira imyanya ugaragaje ubushobozi akawegukana kandi imyanya igenwa n`umubuyobozi bukuru nabwo ntibwirengagiza ko u rwanda rutuwe n`ibitsina byombi. Nta kuvuga ngo 30% ku bagore cyangwa ku bitsina byombi ( 30 % ku bagabo, na 30 % ku bagore) ahubwo iri janisha rikurwemo burundu. havugwe ko imyanya y`ubuyobozi abantu bayijyamo hashingiwe ku bushobozi bagaragaje cg gutsinda ibizamini byatanzwe

  • 30% y”abagore mumyanya y’akazi sinyishyigikiye na gato mugihe twemerako habaho ipiganwa risesuye mumyanya y’akazi kandi abantu bakaba bangana imbere y’amategeko. Niba rero 30% y’abagore tuyemeje ibi bivuze ko ubwenge bw’abagore bungana na 70% y’umbwenge bw’umuntu wuzuye. Ikindi kandi, mwibuke ko 70% y’imyanya isigara ipiganirwa n’ibitsina byombi bisobanurako byoroshye cyane ko abagore koko bagira 100% byiimyanya ikenewe. Ibi icyo bizabyara muminsi irimbere, abagabo bazatakaza ubushobozi n’icyubahiro cy’umugabo kuko bazasigara batunzwe n’abagore babo bafite akazi hanyuma byangize sosiyete nyarwanda.

    Ikindi nibanza abantu bafashwe kuko are abagore bagaterekwa munyanya y’akazi ngo nukugirango haboneke 30% umusaruro batanga.

    Ibibintu bari gushyira mwitegeko nshinga bizatuma icyari kignenderewe cyo guha amahirwe Perezida wacu gitakaza umwimerere, bishobora gutuma n’abantu bataritora kuko ririmo ibindi byinshi bifutamye.

  • Kwanza, abagore bavuye mu nteko opposition n’imitekerereze mizima byakwiyongera kandi bikagira umusaruro naho izinkomamashyi z’abagore ziza gusinya gusa nta kibazo zazafasha gukemura u Rwanda. Nibahe abantu bose amahirwe angana, ubu busumbane mu mahirwe busigaye bunasenya ingo, bwanahinduye abakobwa bacu abasinzi n’ibyigomeke.

    ku Ngingo ya nationality, gusaba kuba umunyarwanda uvuka ku munyarwanda byakagombye gukurwamo.

    Ikindi, ndifuza ko perezida uzatorwa ubutaha yakwita ku kibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda ryakagombye kuba ipfundo ry’iterambere. Bimaze kuzamba, nihashakwe uburyo abarezi bahabwa ubuzima butuma bakora neza kandi abahanga aribo baba abarezi apana ababuze uko bajya muri university. President Paul Kagame iki kibazo ni agishakire umuti kuko niwe uduhagarirariye, niba anashaka gutorerwa indi manda nta ntugunda.

  • niba koko abagore bagomba guhabwa buriya burenganzira ndasaba ngo ningingo ya 18 nayo ihindurwe barebe ukundi bayandika kuko ubwo twese ntitungana imbere yamategeko.
    ikindi ese nitujya mumatore tukabona abo bagore turikumwe ntibashoboye tuzemera tubashyireho?
    ikindi banyakubahwa muve mubyo kwirirwa mutorera amategeko mutubarize ibifite umumaro ndavuga nkumushinga wa kalisimbi wo kubyaza amashyuza amashanyarazi ese byahezehe ko byatwaye meshi? mumbarize niba abaturage bimuwe muhanga kuri nyabarongo barahawe ingurane? nkomeze mbaze nibindi se?

  • Ibyo byose ntacyo byari bitwaye ahubwo njye nibaza ku iterambere ry’igihugu kitagira amashanyarazi kuko byibura buri minota 30 umuriro uba wabuze njye nkibaza impamvu bidakosorwa kandi ibiciro nabyo barabizamuye nabo bagabo bo muri REG bahembwa amamiriyoni abadepite bibuke iki kibazo kuko kigiye kudutera ubukene bukabije

  • Bigango uravuga ibyubaka.
    Komeza ubabaze ni binanirwa umusanzu wawe uzaba warawutanze mpamya ko mubo bireba benshi basoma UM– USEKE.RW

    Amambere twahoze tuganira na Minuster Johnonson Busigye hano ku UM– USEKE.RW ubwo siwe wenyine na bagenzi be barawusoma babaze.

  • Hari n’amakuru ariko adafite gihamya, yemeza ko ngo abagore bamwe bahabwa iriya imyanya y’ubuyobozi mu Rwanda kubera ko baba “bafata neza” cyangwa “bafitanye urukundo rw’ibanga” n’abanyakubahwa b’abanyabubasha b’abagabo bafite nyine ubwo bubasha bwo kuvuganira abo bagore bagashyirwa muri iyo myanya.

    Ese ayo makuru aramutse ariyo, ubwo umugabo nyawe (nyirurugo) witangiye inkwano ze agashyingiranwa n’uwo mugore abanyabubasha bagenera umwanya kubera ibyo twavuze, uwo mugabo nyawe (nyirurugo) ubwo ntaba ahohotewe?

  • Hon Hindura urareba kure rwose urasobanutse. Ibyo uvuga ntabwo bivuguruza amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye ahubwo birayunganira. Ubu 60% by’inteko ni abagore. Ngaho nimwibaze umunsi babaye 100%. Kandi nkurikije umuvuduko bafite mu guharanira uburenganzira bwabo, bakabuhabwa hirengagijwe ubw’abagabo, ndabona bidatinze igihugu kizayoborwa n’abagore hafi 100%.
    Rwose banyakubahwa ntumwa zacu, twabasabye kuduhindurira ingingo y’ 101 kandi muri kubikora uko twabibasabye; none turashaka ko “ABAGABO N’ABAGORE BAHABWA AMAHIRWA ANGANA MU KAZI KUKO ICYIFUZO CY’UMURYANGO MPUZAMAHANGA KU BAGORE TUMAZE KUGIKUBA 2”.

  • Amunyarwa asabiriki ubunyarwanda
    Abusabande kereka niba arusha mwarayikuyeho naho ibwa 30%biteyenisoni kuvugwa abagore nibahabwe amahirwe angana nayabagabo nahibindi ni bwaza 1960

Comments are closed.

en_USEnglish