Digiqole ad

Kigali: Abatuye mu kajagari bagiye gufashwa gutura mu nyubako zigezweho

 Kigali: Abatuye mu kajagari bagiye gufashwa gutura mu nyubako zigezweho

Muri Sri Lanka, uyu mushinga wa Dr Darim Gunesekera wamaze gutanga umusaruro.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Umujyi wa Kigali, impuguke mu bukungu ikomoka muri Sri Lanka, Dr Darim Gunesekera arimo gukora inyigo ku buryo bushya buzafasha abatuye nabi mu kajagari kandi bitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, kuba batura mu nzu zigezweho ziciriritse zizaba zubatse n’ubundi aho bari batuye.

Muri Sri Lanka, uyu mushinga wa Dr Darim Gunesekera wamaze gutanga umusaruro.
Muri Sri Lanka, uyu mushinga wa Dr Darim Gunesekera wamaze gutanga umusaruro.

Dr Darim Gunesekera, abinyujije mucyo yise “Real Estate Exchange”, ugenekereje ni nk’isoko ry’amazu, yabashije gufasha abatuye mu kajagari iwabo muri Sri Lanka, no muri Philippines gutura mu nzu z’imiturirwa bashoye ubutaka bwabo gusa.

Muri uyu mushinga, hashyirwaho ikigega yita ‘Real Estate Investment Trust (REIT)”, ikigega cy’ishoramari abaturage batuye mu kajagari mu gace runaka binjiramo bamaze kwemera gushora ubutaka bari batuyeho muri icyo kigega, hanyuma bagahabwa imigabane muri icyo kigega. Nyuma, binyuze mu kigo cy’Imari n’imigabane bwa butaka buri muri cya kigega bugashyirwa ku isoko, abashoramari n’ibigo by’imari bifite amafaranga bigashora imari muri cya kigega.

Iyo cya kigega kimaze kubona amafaranga, hubakwa inzu ijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi muri ka gace kari akajagari, hanyuma ba baturage bakava mu butaka bashoye muri cya kigega ‘REIT’, bakajya gutura muri ya nzu igezweho, aho bahabwa aho gutura heza ku giciro gito cyane, ndetse izo nzu zikaba izabo bwite. Ubutaka bimutseho nabwo bushorwamo imari, byose bikagirira inyungu ba bashoramari bashyize amafaranga mu kigega by’umwihariko, n’umuturage washoye ubutaka bwe mu kigega.

Iyi gahunda ikiri mu nyigo mu Rwanda, ngo yatanze umusaruro mwiza muri Sri Lanka, Philippines; ndetse ikaba iri mu nyigo mu Buhinde na Kenya.

Dr Darim Gunesekera
Dr Darim Gunesekera

Robert Mathu, umuyobozi w’ikigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda “Capital Market Authority (CMA) avuga ko Leta n’ikigo ayoboye by’umwihariko bazafasha mu gushyiraho amategeko agenga ubwo bucuruzi n’imikorere yabwo, by’umwihariko ariko arengera ba baturage b’abakene kugira ngo bataryamirwa, imitungo yabo ibandikweho koko kandi koko babone inzu ku giciro gito.

By’umwihariko ariko, CMA ni nayo izafashe cya kigega ‘REIT’ kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa binyuze mu kugurisha imigabane yacyo.

Mathu ati “Nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri, (Dr Darim Gunesekera ) azatanga raporo igaragaza niba mu buryo bw’ubukungu bishoboka ko mu bice byubatse mu kajagari bitajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali haboneka izo nzu ku giciro gito, ku buryo byafasha umujyi wa Kigali gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’umujyi.”

Iyi raporo ni nayo ngo izagaragaza uko bizakorwa, hagendewe ku miterere y’u Rwanda na Politiki z’ubutaka mu Rwanda, ndetse niba n’umuturage ushatse kuva muri iri soko ry’amazu yagurisha umuungowe.

Asobanura ku nyungu z’abantu bazaba bashoye muri iki kigega, Mathu yavuze ko abashoramari bazungukira mu bukode bw’amazu, n’inyungu ku bikorwa bizashyirwa aho abaturage bazaba bimutse.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imiturire y’akajagari itajyanye n’icyerekezo cy’umujyi ari kimwe mu bibazo Umujyi ufite, aho usanga abaturage batuye mu nzu zitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, kandi ngo banakoresha nabi ubutaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, ariko avuga ko uyu mushinga wa Dr Darim Gunesekera uzafasha cyane Umujyi wa Kigali kuko ibyo avuga hari ahandi yabikoze kandi bigatanga umusaruro.

Dr Darim Gunesekera, we ngo yizeye ko kuba umushingawe waramaze kwakirwa neza na Leta, ngo n’abaturage bazawumva vuba kuko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri gahunda.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali ngo utuwe n’abaurage Miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga 200, ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2040,uzaba utuwe n’abasaga Miliyoni eshatu n’ibihumbi 800. Iyi ikaba ariyo mpamvu ngo umujyi wa Kigali ushyigikiye gahunda zigamije kunoza imiturire.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Hahahah… imishinga iragwira uyu wo urandangije pe! ngo ababa mutujagali bose ubu bagiye gutuzwa muri étages? hahah.. Mutegure acsenseur, nako moncharges zizajye zizamura imifuka y’amakara y’abaturage rero. naza kizimyamoto zihagije.. Ennttcas, nasaba meya wumujyi wa Kigali kuzabanza kohereza intumwa muri Sli Lanka nahandi ngo uwo mushinga wakozwe, bakabanza bakagenzura neza. Nizeyeko bizitonderwa neza

    • @ Mukama: urasa n’uvuga ko bitazashoboka, burya icyintu cyose iyo kigitangira birumvikana ko bose batabyumva kimwe. Hari abahita bavuga ngo ntibishoboka abandi bati reka tubanze twitonde dushishoze abandi bakicececera. Ibi rero jye nabigereranya n’igihe bavugaga ngo Abanyarwanda bose bagomba kwambara inkweto: ndibuka abenshi ni abagize ngo ashwi!!! ibi ntibyabaho ariko se ubu ninde utambara inkweto? None se ko hari abantu barimo kugenzura bagasanga Gazi ihendutse kurusha ariya makara wavugaga?

  • No ahubwo bohereze abserukira abobaturage
    Nahobundi iwabo amazu abagwaho
    Bur igihe meya yitondere iyo mis hinga
    Ngonugufasha nukwiba ntimuzi abasirilanka
    Muzabaze neza ajekwiyibira bank bitavuze kodafite
    Cash ajekuyongera

  • Ni byiza gutura heza ariko ,muzitonde mushishoze uko gutura mu ma etage kw’abari basanzwe batuye mu Kajagari. Mushobora gusanga ari nko gufata akajagari kari hasi, ukakagerekeranya inyuma ugasigaho irangi ryiza , imbere ari muri Bannyahe ! Twe gutwarwa gusa n’inyota yo kubona amazu maremare agera mu bushorishori gusa ,ngo tube twahubuka. Ni ukubikorana ubushishozi

  • Niumushinga mwiza ariko twibaze niba igihe cyo kuwuzana mu Rwanda cyari cyagera:
    1. Kurirana umufuka w’amakara muri etage ya 10, gutumura ivu ku muturanyi bizihanganirwa, cg amashanyarazi na gaz bizaba byageze ku gigero cyo kwishyurwa n’Abanyrwanda muri rusange ku buryo aribyo bazatekesha muri uwo muturirwa?
    2. Amazi azabura icyumweru cyose mu nzu ituwemo n’abantu 2000, uwo munuko wa toilet uzihanganirwa, cg mu myaka nka 3 kubura amazi biraba byibagiranye hose muri Kigali?
    3. Imyumvire yacu ikiri hasi mu byerekeye gufata neza umutungo rusange (ingero ni nyinshi, cyane cyane mu bigo bya Leta), za lifts n’ibindi bikoresho abo mu nyubako bahuriyeho bizatena (tenir, last, résister) igihe kingana iki?
    4: Umwanzuro: Iyi projet irakaza neza ahubwo nibanguke, ariko amazu azaturwamo n’abasanzwe bifite, bashoboye kwishyura ibyo navuze hejuru. Ni byiza kuko ba nyirayo bazajya bayakodesha bigumire muri “ndagaswi”, ariko babone agafaranga kabatunga.

  • Mu Rwanda hari ikibazo cyo kwiga nabi imishinga bakaza kwisanga mu bibazo. Erega iterambere si amazu! Iterambere ni icyo umuturage yinjiza

Comments are closed.

en_USEnglish