Digiqole ad

Africa na India twunge ubumwe duharanire impinduka muri UN- Murekezi

 Africa na India twunge ubumwe duharanire impinduka muri UN- Murekezi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi wahagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga ihuza Afurika n’Ubuhinde (India Africa Summit), yashimangiye icyifuzo cy’Ubuhinde na Africa cyo guharanira impinduka mu Muryango w’Abibumbye ‘UN’, utwo turere twombi natwo tukabona abaduhagararira mu kanama gakuru k’umutekano n’ijambo ritari munsi y’iryabandi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi ageza ijambo ku bitabiriye inama ihuza Afurika n'Ubuhinde.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi ageza ijambo ku bitabiriye inama ihuza Afurika n’Ubuhinde.

Iyi nama ihuza Africa n’Ubuhinde iri kuba ku nshuro ya gatatu i New Delhi. Iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ikaba yitabiriwe Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ubu uyobora umuryango wa Africa yunze ubumwe, n’abandi bayobozi b’ibihugu na za Guverinoma basaga 40.

Perezida Robert Mugabe we yeruye, avuga ko Umuryango w’Abibumbye ufata Africa ‘nk’ibikuri’ (urebera Africa hasi cyane), avuga ko niba Africa itagiye hamwe ngo inafatanye n’ibindi bihugu biyishyigikiye nk’Ubuhinde izakomeza kubonerwa muri iyo ndorerwamo.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi banyuranye bari muri iyi nama kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yagarutse cyane ku kamaro k’umubano wa Afurika n’Ubuhinde byombi bifite hafi 50% by’abaturage batuye Isi muri rusange.

Murekezi yavuze ko n’ubwo mu myaka ishize Isi yose yari mu bibazo cyane cyane by’ubukungu, ngo umubano wa Afurika n’Ubuhinde wakomeje kujya ejuru. Aha Minisitiri yavuze ko ubufatanye bw’Ubuhinde na Africa bugaragara cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari, Ikoranabuhanga, no gusangira ubumenyi mu buzima n’uburezi.

Murekezi akavuga ko kubera inyungu impande zombi zisangiye, ibihugu bya Africa bigomba gukomeza gukorana neza n’Ubuhinde kugira intego impande zombi zikomeze kujya mbere.

Kimwe n’Ubuhinde, n’abayobozi banyuranye ba Afurika, Minisitiri Murekezi nawe yashimangiye ko mu Muryango w’Abibumbye (UN) hakenewe impinduka.

Yagize ati “Ubuhinde na Afurika bakiwye kunga ubumwe bagaharanira kuzamura ijwi mu guharanira ko baba mu nama (forum) zo ku rwego rw’Isi ku mahoro n’umutekano, iterambere n’ubukungu,…tugomba guharanira kubona imikorere (system) ya UN ihinduka, harimo n’akanama gahoraho k’umutekano kugira ngo karusheho kuba akanama uturere twose twibonamo, gakora muri Demokarasi, kabazwa ibyo gakora kandi gakora neza.”

Murekezi kandi yashimangiye ko u Rwanda n’Ubuhinde bibana neza murwego rw’ubukungu na Politiki, dore ko ngo kenshi u Rwanda rwanakiriye amatsinda y’Abahinde benshi basura u Rwanda kugira ngo barebe amahirwe ahari y’ishoramari.

Ati “Ubu hari ubushabitsi bwinshi (business)bw’Abahinde bwamaze kwandikishwa kandi bwatangiye gukorera mu Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ikoranabuhanga nk’izingiro ry’mpinduka ziganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi, bityo, aboneraho gukangurira impande zombi kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga kugira ngo birusheho gukiza abaryitabira, ndetse bitange imirimo.

Yasezeranyije kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye kugira ngo umubano hagati ya Afurika n’Ubuhinde urusheho gukomera,kugira ngo “intego basangiye zo guharanira guteza imbere amahoro, n’ubukungu zizagerwaho.”

Mu gusoza iyi nama, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yashimangiye ko ubumwe bw’Ubuhinde na Africa bushingiye ku bucuti no kwizerana bugiye kurushaho kujya mbere.

Modi yizeje ibihugu bya Africa ko Ubuhinde buzakomeza kubifasha kugera ku ntego birangamiye, ahanini zishingiye ku iterambere ry’abaturage, kubaka ubushobozi bw’abaturage n’iterambere rirambye.

Ati “Tugiye gushyira imbere by’umwihari ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika n’Ubuhinde.”

Kuva inama ku bufatanye hagati ya Africa n’Ubuhinde zatangira mu mwaka wa 2008, Ubuhinde bumaze kuguriza ibihugu bitandukanye bya Africa mu mishinga itandukanye Miliyari z’Amadolari ya Amerika zikabakaba icyenda. Ndetse mu nama y’uyu mwaka bukaba bwemeye izindi Miliyari 10.

Minisitiri w'Intebe Murekezi yakirwa mu Buhinde ahaberaga iyi nama
Minisitiri w’Intebe Murekezi yakirwa mu Buhinde ahaberaga iyi nama
Anastase Murekezi mu mirimo y'iyi nama
Anastase Murekezi mu mirimo y’iyi nama
Ifoto rusange y'abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Ifoto rusange y’abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

UM– USEKE.RW

en_USEnglish