Tags : Rwanda

Nsengiyumva Albert wari umunyamabanga bwa Leta muri MINEDUC yahagaritswe

Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Eng Albert Nsengiyumva yahagaritswe ku mirimo ye bitunguranye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi riragira riti “Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza […]Irambuye

U Rwanda ruzaha u Burundi abo bwita abanyabyaha bwifuza?

Mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yasaye u Bubiligi kubafasha bugata muri yombi abantu 12 ngo bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze. Hari amakuru avuga ko icyenda (9) mu bari kuri urwo rutonde bashobora kuba bari mu Rwanda. Nk’uko tubikesha urubuga ‘Iwacu Burundi’, abashakishwa barimo impirimbangi z’uburenganzira bwa muntu […]Irambuye

Kuri iki cyumweru ‘Rwanda Half Marathon’ irazenguruka Kigali

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2015, i Kigali hateganyijwe irushanwa ryo kwirukanka ku maguru ryiswe ‘Rwanda Half Marathon’ ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri. Iri rushanwa rikazabanzirizwa n’abasiganwa bishimisha “Run For Fun”. Nk’uko Visi-Perezida w’iri shyirahamwe Kajuga Thomas yabitangaje, ngo iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo guha amahirwe abakiri bato, ndetse n’abasanzwe basiganwa ku rwego […]Irambuye

Mugesera na Avoka we Rudakemwa bageze mu rw’Ikirenga bajurira

*Me Rudakemwa yaciwe ihazabu inshuro eshatu. Zose hamwe yaciwe 1 400 000Fwrs; *Mu rw’Ikirenga yemeye ihazabu yaciwe inshuro imwe gusa ndetse ko yayishyuye; *Ubushinjacyaha bwatunguwe n’ibyatangajwe n’Avoka wa Mugesera; *Mugesera we ngo ibyakurikiye icyo ari kujuririra bikwiye guteshwa agaciro. Mu rubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Dr Mugesera wajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru cyo kutumva umwe mu […]Irambuye

2014-2015: Ubushinjacyaha bwatsinze 92,9% bya Dosiye bwaburanye

Ni imibare umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza yatangaje ko bishimira cyane kuko ngo bazamutseho 5% ugereranyije n’uko bari bakoze umwaka ushize wa 2013-2014. Avuga ko gutsinda imanza ari intambwe bateye nyuma yo guhugurirwa akazi abashinjacyaha mu gihugu bakora. Ni ibyo batangaje mu nama yabahuje uyu munsi igamije kwisuzuma. Richard Muhumuza yabwiye itangazamakuru ko muri rusange muri […]Irambuye

Tanzania: Magufuli wa CCM ari imbere mu majwi y’uduce 3

Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye

Saddam na Kadhafi iyo baba bariho Isi iba ari nziza

Donald Trump, umuherwe uhatanira kuzayobora igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku ruhande rw’Abarepabulikani (Republican Party), yatangaje ko isi iba ari nziza cyane iyo Saddam Hussein wayoboraga Irak na Mouammar Kadhafi wayoboraga Libya iyo baba bakiriho, yabivuze mu kiganiro cyatambutse ku cyumweru. Trump yagize ati “Mbere, muri Irak nta terabwoba ryahabaga.” Asubiza umunyamakuru wa […]Irambuye

Nyuma yo kunganya na Kiyovu ubu AS Kigali niyo iyoboye

AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana kuri iki cyumweru yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino utabonetsemo igitego. Amakipe yombi yahuriye ku kibuga yitorezaho kuri Stade de l’Amitie ku Mumena wa Nyamirambo. Kiyovu  yakinaga idafite abatoza bayo kuko umutoza mukuru Seninga Innocent yagiye gukomeza amasomo yo gutoza iburayi, mu gihe na Kanamugire Aloys umwungirije nawe arwaye bikomeye, […]Irambuye

Muri Rwanda Cycling Cup umukinnyi yakoze impanuka yitaba Imana

Updated 26/10/2015 10hAM : Kuri iki cyumweru ubwo abakinnyi basiganwaga mu makipe mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu gace ko kuva Rubavu bagana Kigali, umukinnyi Yves Kabera Iryamukuru yakoze impanuka ikomeye ageze i Shyarongi ahagana saa saba maze yihutanwa ku bitaro bya Kigali CHUK ariko birangira ashizemo umwuka. Iryamukuru w’imyaka 22 gusa yakiniraga ikipe […]Irambuye

Rayon Sports iguye miswi na APR FC 0 – 0

Mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu amakipe yose yanganyije, umukino wari utegerejwe cyane ni uwa Rayon Sports nazo zanganyije n0-0 kimwe na Police FC inganya na Sunrise 1-1. Rayon Sports yakinaga idafite umutoza David Donadei wahagaritswe icyumweru ashinjwa kugumura abakinnyi, ariko uyu mugabo yagaragaye yicaye mu bafana, ikipe itozwa […]Irambuye

en_USEnglish