Digiqole ad

Igiciro kibi ku byo Africa yohereza bizagabanya umuvuduko w’ubukungu

 Igiciro kibi ku byo Africa yohereza bizagabanya umuvuduko w’ubukungu

Ku cyicaro cya Banki Nyafurika itsura Amajyambere ADB muri Cote d’Ivoire

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigega cy’imari ku Isi (FMI) bwagaragaje ko ubukungu bwo ku mugabane wa Afurika buziyongera ku kigero cya 3,75% muri uyu mwaka, ni cyo kigero cyo hasi kizaba kigaragaye kuri uyu mugabane mu myaka itandatu ishize.

Ku cyicaro cya Banki Nyafurika itsura Amajyambere ADB muri Cote d'Ivoire
Ku cyicaro cya Banki Nyafurika itsura Amajyambere ADB muri Cote d’Ivoire

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iri gabanuka ry’umuvududo w’ubukungu muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rizaterwa no kugabanuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol n’ibindi bicuruzwa byoherezwa hanze n’igabanuka ry’umuvuduko w’ubukungu bw’U Bushinwa.

Kugabanuka k’umuvuduko w’Ubukungu mu Bushinwa byagize ingaruka ku mugabane wa Afurika kuko iki gihugu ari cyo giteye imbere gikorana ubucuruzi bwo hejuru n’uyu mugabane.

Afurika ikoresha cyane ibikoresho bitunganyirizwa mu nganda z’U Bushinwa.

Nigeria, Angola n’ibindi bihugu bikize cyane kuri Petrol muri Africa na byo bizahura n’ikibazo cy’igwa ry’ibiciro, kuko byagabanutse ku kigero cya 50% mu mwaka urangiye, ngo akagunguru ka peteroli kari munsi y’Amadorali ya Amerika 50.

Uretse ibihugu bicukura bikanagurisha Petrol, ibishora amabuye y’agaciro nabyo byagezweho n’ingaruka z’igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Gusa ariko raporo ya FMI itanga icyizere ko mu mwaka uza, ubukungu muri Africa yo munsi ya Sahara, bushobora kuziyongera kuri 4,25%.

Ikigaga cy’imari ku Isi cyahamagariye ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka byose kugira ngo bibashe guhangana n’iki kibazo kitoroheye umugabane.

FMI ikaba ishishikariza ibihugu bya Afurika kugerageza kugabanya ubusumbane bw’imishahara bukabije cyane, no gushyiraho uburinganire bw’ibitsina, ngo nibwo ibihugu bizagerageza kubyitwaramo neza.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish