Digiqole ad

REG yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo nk’iki cyo muri Israel

 REG yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo nk’iki cyo muri Israel

Ron Weiss ashyira umukono ku masezerano.

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu, REG kuri uyu wa kane cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gikora imirimo nk’iyi cya Israel kitwa Israel Electric Corporation Ltd (IEC). Aya masezerano ashingiye ku gufasha REG mu buryo butandukanye kongera amashanyarazi mu Rwanda.

Umuyobozi wa REG Jean Bosco Mugiraneza ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa REG Jean Bosco Mugiraneza ashyira umukono ku masezerano

Ron Weiss umuyobozi wungirije w’iki kigo cyo muri Israel ushinzwe ibya ‘engineering’  yatangaje ko mu gufasha ikigo cya REG nabo hari ubumenyi bazunguka kandi bazaha ibitekerezo byinshi ikigo cya REG mu bijyanye no kongera amashanyarazi mu gihugu.

Amasezerano hagati ya REG na IEC Ltd ashingiye ku gufasha REG mu bijyanye na tekiniki, gukwirakwiza no kongeera ingano y’amashanyarazi ari mu Rwanda.

Aya masezerano arareba aho u Rwanda ruvana amashanyarazi nko mu mushinga wa Gaz methane, thermal(HFO & LFO), mu bijyanye no kuzana ibikoresho, kubaka, gusana, kureberera imirimo, gukora data base y’ibikorwa byose, raporo z’imikoreshereze y’imari n’ibindi mu by’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.

Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi w’ikigo cya REG yatangaje ko iki kigo gifite inshingano ikomeye yo kugera kuri 563MW z’amashanyarazi akenewe(ubu u Rwanda rufite 161MW), ko aya masezerano agamije gufasha REG kugera kuri iyo ntego.

Mugiraneza yagarutse ku kibazo cy’amashanyarazi abura hamwe na hamwe avuga ko akiri macye kuko amazi (niyo atanga amashanyarazi menshi, 91MW) atariyongera bihagije nyuma y’igihe kinini cy’izuba kuko hashize iminsi micye imvura itangiye kugwa.

Mugiraneza ati “Inkuru nziza ni uko umushinga wa Kivu Watt ubu watangiye gutanga amashanyarazi n’ubwo ukiri mu igerageza, ejo(kuwa gatatu) nimugoroba mu gihe cy’amasaha atatu watanze 7MW, mu minsi iri imbere nta gushidikanya ko uriya mushinga utangira gutanga amashanyarazi menshi.”

Ikigo cya Electric Corporation (IEC) nicyo gikomeye mu bitanga amashanyarazi muri Israel gitanga 13 248MW batanga kuri 99,85% by’igihugu cya Israel, ubuyobozi bwa REG bukavuga ko buzungukira byinshi mu bufatanye n’iki kigo gikomeye mu by’amashanyarazi.

Ron Weiss ashyira umukono ku masezerano.
Ron Weiss ashyira umukono ku masezerano.
Weiss avuga ko mu gufasha REG kugera ku ntego zayo nabo hari byinshi baziga
Weiss avuga ko mu gufasha REG kugera ku ntego zayo nabo hari byinshi baziga
Mugiraneza aha impano REG yageneye ikigo cya IEC Lt bagiye gufatanya kongera amashanyarazi mu Rwanda
Mugiraneza aha impano REG yageneye ikigo cya IEC Lt bagiye gufatanya kongera amashanyarazi mu Rwanda

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish