Digiqole ad

Human Right Watch si iyo kureberaho intambwe y’u Rwanda – Mushikiwbabo

 Human Right Watch si iyo kureberaho intambwe y’u Rwanda – Mushikiwbabo

Louise Mushikiwabo aganira na DeutcheWelle

Aho ari mu ruzinduko rw’akazi mu Budage Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Deutsche Welle  yanenze bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nk’igikoresho Abanyaburayi bashyizeho ngo gicire imanza Abanyafurika, yavuze kandi ko umuryango Human Right Watch utagiriweho kugenzura intambwe u Rwanda rutera mu miyoborere myiza.

Louise Mushikiwabo aganira na DeutcheWelle
Louise Mushikiwabo aganira na DeutcheWelle

Umunyamakuru Tim Sebastian yabazaga Minisitiri Mushikiwabo kugira icyo avuga ku birego bikunze gushinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gutambamira abanyamakuru no kuba Perezida Paul Kagame ngo ashaka manda ya gatatu.

Ubwo yabazwaga ku by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Umushikiwabo yashinje uru rukiko kubogama no kuba igikoresho cy’Abanyaburayi kigamije kuyobora uko politiki igomba gukorwa muri Afrika.

Yagize ati “Ninde utashyigikira ubutabera mpuzamahanga? Ariko igihari ni uko; kuba ufite uruhu rwera cyane bisa no kuba utagira n’ibyaha/inenge.”

Uyu munyamakuru yanamubajije ku birego bya Human Rights Watch (HRW), ndetse n’iby’ibiro bya Amerika na Reporters without Borders, bishinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu no gufunga abanyamakuru.

Tim Sebastian yongeyemo ko ‘abarebera ibintu hafi, basanga Perezida Paul Kagame, ashobora kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo yongere kwiyamamariza indi manda ya gatatu ariko itavugwaho rumwe.’

Mushikiwabo yanenze ibivugwa na Human Right Watch, ati “Sinemera Human Rights Watch nk’umunzani upima iterambere (mu miyoborere) mu Rwanda.”

Umunyamakuru yongeye kuvuga ku byatangajwe na Steven Feldstein mu biro bya Amerika nyuma y’aho umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, yakatirwaga gufungwa imyaka 25 bitewe n’ibyaha yahamijwe n’urukiko, ko ahangayikishijwe n’uko gufungwa ndetse ngo hakaba habaho kubangamira abanyamakuru mu Rwanda.

Mushikiwabo ati “Ibi birego bikoreshwa mu buryo bwo kuzuza neza imvugo isanzwe ikoreshwa mu kuvuga ku Rwanda.” Yongeho ko umuryango udaharanira inyungu nka Reporters without Borders, udakoze raporo nk’izo, waba waracyuye igihe.

Minisitiri Mushikiwabo yasabwe kugira icyo avuga ku ijambo rya Perezida Barack Obama uherutse kuvuga ko muri Africa abayobozi batinda ku butegetsi bigateza ingaruka mbi, no kuvuga kuri manda ya gatatu y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda.

Mushikiwabo yagize ati “Perezida Obama cyangwa undi wese, bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka. Umwanzuro uri mu Banyarwanda. Nibo bazi icyo bashaka n’ushobora kubategeka, bakabivuga.”

Abajijwe niba atekereza ko hagomba kubaho kureka abayobozi bose ntibakurikiranwe kandi bakaguma ku butegetsi imyaka indi igataha, yasubije abaza ati “Ni icyaha kuguma ku butegetsi? Ni icyaha? Mu ruhe rukiko?”

Minisitiri Mushikiwabo ari mu ruzinduko rw’akazi mu Budage aho abonana n’abantu batandukanye barimo abagore bavuga rikijyana muri Politiki no mu ishoramari, ndetse n’abandi bashoramari batandukanye.

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • ntekereza ko uburenganzira bwa muntu bugomba kuza mbere yiterambere rya muntu .

  • Yego Edoward, ubivuze neza. Gutera imbere se uburenganzira buhonyorwa, mumitima nta kigenda kubera ihonyorwa ry’uburenganzira tuvutswa byo bimaziki. Barakwicira wabaza ukarindagiiiizwaaaa, none ngo ngwiki. Gufata abantu nk’inka ngo baaaa. Turabiiiizi wa mugani wawamutwa..

  • Abategetsi b’u Rwanda icyo bazwiho ni ukwikirigita bagaseka nta kindi. Ariko umuturage yagorwa yagorwa. Nanjye narize ariko iby’itegekonshinga mbimenye aho batangiriye guhimbira abaturage ngo banditse basaba kurivugurura.

  • Iki kiganiro nakirebye cyari kigoye, ibibazo bikarishye n’ibisubizo biteye impungenge. Nabonye aho umuntu ahakana ibintu bifitiwe ibimenyetso, bizwi n’isi yose! Politiki si ikintu bagenzi banjye!

  • @Kakule na Abe kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda no kumva ko bukora nabi ntacyo mwe byabagezaho mu gihe hari records z’ibyiza byinshi bumaze kugeza ku baturage.
    Nubwo bwose politics na leadership y’u Rwanda itaba iri clean kurusha izindi zose ariko hari byinshi cyane bitangaje byagezweho mu myaka 21 ishize.

    Kakule uvuga ngo bahimbiye abaturage wowe nta byinshi numva nakubwira uretse kuguseka gusa!!! Ushobora kuba utari mu Rwanda cg niba unahari udatembera ngo uganire na rubanda wumve uburyo bakunze Perezida wabo. Ubimenye ntabwo watinyuka kuvuga ayo ya ndongo.

    Abe we ibimenyetso bizwi n’isi yose ushaka kuvuga ni ibihe? wabishyiriye inkiko se? Nako CPI yashyiriweho abanyafrika hahahhha

    Sakwe sakwe gusaaaaaaaaaaa!! Kora sha witeze imbere muve mu bugambo budatanga na 1000Frw

    • Biteye impungenge kumuntu wize nka Mushikiwabo muri make avugako niba Karegeya yarapfuyeko ntacyo bimubwiye Ngo nuko yagambaniraga igihugu.Ese umuntu utavugarumwe na leta agomba kwicwa?

    • @ Victor, ndazi ko mu mutima wawe utemeranya n’ibyo wanditse kuko uhemberwa gusenya ibitekerezo by’abandi. Sinakurenganya kuko nta handi ukura amaramuko.

  • Hano ndabona hari ibipinga byinshi bizi kwandika amaranga mutima gusa. Abicwa,abahohoterwa niabanyamanyanga kuko ukurikiye icyo leta igusaba ntawakugirira nabi. Ariko uzanye izo ngega bitekerrzo zisubiza abanyarwanda mwicura burindi ntakindi kigukwiye uretse gupfa gusa. Ibyo mwakoze ntibizingera. Muragapuuuuuuu

  • Muri iki kiganiro, umunyamakuru yerekanye ko mu rwanda uburenganzira bwa muntu buhonyorwa. Yerekanye ko nta bwisanzure mu itangazamakuru; ikindi yerekanye ko guvernoma y’u Rwanda ihagarariwe na Mushikiwabo itemera critcs. Mushikiwabo ntiyasobanukiwe ko umuntu umubaza akora akazi ko kumubaza ibyo abantu bamwe na bamwe bibaza. Yagize ngo arimo kuganira numuntu baziranye. Let us be serious, she was not diplomat at all. She was only talkative,

    • @Mutesi, wareba kure wareba kure, sha burya harimo abantu batazwi bashishoze peeee. Arasubiza ntakideplomatie shwii. We ntanashyiramo n’uburyarya basi. Aravugisha inani na rimwe kdi wakumva ukumva ashimangira ibyo bamubaza aho atabiciye iruhande cga ngo ahake uko yabicurika wenda amubwire utuntu twubwenge twamucanga nawe akabura ikindi yamubaza. Ni la diplomatie interne ni l’externe, byose “néant”.

  • Umuseke, mushyireho link ushaka abyiyumvire. Birababaje.

  • Ubangamira umudendezo w’ u Rwanda agomba gukubitana n’inkuba itagira imirabyo, niko byahoze niko bimeze niko bizamera.

    • ntiwibagirwe ko ariko bizahora

  • wowe wiyita victor,ntukabeshye twese turi mu gihugu, uretse ko wowe wishakira ibirayi ngo batakwirukana ku kazi, ariko ntawuyobewe ko mu Rda nta burenganzira bwa muntu buhaba, ubu se uriya mucecuru mwahaye 5000fr ngo avuge ko ingingo ya 11 ihinduka atanayizi akavugishwa, nibyo uheraho uvuga ko Kagame akunzwe?ninde uyobewe ko ubihakanye warara muri rweru.gutera ubwoba abaturage nibyo wowe nibyo bikwereka ko akunzwe? ubu se ibyo inteko iri gukora aba depute bayobewe ko bidakwiye? ariko kuko bifuza ko ejo bwacya bafunga umwuka bagatora iteko nshinga ry’umwihariko ku muntu umwe!!

    • Mimi ibyuvuga nukuri wongereho nabariya bantu bari imbere yambasade ya UK ngo barashaka Karake wabo,bababaza icyo bari kwamagana bakavugango bari kwamagana abadage kandi byanditse imbere kugipangu.Abandi ngo barikwamagana abafaransa.Urumva abobantu koko aribo bibwirije bikabavana mungo zabo?

  • Uwakumva ibyo bamwe bavuga yagirango u Rwanda ntirukibaho! Ariko buriya barababeshya nabiriya bihugu byitwa ko byateye imbere ntugirengo wabangamira umutekano wabyo ukarara mu Isi! Gusa icyo baturusha nuko abaturage naho bateye imbere mu gukunda ibihugu byabo. Naho twe ni ukudushuka tugatemagurana ngo ni democratie ariko barababeshya. Nikimenyimenyi muzababaze niba barageze aho nageze kubera umuhoro cga amasasu?? Ubuse ko mwirirwa musebanya aho mwahereye nibura ibyo mwita amahoro mwarabibonye? Ngaho ibaze unisubize? Abanyarwanda nibashaka ko igihugu cyabo gitekana bizakunda ariko nimunashaka ko kidatekana nabyo bizaba uko, gusa kuryama no gushyushya imitwe niyo agenda y’abashuka!

  • Uzabaze se ibyabaye kuri Edward Snowden?
    Baza se ibibera muri gereza ya Guantanamo?
    Nonese Human Rights Watch ho ntihazi cga sikwisi?

Comments are closed.

en_USEnglish