Digiqole ad

Perezida wese uzatorwa 2017, yahawe manda imwe y’imyaka 7

 Perezida wese uzatorwa 2017, yahawe manda imwe y’imyaka 7

Inteko Rusange y’abadepite ikurikiranye ibisobanuro kuri raporo y’ibyahinduwe mu Itegeko Nshinga rivuguriye

*Umushinga mushya w’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite bari mu Nteko,

*Uyu mushinga urimo ingingo ya 172 iha Manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 Perezida wese uzatorwa muri 2017,

*Perezida watowe nyuma ya 2017, nasoza iyi myaka 7, azaba yemerewe no kwiyamamaza muri Manda y’imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa inshuro imwe,

*Iyi myaka 7 si iyagenewe Perezida Paul Kagame gusa nk’uko bamwe babitekereza, n’undi bazahangana (niyiyamamaza) agatsinda azayiyobora,

*Paul Kagame yemeye cyangwa akanga kuziyamamaza, kuko ntacyo aravuga kuri iyi ngingo, nta bwo bizahindura ibiri muri uyu mushinga watowe,

*Sena yonyine niyo ishobora guhindura zimwe mu ngingo 177 zigize umushinga w’Itegeko Nshinga watowe n’abadepite.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille nyuma y’aho Abadepite 75 bari mu Nteko rusange batoye 100% umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, aho ingingo ya 101 iteganya ko Manda z’Umukuru w’igihugu ari imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa rimwe, ariko ingingo ya 172 igaha amahirwe Perezida uzatorwa muri 2017, yo kuyobora indi myaka 7 yiwe iy’ibikorwa, nyuma hazakurikizwe ibivugwa mu ngingo ya 101.

Perezida w'Inteko umutwe w'Abadepite na ba Visi Perezida bamwungirije mu kiganiro n'abanyamakuru
Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite na ba Visi Perezida bamwungirije mu kiganiro n’abanyamakuru

Hon. Mukabalisa yavuze ko mu kuvugurura iri Tegeko Nshinga hagendewe ku busabe bw’abaturage, ahanini ku cyifuzo cy’uko bashakaga ko Perezida Paul Kagame yahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza.

Abanyamakuru babajije impamvu Abadepite bahisemo kugena Manda y’imyaka 5 yiyamamarizwa indi nshuro imwe, kandi hari abaturage benshi bavugaga ko Perezida wabo bamukeneye igihe cyose azaba afite imbaraga. Umwe mu banyamakuru ati “Ese ubwo hubahirijwe ibyifuzo by’abaturage?”

Mu gusibiza, Hon Mukabalisa, yagize ati “Abaturage bari basabye ko Perezida yakomeza kubayobora ariko bakavuga ngo ntibibe igihe cyose, niyo mpamvu twashyizeho mu ngingo ya 101 Manda y’imyaka 5 yongerwa inshuro imwe, ariko hariya twavuze ko uzatuyobora nyuma ya 2017 afite manda y’imyaka 7. Ubwo rero ibyifuzo by’abaturage byarubahirijwe kuko bavugaga ngo inzitizi ziri mu ngingo ya 101 zibabuza kongera kumwitorera, tuzivanyeho, turafungura.”

Abanyamakuru babajije uko byagenda mu gihe Perezida Kagame nyuma ya 2017, yaba avuze ko ataziyamamariza kuyobora igihugu.

Mu gusubiza iki kibazo, Hon Mukabalisa yagize ati “Imyaka 7 ntabwo yashyiriweho Perezida Kagame wenyine, nk’uko mubivuze ntabwo aremeza ko aziyamamaza, ubwo ni ugutegereza akabivuga, akaziyamamaza hamwe n’abandi, itegeko rirabimwemerera, kuko itegeko ntabwo rihindurwa k’ubw’umuntu umwe. Nk’uko babibabwiye, mu mahame twateguye Itegeko Nshinga rizaramba tutazakomeza gusubiramo, ntabwo twateguye itegeko nshinga twita ku muntu umwe, twakoze ku buryo bwaguye ku bantu bose. Ntabwo twari gukora itegeko nshinga tuvuga Kagame, mu rwego rw’amategeko, ni nko kudodera umuntu umwenda, hoya dukora itegeko nshinga ku bantu bose.”

Umuseke washatse kumenya niba iyi ngingo ya 172, itazateza urujijo ku wundi Mukuru w’igihugu ushobora kuzategeka akavuga ko agikunzwe, cyangwa niba manda y’imyaka 7 nirangira, iyi ngingo izahita ivanwamo.

Hon Mukabalisa ati “Birasobanutse cyane uko iyi ngingo iteye, kuko haravugwa ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 bitangira gukurikizwa nyuma y’imyaka 7 ivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo (172), ni ukuvuga ngo uwo ariwe wese azakora ino myaka 7 noneho hageho ino myaka itanu itanu.”

Iyi ngingo ya 172 iteganya iriya myaka 7 ku uzatsinda amatora ya Perezida mu 2017 ngo ishingiye ku bikorwa na gahunda za Leta nka EDPRS II, Vision 2020, gahunda z’ubuzima no kubaka ibikorwa remezo zatangiye kandi ngo zigomba gukomeza zigasozwa.

Yavuze ko iyi ngingo 167 ari iteganya uko inzibacyuho y’itegeko isozwa n’uko ibishya bitangira gukurikizwa, bityo ngo nta gitangaza.

Gusa yavuze ko akazi k’abadepite atari ihame, kuko ngo Sena mu bushishozi bwayo izareba ingingo ku yindi hakagira ibyo ishobora nayo guhinduramo.

Uyu munsi Inteko rusange yatinze cyane ku Irangashingiro ry’iri tegeko Nshinga, ndetse mbere abadepite banga kuritora mu bwisanzure kuko havanywemo igika kivuga ko Imana ishobora byose, gusa nyuma yo kuganira iminota 10 mu mwiherero Irangashingiro ry’umushinga ryaje gutorwa ku bwiganze busesuye.

Uyu mushinga w’itegeko nshinga rivuguruye uzaba ugizwe n’ingingo 177, hakaba hiyongereyeho ingingo eshanu ugereranyije n’Umushinga wa mbere wari watangajwe ugizwe n’ingingo 172.

Itegeko nshinga rivugururwa ni iryo muri Kamena 2003 ryari rifite ingingo 203. 

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga, Dr Iyamuremye Augustin asobanura ibiri mu ngingo ya 172
Perezida wa Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga, Dr Iyamuremye Augustin asobanura ibiri mu ngingo ya 172
Byasabye ko abadepite babanza kuganira mu kiruhuko gito cy'iminota 10 kugira ngo bumvikane ku gutora irangashingiro ry'umushinga ritarimo Imana
Byasabye ko abadepite babanza kuganira mu kiruhuko gito cy’iminota 10 kugira ngo bumvikane ku gutora irangashingiro ry’umushinga ritarimo Imana
Inteko Rusange y'abadepite ikurikiranye ibisobanuro kuri raporo y'ibyahinduwe mu Itegeko Nshinga rivuguriye
Inteko Rusange y’abadepite ikurikiranye ibisobanuro kuri raporo y’ibyahinduwe mu Itegeko Nshinga rivuguriye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Ariko ko byabananiye mwabitertse mwese mukegura ko ubwo butwari abanyarwanda babubashimira aho gukomezeza kwiha rubanda koko? Njyewe narumiwe gusa.

  • Sha mwa badepite mwe, niba mu mitima yanyu muri bazima, ibyo mukoreye next generation bizabagaruka ! Shame on you !!!!!

    Gukorera inda byo mbonye ko ari bibi kabisa ! Nyuma ya 1994 , mbonye Imana ikomeje kudutiza ubuzima, nari mfite icyizere ko abanyarwanda tutazongera gukora amakosa agusha mu cyobo u Rwanda ndetse bikagora abana bacu kuzabona igihugu cy’amahoro, none dore “non sens” y’aba badepite.

    Mfashe icyemezo abana banjye bazabe abanyarwanda ariko ntibazarukuriremo ( birababahje gufata icyi cyemezo !!!).

    Mujyire Amahoro

    • @ simbiza

      Nari ngizengo ugiye kwiyahura naho ni ukudatuma abana bawe bakurira mu Rwanda? Ibyo tu? N’ubundi byavuzwe kenshi ko u Rwanda atari gereza none mugende rwiza tuzabona mugaruka!

  • Ikinyoma ni kibi kiragatsindwa! Reba uyu ngo ni Dr Iyamuremye uko areba, wagira ngo agiye kwiruka! Imana igira amabok!

    • Hahah bbabyita urwicyekwe! Ibyo muri Africa biransetsa nkagagara pe.hahahahahahhhh

    • Nasetse natembye . HAAAAA!!

  • mbega dega. Inzibacyuho se badukanye bayizanye bate? ubu se turi mu bihe by’amage cyangwa iby’icuraburindi nk’iryo twarimo nyuma ya genocide yakorewe abatutsi. ngo imyaka rindwi yinzibacyuho. Ese nibura iyo mwemeza ko abanyarwanda bashaka Kagame bikarangira ko tunamukunda aho gukora amahano mu mpapuro gutyo. mwari kuvuga ko muri democratie witorera uwo ushatse nigihe ushatse ibya manada mukabireka. ubundi HE kagame twamutora pe. Ariko ibyo mwanditse biracuramye cyane cyane rwose. mwashyirishijemo Kagame kuko bigaragara ko ariwe mwaritoreye. Izo mpapuo mwakoze rwose amateka azabibagayira muri iki kinyejana. Muteze umutego HE

  • Njyewe ikibazo ngifite kururiya mandat y’imyaka 7 ngo yiswe iy’INZIBACYUHO. Icyuho aba badepite bavuga baziba nikihe? icyo twabasabye nukuvanaho umubare wa za mandat ntakindi. Ibindi mwakoze rwose n’ubukunguzi.

  • ibi bintu nsomye nibyo se cg ndarota! igihugu cyiyubashye nku Rwanda ndakeka ataricyo kirimo gukorerwaho ubufindo nabantu wagira ngo ntibakandagiye mwishuri. cyokoze mugiye kubaka izina kwisi yose. mbiswa ma!!!!

    • Hahahh sha nawe winsetsa.ni ryari ubufindo butagikorewemo?nta gishya ma.ibyo Mushikiwabo avuga ntabwo uyoka?

  • Mfite isoni zo kwitwa umunyarwanda!

  • ko amashuri mwayongereye ngo twige tugakqrishya ubwenge mwaretse kudutekererreza nk’ibitambambuga koko? ubu ibi mwebwe ntibibateye isoni kuvangavanga itegeko nshinga bigeze hariya koko. ahaaaa nzabandora

  • Narinzi Ko Umuntu wese Wize Akitwa Doctor Agomba Kuba afite Ubwenge Buzima…
    Inda Izarokora.

    • Ubwenge muri guverinom?wishinyagura disi.hahaha

    • ubu nkawe bakubwiye ngosobanura ibikubiye muriryotegeko nshinga ntanibyo wiyiziye, mwagiye mubanza mugasoma, mugasobanuza mukabona kuvuga ubusa

    • Hajya harimo bangahe ?(Doctor ?)

  • Aba badepite ndabemeye tu, badukoreye ibyo dushaka

  • Nshyigikiye ko Kagame yakomeza kutuyobora…, ariko uburyo bikozwemo ndabugaye nta kantu ku bwejye bikoranywe.

  • Ariko se iyo bavuga bati perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Perezida ucyuye igihe ashobora kwitoreza iyindi manda. Ndabona byari kuba bihagije niba koko mwizeye koko ko abaturage b’ u Rwanda tumaze kumenya icyo dushaka nk’uko bivugwa tukaba tugeze ku rwego rwo gusaba ko umukuru w’igihugu uyu n’uyu akomeza. Bivuze ko dufite n’ ubushobozi bwo kumubwira ngo sigaho binyuze mu matora. Igisubizo cy’iki kibazo abadepite bagitanze bahinyuje ibivugwa bafite ubwoba. Bivuze ko niba mukunda u Rwanda rero murekeraho ibisanzwe nta mpamvu y’iri curikiranya.

  • Hahahahhhhaha ibyo muri Africa ntibisiba kunyisekereza kuko ugiye kurakara ho wata umutwe.reka nibwirire umuseke nti murakoze kandi mukomeze ubunyamwuga.izi comments mbona hano zinenga ibi byatowe ntazi ibyo aribyo ari ku igihe.com ntazo bahitisha.nukuri umuseke muri les hommes nimwe mwari mukwiye kuba mu mwanya wabariya badepites.

  • Ariko se buriya perezida we aziyamamaza agendeye kumategeko ameze kuriya? ndiwe nabaha ibyanyu nkajya kwiruhukira.

  • Iyi Nteko nshingamategeko y’u Rwanda iyobowe n’umugore ikoze amateka ku isi peeee. Nibiba ngombwa ko abahanga mu bya “jurisprudence” mu gihe bigisha abanyeshuri babo, batanga ingero kuri za constitutions ziteye urujijo ku isi, bazajya batanga “reference” kuri iyi “constitution” nshya yo mu Rwanda (niramuka yemejwe).

    Rwose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turamukunda peee (ntabwo ari uburyarya), ariko ibyo aba badepite bamukoreye, bizandikwa kandi binavugwe mu mateka y’isi. Kandi abazaramba kuri iyi isi, muzabibona, muzanabyumva, nubwo ntaragura bwose.

  • Biratangaje ariko biranababaje, kubona igihugu cyiyubashye nk’u Rwanda cyari kimaze kugira ishusho nziza n’igihagararo cyiza mu ruhando mpuzamahanga, kigiye kuba iciro ry’imigani kubera ingirwa-badepite zitoye Itegekonshinga riteye urujijo kariya kageni.

    Ndisabira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu bushishozi bwe no kureba kure tumuziho, kuzifatira umwanzuro ku giti cye, atitaye kubyo baba bamubeshya byose, kuko bamwe muri bariya baritoye ndemeza ntibeshye ko ari ba bihehebihuma-bitavuga, bakaba na ba nyihereibyanjye-nigendere.

  • Benshi twifuza Kagame indi mandat ariko ibi byakozwe bikojeje isoni. Unbelievable!

  • Ndi nka HE KAGAME bwacya nsesa inteko nkirukana uwagize uruhare mwiyi nama wese nta mperekeza kuko haherekezwa uwakoze (umukozi) bo ntacyo bakoze uretse kumuteza ab’isi , ubundi nkasimbukira kuri radio nkatumiza byihuse abana basohe kalinuza mu mategeko nkabashyira mu nteko nkabegereza icyifuzo cy’abarwanda bityo bakanonosora mu buryo bw’ubwejye buhanutse.

    Iba binaniye abaminuje hagishwe inama inaratibonye z’intwari zayoboye urugamba rwahagaritse genocide kuko zizwiho gupanga imipango mizima yu bwejye high commandor yayoboye RPA iki kibazo yakibonera umuti urimo ubwejye buhanitse.

    Sinon tugiye kwiteza ibigarasha !!!

  • Aba badepite baradusebeje. iyo urebye ibyo bakoze nta bwege burimo na gake. inzibacyuho yo yandangije pe. Sena rwose ntizabyemere nkeka ho harimo iararibonye barasomye kurusha bamwe mu badepite batanagira na diplome ya A2 kandi bakaba muri bureau politique y’Inteko

  • all we need is peace and security…ibyo bindi mwivugisha bya democracy numurengwe…perezida kagame urinararibonye kandi ukunda igihugu pe, ibyo mbibonera mumagambo, mumikorere yawe. ayamahirwe dufite tuyacyinishije babantu mwe …mmmh

  • Mwese muri kuvuga ibyo , murarushwa nubusa. mushatse mwatuza , mukarya akanyu mwiturije afrika nuko tubayeho. ubundi musabe imana ibahe inema yo kwemera ibyo utashobora kwemera. wamutora (KP), utamutara, waritora(itegekoinshinga) , utaritora , itegeko ndetse nawe bizatsinda mpaka.
    kandi mbonye abantu bavuga ngo HE yagira icyo akora!!!!!!!! mwasetsa nuvuye kushingura nyina pe, muceceke, muzamutore,ndetse muritore , atuyobore mpaka igihe amateka azongera akisubiramo nka 1994, abazarokoka iyo nkubiri nabo baryeho nkiyo tuzarya, nabo nibagira abayobozi batareba kure nabo bibabeho….

    gusa iherezo zibyo tuvuga ngo nibyiza yatugejejeho bizaba umuyonga,kuko tutagize ubwenge. Urugero libiya, kw’isi yose nta muntu wakoze ibyiza nkibyo kaddafi yakoze, amashuri y’ubuntu, inzu zo kubamo z’ubuntu,kwivuriza ubuntu, igihugu kidafite ideni nta rimwe …….., ariko murebe ubu, ubucene, kubura akazi , kubura amazu yo kubamo, amdeni akimereye nabi, abanyeshuri bariyishurira……….byose se muzabeshera abazungu ngo nibo babiteye? ni ukubura ubwenge bwa kaddaf ngo ashireho strategi na system yo gusigasira ibyiza ,yahemukiye igihugu cya libiya, ndetse cyane arutwa na Nyerere wagerageje guha umurongo igihugu cye nubwobakenye, icyubahiro nyerere afite kugihugu cye kaddaf ntateze kuzakigira kuko yabereye ikigwari igihugu.

    Umwanzuro wanjye nuko tugandukira abayobozi bacu, kugeza igihe imana izemerera kuduha umuyobozi mwiza nka PK,uzakora nkawe nyuma akemera kuvaho mu mahoro,agasimburwa n’abandi, gutyo gutyo…

    Murakoze

  • Inteko yakoze akazi kayo
    Ariko hari ibintu abaturage tutabatumye guhindura birimo gusiba Imana mu itegeko nshinga
    Ibyo rwose sibyo kuko a banyarwanda kuva kera na kare bazi Imana Umusumba byose.

  • Gusiba Imana mu bintu ibyaribyo byose ni ikosa rikomeye kuko niyo Perezida w’Abaperezida. Ushobora kuyisiba ku byawe nayo ikagusiba ku isi no mu ijuru.

  • Ariko ikitumvikana hano niki. Hari kubahiriza icyifuzo cy ‘abaturage, hari no kuvugurura itegeko nshinga nibyo byakozwe!! kandi singombwa ngo dukore nkuko abandi bakora cyanke bakoze, tugomba kubikora uko twumva bitunogeye igihugu nicyo abanyarwanda nta mpamvu yo kwikandagira turebera ahandi, nubundi ibyahandi mwarabonye icyo byatumariye!!!!!!!!!!!!!!

  • Iriya NZIBACYUHO y’imyaka 7 ni iyande ni iy’iki? Kuki muteganya ko nyuma ya 2017 haba inzibacyuho? murateganya intambara? Ntibifututse.

  • Iba nvise neza ;

    Kagame yayoboye igice cy’inzubacyuho asimbuye BIZIMUNGU

    KAGAME ya yoboye mandats ze 2 ubwo ni 14 years.

    Biraboneka ko KAGAME agiye kuyobora icyo bise inzibcyuho ya nyuma ya 2017 nayo ya 7 years

    Ubwo azaba ayoboye isanga 14ans + 7abs + igice cyi nzibacyuho ya Bizimungu ubwo ni hafi 23 years !!!

    Iba rero numvise neza nyuma yi nziba cyuho ya 7 years igiye gutangira 2017 ,HE KAGAME Paul azaba yemerewe kojyera kwiyamamariza indi mandat ya 5 years niyi kurikura ya 5 years nuko se bimeze cg nvise nabi ???

    Ubwo yazaba ayoboye nibuze 33 years

    Hahahaha noneho ndakanyagwa ibigarasha birisiba ndakurahiye hahahaha mbega agatego ku bwejte weeeee

  • Mugihe Nari I Nkumba mu Ngando nitegura kujya Kuri Kamuza Umugabo witwa KALINAMANDYO yatubwiyeko kuva u Rwanda rubonye ubwigenge hataraboho Gusimburana mu mahoro kdi ko biri mubyo FPR yarwaniye ngo izabigereho.
    KAYIBANDA; HABYARIMANA nibo Ba President bagiye bajyaho nyuma bagakoresha amatora; ariko iherezo ryabo murarizi.
    Habyarimana bavugagako ari umubyeyi wa bose

    Kdi ko ntawashobora kuyobora neza kwawe.
    None Na Kagame ngo mu Rwanda hose ntawakora neza nkaw.
    Iyo abantu batangiye Gufata umuntu bakamukuza cyane kugeraho bahindura amategeko muburyo nkubu abareba kure bibatera ubwoba.

    Murakoze Harakabaho U Rwanda n’abanyateanda.
    Harakabaho FPR

  • Jye nd’umwabatsi sinzi byinshi ku mategeko !!!

    Ababizi mwa bwira igihe cy’inzibacyuho kijya ho mu bihe bihe ???

    Jye nakekaga ko inzibacyuho iba mu bihe bya matage !!
    Iba ntibeshya se kuki nyuma ya 2017 biteganywa ???

    Nu buryo bwo kutuburira se duceho ko nasigaye jyenyine batampitana abanyarwanda turaziranye ntidukina !!

    • Nkuko bigaragara mubyemejwe, ubwo nukuvuga ko nyuma ya 2017 u Rwanda ruzaba ruri mu KAGA gakomeye akaba aricyo gituma bahashyize manda y’Inzibacyuho.

      Banyamategeko ndabagaye cyane, hamwe nuwo muntu muri gukorera mugiye koreka u Rwanda mubizi kandi mubishaka.

  • ni danger!

    • What a joke. Bariya ba députés ni inzirabwenge pe. Bakojeje u Rwanda isonii. Biragaragara cyane cyakoze ko bashaka guha kagame indi myaka 17 arangije ino mandat. Mbega no ukugirango ategeke kugeza afite imyaka 80! Démocratie iracyari kere cyane y’u Rwanda.

  • Egoko rero!

    Ikintu gitangaje muri byose kandi giteye impugenge niyi manda, bise INZIBACYUHO, hanyuma se icyo cyuho bari kuziba ni ikihe?

    Ibi ni ibyerekana ko ibyo mu Rwanda byose ntakigenda, n’abadepite ubwabo barabyemeje bashyiraho imyaka 7 y’inzibacyuho, impamvu nuko bazi kandi babona ko bikomeye.
    Nukuvuga ko imyaka yose Kagame amaze ategeka u Rwanda ariko haracyarimo ingorane kuburyo hagomba noneho MANDA SPECIAL y’INZIBACYUHO. Ni akumiro.
    Reka duhange amaso ibizakurikiraho.
    Mana Idufashe twese kandi Itange ituze mu Rwanda hose.

Comments are closed.

en_USEnglish