Digiqole ad

Hopital Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi aza gupfa

 Hopital Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi aza gupfa

Ku bitaro bya Rwinkwavu

Kayonza – Ku bitaro bya Rwinkwavu  bamwe mu bahivuriza baranenga serivisi zihatangirwa ndetse bakavuga ko ari zo nyirabayazana y’impfu zimwe na zimwe nk’uruheruka rw’umubyeyi wabazwe tariki 16 Ukwakira 2015 ari kubyara umuriro ukabura hakabura mazutu yo gucana moteri, nyuma uyu mugore akaza gushiramo umwuka kubera kuva. Abagore hagati ya bane na batanu bamaze gupfa babyara kuri ibi bitaro mu mezi atatu ashize. Impamvu ya serivisi mbi ngo ishobora gushakirwa ku kutumvikana no guhimana mu bayobora ibi bitaro.

Ku bitaro bya Rwinkwavu
Ku bitaro bya Rwinkwavu

Mu Rwanda imibare y’abagore bapfa babyara yaragabanutse ku buryo buzwi ku rwego mpuzamahanga, raporo y’imibereho y’abanyarwanda iherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ivuga ko imibare ubu igeze ku bagore 210 ku 100 000 bapfa babyara, ni ukuvuga 0,0021%. Ku bitaro bya Rwinkwavu ho abagore hagati ya bane na batanu bapfuye babyara kuva mu kwezi kwa munani, imibare abayobozi b’ibitaro badahurizaho.

Umuseke wagiye ku bitaro bya Rwinkwavu kumenya neza iby’aya makuru, Dr Fulgence Nkikabahizi uyobora ibi bitaro avuga ko kuva mu kwezi kwa munani abagore bane aribo bamaze gupfa babyara. Umuyobozi ushinzwe ‘maternite’ hamwe n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho (director of administration) bo bahuriza ko ari batanu bamaze gupfa.

Mu bapfuye, hari ushobora kugeza ibitaro mu nkiko

Pierre Celestin Niyonsenga ni umugabo uherutse gupfusha umugore we ku itariki ya 17 Ukwakira 2015, umugore we tariki 16 mu ijoro yari kwa muganga i Rwinkwavu aho yabazwe abyara ariko akitaba Imana ku mugoroba wa bucyeye bwaho azize gutakaza amaraso menshi. Ibi ngo biturutse ku kudodwa nabi nyuma yo kubagwa.

Niyonsenga wasigaranye uruhinja, ari mu gahinda ko kubura umugore we mu byo yita uburangare bw’abaganga.

Mu gihe ngo yariho abyara abazwe amashanyarazi yarabuze, maze habura ucana moteri kuko mazutu yayo ngo yari yashize, bituma abaganga mu kumurika bifashisha itoroshi ya telephone mu kudoda uyu mubyeyi.

Muganga wabaze uyu mubyeyi yaganiriye n’Umuseke, yemeza ko koko umuriro wabuze bikaba ngombwa ko bifashisha itoroshi ya telephone mu kumurika. Avuga ko bari bageze mu gice cya nyuma bamudoda nyuma yo kumubyaza. Agahakana ko ibi ari byo byatumye umubyeyi apfa.

Niyonsenga wapfushije, we avuga ko umugore we yadozwe nabi bigatuma akomeza kuva kugeza bucyeye ndetse umunsi wose akirirwa atitaweho.

Niyodusenga ati “Ntabwo bamukurikiranye uko bikwiye, yamaze amasaha hafi abiri ari kw’iseta n’umuriro uza kubura. Icyambabaje kurushaho ni uko bamwandikiye amaraso ntibayamuhe, ku manywa umurwaza abajije muganga ngo amuhe imiti ye aramubwira ngo agiye muri pause (ikiruhuko).”

Kuwa 17 Ukwakira umugore yararembye yoherezwa mu bitaro bya Kigali CHUK ariko nimugoroba yitaba Imana bageze hafi y’ibitaro, asize akana yaraye abyaye.

Umugabo w’uyu mugore avuga ko kugeza ubu nta kindi ibitaro biramubwira, ariko ko ateganya kwiyambaza inkiko kuko yumva umugore we yafashwe nabi nkana bikamuviramo gupfa.

Uwapfuye akurikiye abandi, bane cyangwa batatu, bapfuye babyara mu mezi atatu ashize.

 

Kutumvikana hagati y’abayobora ibitaro byaba ari byo nyirabayazana

Kuri ibi bitaro ababikoraho batandukanye baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke batifuje gutangazwa amazina bavuga ko hari uguhimana, kunanizanya no kutumvikana hagati y’umuyobozi mukuru w’ibitaro n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi (director of administration) w’ibitaro, bikagira ingaruka zikomeye ku bandi bakozi no kuri serivisi zihatangirwa.

Dr Fulgence Nkikabahizi uyobora ibi bitaro bya Rwinkwavu yabwiye Umuseke ko nta kibazo afitanye na Admin w’ibitaro Julienne Uyisenga.

Abajijwe niba ibibazo bivugwa hagati ya bombi bitaba aribyo byatumye habura mazutu yo gucana moteri muri ririya joro babaga uriya mugore wapfuye, avuga ko ibi atari byo. Uyisenga we akavuga ko atumva uburyo yasize 50L za mazutu zigashira mu ijoro rimwe kandi umuriro utarabuze umwanya munini.

Dr Nkukabahizi ashimangira ko nta kibazo afitanye na Uyisenga ‘Admin’ w’ibitaro, ko bakorana neza, gusa akemera ko amakuru avuga ko batumvikana nawe ayumva ariko ngo bikamutangaza kuko kuri we ngo asanga byaba bibabaje.

Dr Nkikabahizi ati “Ari uko bimeze (batumvikana) byaba bibabaje, ibya mazutu (kubura kwayo) byo sibyo kuko ntanibyo yigeze amenyasha kuko bitari byamurenze byari bikiri mu nshingano ze”.

Julienne Uyisenga ushinzwe ubutegetsi, abakozi n’ibikoresho we yemereye Umuseke ko hari ukutumvikana no kunanizanya hagati ye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Rwinkwavu.

Ati “Njyewe ngendeye ku mirimo nshinzwe n’inshingano zanjye, navuga ko imikoranire itameze neza. Ntabwo nikorana, mfatanya n’abandi inshingano zanjy. Ariko iyo inzu idasakaye neza abari imbere bose baranyagirwa ndetse tutirengagije ko no ku ruhande abahari bose imvura ibageraho”.

Uyisenga yongeraho ati “Hari igihe umuntu yibwira ngo ari kukunaniza ariko nawe atari gukora neza ibyo agomba gukora.

Ibitaro bya Rwinkwavu byatangiye gukora mu 1944, bifite abaganga bakuru umunani bahoraho n’abandi bane bari kwimenyereza.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Mu minsi yashyize aha havugiraga agafaranga k’abazungu abantu bose bumvaga bahakora ndetse hari haramamaye cyane mu gihugu none amafaranga y’abazungu arashize murebe ibigiye kubera Rwinkwavu !!!!!!! Ariko kuki badakora audit mu bitaro byose ngo babaze n’abakozi bishwe urw’agashinyaguro bagaraguzwa agati na ba Directeur ba chef de nursing ni gute waba ukorera kuri baranyica ugatanga umuti cg inama ku murwayi
    No guhembwa ku itariki ya 60, 65 !!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Njyewe sinumva abashaka kuyobora nyuma ya 2017 impamvu twakwemera kobatuyobora kandi ibi uruguferinga birenzurugero.

  • Ariko ibyanyu nabyo ntibyoroshye ikibazo ni ubukene mutamenyereye naho abayobozi bo bafite ibyo bapfa mutazi nuko ntamukozi waho utisimbukuruza

  • Ariko iyo muvuga gutyo ngo abaganga batanga service mbi muba mushingira kuki?? ibintu byose bipfira hejuru muri za ministeri. nkubu ntiturahembwa kuva mukwacyenda. ibyobyose bishobora gutera imikorere mibi. ahubwo muge mubaza minisante. kuko natwe abaganga twarumiwe.

  • Umuganga iyo ntakibazo afite ntiyakora nabi. ariko nkubu imishahara yacu barayigabanyije cyane namwe murabizi. none nubusabusa badusigiye kudutanga ningora abahizi. ubuse harundi mukozi numwe utari wahembwa ukwezi kwacyenda numwe uretse twebwe?? Wasiga abana barira murugo nyirinzu yagusohoye ugakora utuje??? plz ntimukadukondane ahubwo muge muvuga muti minisante ifite imikorere mibi.

  • Ariko abobantu ntibazi kubahiriza ikiremwa muntu.Abayobozi bakinira mukazi hejuru yubuzima bwabantu numva Atari abayobozi babirukane bose.

  • twiyemeje gukorera imana . naho amafarangayo ntayo pe.

  • yewe ahubwo twebwe twumiwe murikuvuga abahembwa nyuma y’iminsi 60, ahubwo mu ibitaro bya butaro umenya batazongera guhemba.umuseke naho muzahasure.

    • Dore Vision 2020 nkaba Semuhanuka.

  • Ibyahano rwinkwavu byo mubyihorere Bizakemurwa n’Imana. gusa dufite umuyobozi mubi kuva yagera kuri ibi bitaro ntakintu na kimwe kizima kikihagaragara. unyomoza aze muri human ressource yaho arebe abakozi bamaze gusezera uko bangana. Minisante nitabare igire icyo ikorera ibi bitaro naho ubundi abaturage ba kayonza ntibizere ubuvuzi!

    • Gadi ntitwemeranya aho! na HR abifitemo uruhari. Umukozi ava kwiga akazana Diplome HR akamubwirako ntakazi gahari nyamara uwo mwiganye utahakoraga akakamuha. abaozi benshi bagiye kubera ubusumbane bw’abakozi. Aho ntabizamini bigikorwa bashyiramo abava za Nyagatare gusa. nawe ibaze utava nyagatare ntakazi akibona i Rwinkwavu DH. basigaye bababwira ko badashyira muri CV ko bava Mu mutara iwabo wa HR. Hari n’umuforomo ushinzwe kubahamagara.

  • Hop Rwinkwavu we urambabaza gusa waratereranywe bihagije Fulgence we azakurimbura yaje aje akomeje kujijisha inzego yiyorobeka ngo arananizwa, umunsi ni umwe ingeso ntiryamirwa ndamwiyiziye iminsi izamugaragaza nubwo azaba yirengeje benshi.

  • ese koduherutse kubona inkuru ivugako minisitiri wubuzima aherutse guhabwa igihembo cyishimwe, kandi numva ko muri minisiteri ashinzwe harimo ibibazo byingutu binagaragarako biri guteza imfu kubanyarwandwa binzirakarengane hary’ubwo ibyo byo tubyite iki? ariko namwe mwabagangamwe reka mbagarukeho, ese kuba batabahembera kugihe nibyo bizajya bituma mwirengagiza indembe zije zibagana kimwe mubituma zikurizamo nogupfa. es’ubundi ubwo mwebwe murumva ntabugome mufite mukazi kanyu mushinzwe gukora. aha nabagira inama yokureka gutura umujinya abatagize aho bahurira nimishahara yanyu mwabagangamwe, kandi mwibukeko umuturage abayishyuye umusanzuwe w’ubwisungane mukwivuza, ntabwo muba murimo kumuvurira kubuntu, mubyukuri umuntu ababwiyeko hasigaye hariho abaganga batakirwangwamo ubumuntu ahubwo barangwa nokwishakira agafaranga, nukuri ntaho yaba ababeshyeye pe.

  • Abasangira ubusa bitana ibisambo tu

  • Minisante iri muri echec ntakizima kuko ibitaro byose byuturere abayobozi uko bagiye babisimburanaho babigize akarima.Admin wa wa hopital kibagabaga atarasezera yafatanye yafatanye mumuhogo na Directeur!!!!! dore nawe aho hop kibagabaga bapiganira umwanya wa maintenance kandi hari umaze amezi 4 akora barangiza bakadutesha umwanya!!!! Bivugwa ko utari umunyamurenge udashobora kuhabona akazi!!!. Cyakoze birababaje kuko uyu muyobozi wabyo ariwe dr sebatunzi yayoboye ARBEF nayo avamo amacakubiri ari yose!! Bamujyana kabgayi akurwayo nubujura abapadiri bamwirukanye nanubu afiteyo urubanza. Nyuma yibyo bamuzanye konona hop kibagabaga!! Ngaho kwiga gutwara imodoka akoresheje imodoka zibitaro nibindi byinshi

  • Mwe murasetsa cyane!! ubushize hari uwatanze igitekerezo avugako uyu Director ashobora kuba afite imbaraga mvajuru cyangwa se mva kuzimu. none se nawe urumva umugabo usezerera abakozi makumyabiri icyarimwe abifashijwemo na Minisitiri urumva yabuzwa niki gukora uko ashoboye ngo ajye yirenza abo badahuje intekerezo. kera najyaga numva bavuga ngo abantu banga igihugu nkabihakana, none se Fulgence mubona ari inkundarwanda cyangwa se ni inyanga…
    Mumbabarire mbabwire icyo mbivugiye: uyu mugabo uhora akoresha abantu kuri stress aba ategereje ikihe gisubizo kizanyura abanyarwanda? Mugere muri Equipe ya M&E, hakoramo abakozi bangahe? si babiri? umwe umeze nk’ikigorofani mbona nawe byaramucanze ngo ni Data Manager ukora byose?ahubwo nawe araje yicwe na surmenage apfe amarabira nka wa Muganga uherutse kuhapfira yaraye mukazi. ese umwanya wa Sante communautaire umaze imyaka ibiri ukorwa na Kamali wo Ukorwa ute? Murebeko communaute ya Rwinkwavu itapfuye? yewe ni muceceke niba Minisitiri adashoboye gukuraho Uriya Director azakurwaho na Nyakubahwa President Paul Kagame nasura Akarere ka Kayonza.
    Igituma atumvikana na Admin ntimugire ngo hari ikindi ni uko babona azatuma bagwa muri gereza kubera telephoni baguze we (Director) na HR batabivuganyeho na Admin.ibi bikaba bituma bamutera ubwoba bagirango ahari azabyemera. Ahubwo ba Auditors mugire vuba murebeko izi phones(CUG) zaguzwe zubahirije itegeko.abantu babiri bagura phone gute, ushinzwe imari n’ubutegetsi atarimo???????

  • Birasekeje ibya Rwinkwavu nonese uwo Dr Fulgence muvuga ni muntu ki? ubwo se yumva azayobora atyo kugeza ryari? Ariko njye namugira Inama yo gusenga Imana ikamugabanyiriza imitwaro kandi ikamucisha bugufi mu mutima,niba ibyo bamuvuga byose ari ukuri ntaho ahagaze pe!

  • Ngewe ndabona turenganya abaganga. kuko niba umuganga amara amezi abiri atarahembwa kdi twese tuzi akamaro badufitiye . minisante ibizi ntigire icyo ibikoraho murunva bo babaho gute bakorera ubusa koko. ndabona icyemezo kirambye cyatuma muri sante burimunsi batavuganga directeur wibitaro ibi nibi arafunze . babanza bakareba gitera yibi byose. @ nyakubahwa president wacu yadufasha akatubwirira minisante igaha abaganga agaciro ndetse ikabaha na motivation .nkiyo abandi bakozi babona muzindi ministeri.

  • Njyewe ndabanza nihanganishe umuryango wabuze uyu mubyeyi. Nyuma ntange umuti mbona waba igisubizo kirambye:

    1. Directeur na Admnin w ibitaro bose babirukane
    2.. Minisante nayo habemo ivugururwa risobanutse.
    3.Abakozi babaganga bibi bitaro babahindurire ahandi kuko buzuyemo ibibazo byinshi, babonye,bumvishe byinshi bibi, Bahazane Equipe nshya.
    Ministre w intebe cg undi muyozi mukuru azafate ijambo yihanganishe aba basize ubuzima muri ibi bitaro kubera uburangare!

    Murabona kitaba igisubizo????

  • admin we se wa rwinkwavu sinumva NGO yavuye kibogora nabi NGO na Gisenyi itiku ryari ryose??narumiwe none yaje muri rwinkwavu yamatiku afatiraho.hanyuma se bariya baforomo baturuka nyagatare gusa?sinabonye harimo na kabgayi na na rwamagana hr se iwabo ni mumutara??njyewe nziko atariho aho bigeze ni ugusebanya kdi abaforomo bavuga kuzamurwa abenshi batsinzwe council kwekwekwekwe

  • ikindi nongeraho uwo director mutuka aho ntimwari inshuti mugapfa ubusambo bwanyu sha rwinkwavu ndabazi twemereko twariye ubu tukaba tugeze kure ndebera nawe dr yahembwaga 800000 ubu 270000 A1 yavuye kuri 315000 ajya 170000 sha ahubwo uno mugabo muzanamurya uko mbibona yabituyemo mwaramenyereye all sites eating none zavuyeho yeweee

Comments are closed.

en_USEnglish