Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, mu muhango wo gushyikiriza umunyamahirwe wa 11 watsindiye Moto ya 11 muri Poromosiyo ya “Tunga” ya Airtel-Rwanda, Mupfasoni Sonia wayegukanye yatangaje ko afite ibyishimo bidasanzwe kuko ariwe wegukanye iyi Moto. Nyuma yo gutangarizwa inkuru nziza na Airtel ko yatsindiye Moto, Mupfasoni Sonia utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere […]Irambuye
Tags : Rwanda
*Umuganda ni umwanya wo gukorera hamwe, no kurinda ibyagezweho, *U Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ubu ruzwiho ibindi bikorwa byiza, *Ubuzima bwiza bugomba kujyana no gukora Siporo, Mu muganda wo gutera ibiti ku musozi witwa Bwiza bwa Gasogi, uherereye mu mudugudu wa Ruhangare, mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera, […]Irambuye
Ikigo kitegamiye kuri Leta cya Kepler hamwe na UNHCR Rwanda ku bufatanye na Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza kuri uyu wa gatanu bafunguye kumugaragaro gahunda y’amasomo ya kamanuza mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, gahunda yatewe inkunga na IKEA Foundation. Nibwo bwa mbere ku isi inkambi y’impunzi igiye gutangirwamo amasomo ku rwego rwa kaminuza. […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukusanya ibitekerezo by’abantu ku bibazo bibugarije, Croix Rouge y’u Rwanda izakoraho ubuvugizi ku rwego rw’Isi, Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru, yavuze ko mu mwaka utaha hari gahunda yo gufasha abaturiye inkambi y’Abarundi ya Mahama ngo kuko ubuzima bwaho bwahenze. Iki kiganiro cyabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatanu […]Irambuye
Abaganga b’ababyaza babiri n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe ku mirimo yabo bakekwaho imikorere mibi yaba yaragize ingaruka ku murwayi. Ni nyuma y’amakuru y’impfu z’ababyeyi bagera kuri batanu mu gihe cy’amezi atatu ashize bapfuye babyara. Muri aba babyeyi bapfuye umwe muri bo umuryango we urashinja ibitaro uburangare kuko yabazwe abyara umuriro wabura bakamurika […]Irambuye
Jean Paul Sekarema bagenzi be bita Seka yanditse igitabo gifite paji 68 avuga ubutwari n’umutima w’urukundo bya Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont wafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda akitwa Ndagijimana. Mu gitabo cye, Seka asaba inzego za Leta na Kiliziya Gatolika kwiga uburyo yashyirwa mu Ntwari z’igihugu cyangwa akagirwa Umuhire. Sekarema, ufite ubumuga bw’ingingo (amaboko) yabwiye Umuseke […]Irambuye
Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe. Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose […]Irambuye
UPDATED 30/10/2015 5h40hPM *Amatora yabaye mu muhezo w’umuntu wese utambaye umwambaro wagenewe Avoka; * Me Kavaruganda yatowe ku majwi 400 kuri 506 bari biyandikishije kuri list y’itora; *Imfabusa ni hafi 1/4 cy’abatoye Umukandida umwe rukumbi wahatanaga muri aya matora; *Mbere na nyuma y’amatora hari abatavuga rumwe ku mukandida umwe rukumbi Ku gicamunsi cyo kuri uyu […]Irambuye
Bamwe mu badepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa kane ubwo batoraga umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, habaye impaka cyane ku ngingo ivuga ko Perezida wa Repubulika uzajya uyobora neza, manda ebyiri azajya yandikira uwa Sena asaba Ubusenateri, bamwe bati “Ni agasuzuguro gusaba uwo wahaga!” Hon Barikana Eugene ni umwe mu Badepite batishimiye ko […]Irambuye
Mu bakunzi ba Rayon buri wese aribaza ugiye gukurikiraho kuyitoza nyuma yo kugenda k’umufaransa David Donadei wasize sakwe sakwe ndende. Usanga akenshi abayobozi ba Rayon bashakisha umutoza w’umunyamahanga, akazi kagahabwa umunyarwanda iyo uyu abuze. Biravugwa ko ubuyobozi buri gushaka undi mutoza w’umuzungu ushobora kuza guhabwa iyi kipe y’i Nyanza, Luc Eymael wayivuyemo ubushize ari mu […]Irambuye