40% bya ruswa igaragara mu mitangire y’akazi ka Leta ‘Ishingiye ku gitsina’
Raporo y’imikorere y’urwego rw’umuvunyi y’umwaka w’ingengo 2014/2015 yagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina ariyo iza imbere mu bwoko bwa ruswa zigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta mu Rwanda, dore ko ngo iyi ruswa yiharira 40%, mu gihe ruswa y’amafaranga yo ari 39%.
Raporo z’urwego rw’umuvunyi n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane zigaragaza ko ruswa mu mitangire y’akazi n’amasoko ya Leta ari hamwe mu hagaragara ruswa nyinshi mu Rwanda.
Muri raporo ngarukamwaka, Urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ko nubwo u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa mu karere ruherereyemo, ndetse no mu bihugu bitanu bya mbere muri Afurika, ngo ntibivuze ko yacitse.
Ubwo rwari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa kabiri w’iki cyumweru rugaragaza Raporo yarwo y’uyu mwaka, inagaruka ku gipimo cya ruswa mu Rwanda, Urwego rw’Umuvunyi wavuze mu bantu 236 bashakisha akazi rwabajije, 30 muri bo (13%) bemeje ko ruswa mu mitangire y’akazi ka Leta ihari.
Naho muri 444 bari mu mirimo ya Leta babajijwe, abantu 8 bangana na 2% gusa, nibo bemeye ko mu mitangire y’akazi ka Leta hagaragara ruswa.
Iyi Raporo y’Umuvunyi ikagaragaza ko mu bemeye ko batanze cyangwa basabwe ruswa mbere yo kwinjira mu kazi ka Leta, ngo 40% basabwe cyangwa batanze ruswa ishingiye ku gitsina, iyi ikaba ubu ariyo ruswa iri ku isonga muri ruswa zigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta. Ruswa y’amafaranga niyo ikurikiraho dore ko nayo yihariye 39% bya ruswa zitangwa mbere cyangwa nyuma yo kwinjira mu kazi ka Leta.
Urwego rw’umuvunyi ariko rugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina na ruswa y’amafaranga atarizo ruswa zonyine zigaragara mu mitangire y’akazi mu Rwanda, kuko ngo hari na ruswa ishingira ku cyenewabo yiharira 19%; Ndetse na ruswa ishingiye ku gutanga amatungo na ruswa ishingiye ku nyungu magirirane imwe ukwayo ikagira 1%.
Ikiindi raporo y’Urwego rw’umuvunyi y’umwaka wa 2014/2015 igaragaza, ni uko izo ruswa zitangwa zitagenda gutyo gusa, ahubwo ngo abo bimenyekanyeho barakurikiranwa, dore ko ngo hari abantu bagera ku 189 bamaze guhamwa n’icyaha cya ruswa.
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15, ruswa nini yatanzwe muzatahuwe ari ruswa y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri (Frw 2 000 000), naho ngo igihano kiremereye cyahawe uwahamwe n’icyaha cya ruswa ni igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa “Transparency International-Rwanda” cyagaragaje ko 13% by’Abanyarwanda babajijwe bemeza ko batanze ruswa ntoya. Naho, urwego rwa Polisi n’inzego z’ibanze z’imiyoborere zikaba arizo zivugwa kuza imbere mu kwakira ruswa.
Cartoon/KigaliToday
Nduwayo Callixte
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ruswa y’ igitsina iteye impungenge kuko ari ubundi buryo bwo gufata ku ngufu. Kandi ufite ubushobozi akarenganwa
Noneho iyo tuvuga ko ibintu ari sawa tuba tubeshyana kuko niba sample bafashe igaragaje 99% ko batanze ruswa niba nakurikiye neza. Bivuze ko 1% aribo bakozi leta y’ u Rwanda baciye kuri competition. So bivuze ko 1% iterambere rizamukaho 1%
Jean mbega imibare yawe? Subiramo statistiques wize mu ishuri. ndasubiramo “je cite” kuko nishyizemo ko ushobora kuba uvuga igifaransa kurusha uko uvuga ikinyarwanda n’icyongereza. Ndiganirira da! ati:”mu bantu bashakisha akazi 236 twabajije 30. muri abo 30, 13% bemeye ko hari ruswa y’igitsina ” ubwo ni bangahe? Imibare yawe iragerwa ku mashyi!
Ruswa mbona itazacika! Ntizanagabanuka! Biteye ubwoba kuko igira amashusho menshi. Itangwa na benshi, b’inzego nyinshi, mu buryo bwinshi,…
Comments are closed.